Sunday 6 February 2011

Dore icyo bimwe mu byamamare byo mu Rwanda bivuga ku matora y’ urubyiruko



Kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Gashyantare 2011 mu gihugu cyose nibwo hateganyijwe amatora yo gushyiraho Komite nyobozi y’ Umudugudu, Komite nyobozi y’ urubyiruko mu kagari ndetse n’ Umujyanama uhagarariye umudugudu mu nama njyanama y’ Akagari, twaganiriye n’ ibyamamare bitandukanye bya hano mu Rwanda maze bagira ibyo badutangariza ku matora y’ urubyiruko.

Tom Close

Ni umusore umenyerewe cyane mu njyana ya R&B, arazwi hano mu Rwanda muri Uganda, mu Burundi mbese aka Karere karamuzi kubera ibihangano bye bikundwa na benshi cyane cyane urubyiruko.

Ubwo twaganiraga ku matora y’ inzego z’ urubyiruko aba kuri uyu wa Gatanu yagize ati: “Mbere yo kuba umuhanzi ndi umuturage nk’ abandi, aya matora rero ndayishimiye, kuko atabaye ntihaba hari demokarasi”.

image
Umuhanzi Tom Close

Tom Close kandi yadutangarije ko azatorera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru mu Mudugudu w’ Isoko kandi ngo azatora umuntu ufite gahunda ndetse ufite ubushobozi.

Ubwo twamusabaga kugira icyo abwira urubyiruko yagize ati: “Urubyiruko ntirukwiye kubisuzugura, aho kugira ngo ibintu bizagere nk’ aho bigeze muri Misiri ubu, nabwira abantu bakitabira aya matora bagatangira gutegura ejo heza, kuko aribyo bizaduha ejo hazaza heza”.

Evelyne Umurerwa:

image

Ni umunyamakuru umaze iminsi kuri Televiziyo y’ Igihugu, akunda urubyiruko ndetse yitabira gahunda zarwo nyinshi, ubwo twaganiraga yadutangarije ko nawe azatorera ku Kacyiru.

Evelyne yagize ati: “Mu cyakare ndazindukira mu matora, birumvikana nk’ umunyamakuru ndaba ndi no mu kazi. Iyi ni intambwe urubyiruko rwateye kuko ubundi bitabagaho cyera ariko ubu ni uburyo bwo gutegura ejo hazaza harwo heza”.

Kanyombya Kayitankore Njori:

image
Umunyarwenya Kanyombya

Ni umunyarwenya uzwi cyane mu iki gihugu ku buryo umuntu avuze ko abatamuzi ari bacye ataba abeshye.

Ubwo twaganiraga nawe kuri telefoni, mu rwenya rwinshi yagize ati: “Nzatora umuntu ushoboye kuba yagira akamaro gakomeye, udashoboye njyewe sinamutora rwose ahubwo n’ ikimenyimenyi nzatora Nzovu na Nyagahene”.

Miss Jojo:

We ngo azatorera I Gikondo mu Kagari ka Karugira mu mudugudu ka Kabeza, ndetse ngo mu ma saa tatu za mu gitondo araba ahageze ajye ku murongo atore nk’ abandi baturage.

image
Uwineza Josiane Miss Jojo

Ubwo twaganiraga yagize ati: “Nk’ igihugu cyose gifite Demokarasi biba bigomba kubaho kandi n’ abantu bakabigiramo uruhare”.

Yakomeje agira ati: “Nzatora umuntu ushoboye, ufite ubumenyi mu byo yiyamaririza, ufite ubwitange kandi ufite esprit de critique muri macye nzatora nkurikije ubushobozi n’ icyo ntegereje ku mukandida”.

Bahati Grace:

Ni Umukobwa wahize abandi mu bwiza bityo yegukana ikamba muri 2009 (Miss Rwanda 2009), nawe yadutangarije ko saa moya za mugitondo ari bube ari mu Murenge wa Kinyinya akitorera abayobozi.

image
Miss Rwanda 2009 Grace Bahati

Miss Bahati yagize ati: “Iki ni igikorwa cyiza ndumva nasaba buri muntu kuzatora umuntu uzamugirira akamaro; ku ruhande rwanjye nzatora umuntu wisanzura ku rubyiruko, usabana narwo, ufite ubushake n’ ubwitange”.

Miss Shanel:

image

We azatorera mu Mudugudu w’ Urugero wo mu Murenge wa Kacyiru uherereye mu Karere ka Gasabo ndetse ngo arazinduka cyane, ubwo twaganiraga yadutangarije ko aya matora ari agaciro gakomeye Leta iba yahaye urubyiruko kandi ngo ikintu gikomeye cyane kuko urubyiruko rugiye kurushaho kugira uruhare mu bibakorerwa.

Shanel yakomeje asaba urubyiruko kugira umurava, umwete n’ ubwitange kugirango barusheho guharanira icyateza imbere igihugu cyabo.

Dominic Nic:

Arazwi cyane muri Gospel Nyarwanda. Nagize gutya ndamutungura ndamubaza nti: “Dominic ejo hazaba iki mu Rwanda?” ahita ansubiza ati: “Ejo hazaba amatora kandi nzatora”.

Dominic ariko nubwo azi ko azatora ntazi Umudugudu n’ Akagari azatoreramo uretse ko aziko ari mu Nyakabanda kuko ngo ahimukiye vuba aha.
Akomeza avuga ko azatora umuntu ubishoboye kandi ngo witeguye gukomeza ibyiza U Rwanda rwageze ho.

image
Umuhanzi Dominic Nic Ashimwe

No comments:

Post a Comment