Saturday 26 November 2011

Wari uzi umumotari w'igitsina gore ukorera muri Kigali?


Mukeshimana Vestine ni umugore ukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto afite imyaka 31, yagarukiye mu mwaka 2 w’amashuri y’isumbuye akaba afite abana bane, yatangiye umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu mwaka 2009, akorera Mjuyi wa Kigali kuri ‘ligne’ ya Kimironko ; mu gushaka kumenya byinshi byerekeranye n’uko akora uyu mwuga udakunda gukorwa n’abakobwa cyangwa abagore bagenzi be, Umunyamakuru wa IGIHE.com Nkurunziza Faustin yaramwegere bagirana ikiganiro kirambuye.

IGIHE.com : Watangiye umwuga wo gutwara moto ryari ?

Mukeshimana : Natangiye umwuga wo gutwara moto mu mwaka 2009
IGIHE.com : Mbere y’uko uza muri uyumwuga wo gutwara moto wakoraga iki ? Kuki aribyo wahisemo gukomeza gukora ?


Mukeshimana : Mbere y’uko nza mu mu mwuga wo gutwara moto natangaga Essence kuri Station (nari umu Pompiste) Umugabo wanjye akimara kwitaba Imana mu mwaka 2009 nahise ntangira gushakisha ubuzima mu buryo bwose kugirango abana bane yansigiye mbashe kubatunga no kubarihirira amashuri. Kuba narahisemo gutwara moto n’uko numvaga mbikunze kandi mbishoboye kuko mu buzima bwanjye nkunda gushakisha imibereho yose yanteza imbere n’abana banjye.
IGIHE.com : None se iyi moto utwara n’iyawe ?
Mukeshimana : Oya moto ntwara si iyanjye n’iya Boss.
IGIHE.com : Ni ibihe byiza wabonye mu mwuga wo gutwara moto ?



Mukeshimana : Umwuga wo gutwara moto ni mwiza cyane kuko untungiye urugo rwanjye nkabasha kurihirira abana banjye amashuri, ku munsi nshobora gutahana amafaranga agera 2000 nkabasha kuverisa amafaranga 5000 kuri Boss wanjye kandi nkaba mbasha kwishyura inzu mbamo y’ubukode n’ubwo njya kuyabona byangoye cyane gusa bimbeshejeho.


IGIHE.com : Ni izihe mbogamizi waba uhura nazo muri uyu mwuga wo gutwara moto ?
Mukeshimana : Zimwe mu mbogamizi nkunze guhura nazo ni nko kubura amafaranga bitewe n’uko abamotari babaye benshi cyane hano mu Mujyi wa Kigali, ikindi n’uko njyewe ntaha kare nko mugihe saa tatu z’ijoro kugirango jye kwita kubana bajye mba nasize mu rugo.
IGIHE.com : Ufite Categorie zingahe zo gutwara ibinyabiziga ?
Mukeshimana : Kuri ubu mfite categorie A ya moto ariko ndateganya gukorera Categorie B kugirango ndebe ko nazamuka mu ntera.

IGIHE.com : Niba atari ibanga watubwira imyaka yawe n’abana ufite ?
Mukeshimana : Mfite imyaka 31 nkagira abana 4 barimo impanga ebyiri z’Abakobwa umwana wajye mukuru ageze mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza. Kuri ubu numva ntazongera gushaka umugabo nzarera abana mfite ubundi ndekeraho.
IGIHE.com : ubutumwa watanga ku bategarugori bakitinya mugukora imirimo nk’iyi imenyerewe ko ikorwa n’igitsina Gabo ni ubuhe ?

Mukeshimana : Ubutumwa natanga n’uko abantu tugomba gukura amaboko mu mufuka tugakora tugashakisha imibereho mu buryo bwose kuko n’ufasha umuntu agira aho ahera kandi umutungo utaruhiye ntabwo umenya kuwujera neza. Ikindi navuga n’uko nasaba ubufasha ku nzego zishinzwe ibibazo by’Abagore kugirango bamfashe kwigurira moto yajye kugirango mbashe kwikorera kuburyo natunga abana banjye ndetse no kubarihirira amashuri kuko mu myaka iri mbere bazaba bageze mu myaka y’isumbuye ku buryo bizangora kubarihirira amashuri yabo. Kuko ndamutse mbonye moto nabasha kuyibyaza umusaruro kandi nkiteza imbere. Uwakenera kumfasha wese yampamagara ku +250 728 549 610, +250 783 539 610 nizo numero zanjye.

IGIHE.com : Murakoze cyane

Mukeshimana : Murakoze namwe

Wednesday 23 November 2011

Masho Mampa out of Jail


Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa kuwa Kabiri Tariki ya 22 Ugushyingo 2011, nibwo umuhanzi Marshal Mampa yasesekaraga Kicukiro avuye muri Gereza Nkuru ya Kigali izwi ku izina rya 1930. 


Mu kiganiro kirambuye (ushobora no kwiyumvira kuri IKIREZI.rw, Marshal Mampa) yagize ati:“Ubu ngubu ndi out (ndi hanze) ubu ngubu ndi kurara muri studio”.


Yavuze kandi ko mu myaka 2 yari amaze afungiwe muri gereza hari ibintu bitangaje atabasha kurondora yagiye ahabona kandi byamwigishije mu buzima. Yagize ati:“Muri Jela (gereza) nagiye mpabona ibintu byinshi cyane, nagiye mpabona udutendo twinshi”.


Marshal kandi yatangarije IKIREZI.rw ko umukobwa uzwi cyane muri showbiz nyarwanda uzwi ku izina rya Sonia Cyurinyana azaburana muri uku kwezi, bityo nawe akaba yitegura gufungurwa mu misni ya vuba. Yanavuze kandi ko bari babanye neza muri gereza kandi ko abantu benshi bari babazi.



Uyu muhanzi Marshal Mampa yatangarije IKIREZI.rw ko agiye gutangira kurara amajoro muri Studio ya Unlmited kugira ngo akomereze aho yari agejeje mu muzika ye.


Marshal Mampa yakiriwe n’inshuti ze nk’abaraperi Diplomate, Jay-C, Pacson, umuhanzi utunganya umuziki Lick Lick, bamwe mu bakwirakwiza ibihangano barimo Dj Kalisa John, Dj Manzi, n’abandi benshi bamuhaye ikaze muri kicukiro.




Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo nka Ibyanjye Ndabizi, Irimbi ry’abazima, Babiri ku rutonde n’izindi.

Tuesday 22 November 2011

Miss Jojo ntiyishimiye guharikwa


Mu ndiirmbo ye, Umuhanzi kazi Miss Jojo aragargaza ko atishimiye guharikwa.










Reba Video yayo hano:



Dr Claude yafashishije abantu b’imigabane yose mu ndirimbo ‘I LOVE YOU SO’



Mu gukora amashusho y’indirimbo ye nshyashya, umuhanzi Dr Claude yahisemo gukoresha abantu b’imigabane y’isi yose mu rwego rwo kwerekana ubusabane n’ukwisanzura agira mu bantu.



Aya mashusho, yakozwe na Showface Season II mu bufatanye na NIB studios akayoborwa na Dir Cedru, agaragaza uyu muhanzi ari kumwe n’abahinde, abazungu, abirabura, abanyaziya, abayapani, abashinwa, n’abantu b’andi moko atandukanye azengurutse isi. Aganira na IGIHE.com, Dr Claude avuga ko mu kwisanzura kwe ku bantu benshi byatumye yifuza ko bakorana iyi ndirimbo yaririmbye mu ndimi ebyiri; icyongereza n’igiswahili.



Yagize ati:”Bariya ni inshuti zanjye zose, dusanzwe tuziranye kandi ndakunda abafana banjye cyane niyo mpamvu nabakoresheje muri Video y’iyi ndirimbo I Love You So’’.


Reba iyi Ndirimbo I Lovew You So Y’umuhanzi Dr Claude kuri IGIHE.com:





Uyu muhanzi wakunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo ze kenshi ari kumwe n’abantu baciriritse kandi boroheje, avuga ko kimwe mu bintu bimushimisha mu buhanzi bwe ari uko yungukiramo inshuti nyinshi kandi zimugirira akamaro. Ibi bikaba binatuma mu bihangano bye hatajya habura amazina y’abantu runaka aba aririmba, bose b’inshuti ze baba baragiye bamufasha mu buzima cyangwa se ari uko bari inkoramutima ze, nk’uko nyir’ubwite yabitangarije IGIHE.com.


Iyi ndirimbo ‘I Love You So’ y’umuhanzi Dr Claude ije yiyongera ku ndirimbo ze zifite amashusho zindi nka Baramujyanye, Contres Succes  na Amidhah (yakoranye na Sugu Jay. Ibi bihangano bye, uretse gukundwa mu Rwanda, bigenda byumvikana kandi bigahararwa n’abantu batandukanye mu bihugu bya Afurika y’I Burasirazuba by’umwihariko mu gihugu cy’u Burundi, aho afite inshuti nyinshi ndetse na bamwe mu bo mu muryango we.