Wednesday 30 March 2016

Abahanzi Mutoni na Kode baserukiye u Rwanda muri Congo

Abahanzi Angel Mutoni na Kode (Faycal Ngeruka) baririmbye mu iserukiramuco ry’Amahoro ribera muri Congo rikomeye kurusha ayandi ahabera yose ryitwa ‘Amani Festival’.
Aba bahanzi babiri nibo bari batoranyijwe nk’abahagarariye u Rwanda.
Iri serukiramuco ryabaye ku matariki ya 12 kugeza tariki 14 Gashyantare 2016 ribere mu mujyi wa Goma, ryitabirwa n’abantu barenga ibihumbi cumi na kimwe (11,000 people).
Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Mutoni yavuze ko bamwakiriye neza, kandi ko yishimiye guhagararira u  Rwanda agiye kumenyekanisha umuziki we.
Yagize ati “Twaririmbye indirimbo eshanu,  abantu babyakiriye neza, n’ubwo batari banzi ariko baratwishimiye.”
Angel Mutoni, yatumiwe kuririmba muri iri serukiramuco, aheruka kwigaragaza cyane mu Iserukiramuco rya muzika rya Kigali Up 2015, aho yari mu bahanzi bo mu Rwanda bigaragaje ko bafite impano.
Ni umuhanzi w’umukobwa umenyerewe cyane mu njyana ya Hip-Hop, ariko akaba anakora izindi njyana nka RnB, Soul, Reggae n’izindi.
Ntakunda gucurangwa cyane ku maradiyo n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda, ariko inshuro nke avugwa itangazamakuru rigaruka ku gushimangira ko ari umuhanga mu myandikire n’imirapire ye.
Muri iri serukiramuco hanaririmbyemo kandi umuhanzi Kode, wahoze uba mu Rwanda ariko ubu akaba amaze imyaka ine akorera ubuhanzi bwe ku mugabane w’u Burayi mu Bubiligi.
Uretse aba banyarwanda, iri serukiramuco ryari ryatumiwemo abandi bahanzi b’ibyamamare mu muziki uranga Afurika barimo Nneka uheruka gucurangira mu Rwanda mu Iserukiramuco rya ‘Isaano Festival’.
Hanaririmbyemo kandi umuhanzi Ismaël Lô, umunyasenegali wamamaye ku ndirimbo nka "Tajabone", "Ma Fille", "Africa Nossa", "Yaye Boye" n’izindi.
Angel Mutoni yabwiye iki kinyamakuru ko yagarutse mu Rwanda, ko agiye gukomeza ibikorwa by’umuziki, akifashisha ubunararibonye akuye muri iri serukiramuco.
Mbere gato y’igitaramo Kode yabanje guhura n’abandi bahanzi nyarwanda (Ifoto/AmaniFestival)
Iri serukiramuco niryo rikomeye kurusha ayandi yose abera muri Congo (Ifoto/AmaniFestival)     

Angel avuga ko yatewe ishema no kugeza umuziki we muri Congo aserukiye u Rwanda (Ifoto/AmaniFestival)
Kode yaje kuririmba avuye mu Bubiligi aho asanzwe aba (Ifoto/AmaniFestival)
Kode aririmba agaragaza umuziki nyarwanda (Ifoto/AmaniFestival)
Kode imbere y’ibihumbi birenga 11 byitabiriye iri serukiramuco (Ifoto/AmaniFestival)
Kanda HANO urebe agace gato karimo Angel Mutoni aririmba: