Sunday 30 January 2011

Mayor Kirabo yasuye abakomerekejwe n’igisasu cyaturikiye I Remera, batatu bitabye Imana


Mayor Kirabo yasuye abakomerekejwe n’igisasu cyaturikiye I Remera, batatu bitabye Imana
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama 2011, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dr Aissa Kirabo Kacyira yasuye abakomerekejwe n’igisasu cyaturikiye i Remera ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 28 Mutarama. Yabasanze aho barwariye mu bitaro bikuru bya Kigali CHUK.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dr Kirabo yasabye abaturage w’ Umujyi wa Kigali kudata icyizere kuko abakora ibi bikorwa bibi nta kindi baba bagamije uretse gutesha Abanyarwanda icyizere. Yagize ati: ”Nagira ngo mpumurize abaturage b’Umujyi wa Kigali kandi nsaba abantu ko batakwiheba, dukomeze twigirire icyizere.” Akaba anasaba abaturage bose kuba maso ndetse bakarushaho gufatanya mu gutanga amakuru y’abantu b’inkozi z’ibibi.

Dr Kirabo yaboneyeho umwanya wo kuvuga ko mu rwego rwo guhashya bene ibi bikorwa, Leta yihaye gahunda yo gushyira urumuri ahantu hose. Akaba asaba abaturage kurushaho kongera urumuri ku nyubako zabo. Aka gace ka Remera ku Giporoso katurikiyemo igisasu kari mu duce turi gukwirakwizamo urumuri muri gahunda Umujyi wa Kigali wihaye yo gushyira urumuri ku birometero 27.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemereye inkunga iyo ariyo yose ku miryango yahuye n’ibi byago. Aha hakaba harimo gukurikirana ishyingurwa ry’abahitanywe n’iki gisasu no kuvuza abarwayi bose bari mu bitaro kubw’iki gisasu.

Uwanyirigira Jacqueline, umutegarugori wakomerekejwe n’iki gisasu, yishimiye iyi nkunga no kuba abayobozi b’Umujyi wa Kigali bifatanyije nabo bakabereka ko babitayeho. Ati:” Nashimishijwe no kubona Umujyi wa Kigali witaye ku byabaye, bakaba bifatanije natwe mu kababaro.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko abihishe inyuma y’iki gikorwa batarabasha kumenyekana ariko ko bagikurikiranwa n’ inzego zibishinzwe kugirango babashe gutabwa muri yombi. Abajijwe ku by’iturika ry’ikindi gisasu ahitwa Kimisagara nacyo cyaturitse kuri uyu wa Gatanu, yasubije ko yabimenye, gusa yongeraho ko ntawe ubu byagizeho ingaruka zo gukomereka cyangwa kugira uwo gihitana. Aha akaba ashimangira ko ku bya Kimisagara bishoboka ko ari nk’umuntu wikizaga iyo gerenede, ariko ko atari agamije konona ubuzima bw’abantu nk’uko amakuru amugeraho abivuga.

Tubibutsese ko iki gisasu cyaturikiye I Remera cyahitanye abantu batatu naho undi umwe akaba amarewe nabi bikomeye kuburyo ari muri koma. Abandi barwayi bagera ku munani bo baracyari kwitabwaho mu bitaro by’indembe bya CHUK. Naho abandi benshi muri 28 bakomerekejwe n’iki gisasu bahawe imiti barasezererwa barataha.

image
image
Hano Umuyobozi w'umujyi wa Kigali Aissa Kirabo Kacyira
ari kwihanganisha umwe mu bakomerekejwe n'igisasu


image
Uyu yitwa Hategekimana Alphonse, ni umwe mu bakomerekejwe n'igisasu
cyaturikiye i Remera witeguye gusezererwa akava mu bitaro bya CHUK kuko
yorohewe


image
Jacqueline Uwanyirigira ni umutegarugori wubatse nawe wakomerekejwe
n'icyo gisasu, hano yarimo ashimira ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali kuba
bwababaye hafi


image
Uyu yakomeretse mu rubavu ariko abaganga bari kumukurikirana bemeje
ko ari bworoherwe bidatinze


Foto: R. I (IGIHE.com)
Richard IRAKOZE

Saturday 29 January 2011

I Remera ku mugoroba wo kuwa Gatanu haturikiye igisasu



Igisasu ni kibi ni icyo kwirindwa kuko cyangiza ubuzima bwa benshi mu gihe gito





I Remera mu Karere ka Gasabo aho bakunze kwita ku Giporoso, mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mutarama haturikiye igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade. Amakuru atugeraho nuko hari abantu icyo gisasu cyakomerekeje,ariko kugeza ubu ntabwo umubare nyawo wabo uramenyekana cyangwa se uko bamerewe.

Iki gisasu cyaturitse I saa moya zirenze ho iminota itageze ku icumi, cyaturikiye ku Giporoso hafi ya SAR Motor bugufi y'aho kompanyi itwara abagenzi Sotra ikorera.

Nyuma y’iturika ry’icyo gisasu, abashinzwe umutekano n’abakora ibikorwa by’ubutabazi bahise bahagera.

Ubwanditsi

Umuhanzi Faycal yashyize ahagaragara Clip Video y'Indirimbo ye MBOHORA


Umuhanzi Faysal Ngeruka ari kuririrmbira abakunzi be



Umuhanzi Faysal Ngeruka ari kuririrmbira abakunzi be

 Aya ni amagambo twatangarijwe n’ Umuhanzi Faycal Ngeruka kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Mutarama, ubwo yatubwiraga ibyo amaze mo iminsi ndetse n’ ibyo ateganya mu minsi iri imbere. Faycal yadutangarije ko mu byo amaze iminsi akora harimo indirimbo ebyiri z’ amashusho (videos) naho ngo mu byo agiye kugeza ku bakunzi be n’ igitaramo kizaba vuba aha.

Faycal yadutangarije ko amaze gushyira ahagaragara video imwe y’ indirimbo yakozwe na Producer Arnaud yitwa Igikomere. Muri iyi video hakaba hagaragaramo cyangwa havugwamo ibibazo abantu bahura nabyo umunsi ku munsi bigendana n’ imibanire y’ abakundana.

Tumubajije uko video y’ indi ndirimbo yitwa 'Ese uzabyihanganira?' yarangije gukorwa ariko itarajya ahagaragara, Faycal yadutangarije ko iyi ndirimbo Producer Meddy Saleh wo muri True Eyes yayikoze neza cyane ku buryo ngo izaryohera buri jisho ryose rizayireba.

Faycal yagize ati: “Ndababwiye iyi ndirimbo irimo umukobwa w’ umu- mannequin, abantu bitegure kumureba... Yvette ntabaho, ni mwiza cyane kandi agarara neza ku buryo umuntu wese uzareba iyi clip azemera.”

Faycal kandi yakomeje avuga ko iyi ndirimbo igaragaramo n’ umusore Eric Mucyo nawe w’ umuhanga cyane mu kuririmba, dore ko amaze no gushyira ahagaragara indirimbo ye yo mu bwoko bwa Zouk yitwa Ndarahiye.

Ntabwo ari ama videos Faycal yakoze gusa kuko yadutangarije ko yanakoranye indirimbo na Tom Close yitwa Ongera, aho baba baririmba bati: “Ongera umpe rya sezerano rimwe wampaye mbere, rimwe wambwiye mbere, ongera umbwire ko arijye ukunda, ongera umbwire ko arijye ushaka, ongera umbwire ko arijye, vuga, nigishyika ndeke guhangayika.”

Tumubajije ibyo ateganya mu minsi iri imbere yavuze ko arimo gutegurira abakunzi be igitaramo kizaba kiryoshye bidasubirwaho ndetse ngo imyiteguro ayigeze kure ku buryo mu mpera z’ ukwa Kane cyangwa mu ntangiriro z’ ukwa gatatu azataramira abantu kakahava.

Umuhanzi Faysal Ngeruka ari kuririrmbira abakunzi be


Umuhanzi Faycal yashimiye kandi abantu bose bamufashije kugirango izi ndirimbo ze zitunganywe barimo Producer Clément, Arnaud, Yvette, Eric Mucyo, umufasha we Gisèle, Select Hotel n’ abandi bose bamubaye hafi.

Faycal kandi, nk’ umuntu umaze iminsi muri muzika nyarwanda ngo ntashobora gusoza ikiganiro icyo aricyo cyose atagize icyo abwira abahanzi n’ abakunzi b’ umuziki nyarwanda, niyo mpamvu yagize ati: “Ibanga ry’ umuziki ni ukuririmba ibintu binogeye amatwi kandi bikora ku mutima, ndumva nakongera gusaba abahanzi bose kuririmba indirimbo z’ umwimerere bakareka kujya bakoporora ibihangano by’ abandi.”

Foto: Ruzindana RUGASA

Friday 28 January 2011

Ndi muri Studio kwa Junior ariko ndarara i Butare-Rozy

Ndi muri Studio kwa Junior ariko ndarara i Butare-Rozy

posted on Jan , 24 2011 at 18H 32min 00 sec viewed 9478 times



Umwaka w’ amashuri 2011 umaze iminsi utangiye abanyeshuri bamaze gusubira ku mashuri bigamo. Aka wa mugani ngo akana iwabo akandi iwabo. Abo muri Kaminuza Nkuru y’ U Rwanda babarizwa mu Mujyi wa Kigali nabo abenshi bamaze kwerekeza mu Ntara ya Butare.

Bamwe ariko ntibaragera aho bagomba kwigira, aha twatanga urugero rw’ umuhanzi Rozy.

Mu kiganiro yagiranye na Igihe. Com, ubwo yamusangaga muri Studio Line-up Kwa Producer Junior, Rozy aravuga ko n’ ubwo ari gukora indirimbo hano I Kigali, agomba kurara mu Ntara ya Butare. Aha akaba aza kuba asubiye mu masomo ku ishuri.

Dore ikiganiro kigufi twagiranye ubwo twamusangaga muri Studio ku mugoroba w’ uyu wa Mbere:

image
Umuhanzi Rozy

Igihe.com: Amahoro, Amahoro Rozy.

Rozy: Amahoro Richard, muraho murakomeye!

Igihe.com: Turaho, ko uri muri Studio kwa Kibonge Junior amakuru ni meza?

Rozy: Ni meza cyane. Ndimo ndakora indirimbo nshya, ubundi ngahita ntaha I Butare kandi ndarara ngezeyo kuko ngomba kurarayo.

Igihe.com: Ehh!

Rozy: Nibyo.

Igihe.com: Ariko ko wari umaze iminsi utagaragara cyane Rozy kandi ufite ijwi ryiza abantu bakunda, buriya ntuzaryamisha abakunzi bawe?

Rozy: Ni izo gahunda z’ umuziki nakubwiye. Ubu hari ubwo Junior yagira atya akantinza ugasanga bisabye gutaha ntarangije, kandi iyo umuntu ageze mu masomo urabizi ko bihinduka ibindi bindi.

Igihe.com: Hanyuma se I Rwamagana ho byari bimeze bite? Ubu ugiye I Butare uhakumbuye?

Rozy: Rwamagana hari haraho, ariko nakundaga no kunyaruka nkaza I Kigali. Naho I Butare ho n’ ubwo ngiyeyo sinari mpakumbuye peeeeeee! Gusa nkumbuye abaho. Najyaga nkumbura ibitaramo byaho muri iki gihe cy’ ibiruhuko.

Igihe.com: Ok, sawa noneho ugiye kubabona. Kandi Amasomo meza Rozy, indirimbo nuyirangiza uze kuyiduha kuko nsigaye mbona Junior akora indirimbo amasaha make!

Rozy: Nankundira akayirangiza nta kimbuza kuyibaha, kandi namwe murakoze.

Richard IRAKOZE

Umuhanzi Naason yazanye umukobwa mushya mu mashusho y’indirimbo ye Inkuru Ibabaje posted on Jan , 28 2011 at 14H 21min 43 sec viewed 1268 times

Umuhanzi Naason aravuga ko kubera ko abantu banenze umukobwa yashyize muri clip video ye bavuga ko ashaje kuri we ngo yagerageje kubikosora. Ibi bikaba byaramuteye gushaka umukobwa ugifite itoto azashyira muri clip video y’indirimbo 'Inkuru Ibabaje'.

Uyu musore wakundiwe cyane indirimbo yise ‘Amatsiko’, kuba umukobwa yashyize muri iyi clip abantu baravuze ko akecuye nk’uko imvugo y’ubu ibivuga, byatumye tumubaza icyo ubusanzwe akurikiza ngo umukobwa abe yamushyira mu mashusho y’indirimbo ze. Naason adategwa ati " Ubundi mbanza kureba umukobwa uzi ku actinga(ni ukuvuga uzi gukina no kujyanisha amagambo n’ibikorwa bye)."

Akaba anongeraho ko umukobwa aba yumva yakoresha mu mashusho atagombye kuba amusumba. Bityo ngo iyo atamusumba bimutera kumva bakorana mu ndirimbo nta kibazo kigaragara mu mashusho. Abantu benshi bakaba bakunda akenshi kwibanda ku bakobwa baba bashyizwe mu mashusho. Ni imwe mu mpamvu n’abahanzi bita cyane ku gutoranya amashusho n’amasura y’abakobwa bakeye kugira ngo indirimbo zabo zikundwe kandi abazireba babe bakwishimira uburyo uwahisemo umukobwa ugaragara mu mashusho ari meza.

Ni kuri iypo mpamvu uyu musore Naason avuga ko kuri we yahisemo kujya yitondera amashusho aha abakunzi be. Iyi clip ateganya gushyira ahagaragara mu minsi ya vuba akaba azayikorera kwa Producer Faisal usanzwe umukorera.

Kigali: Polisi y'Amerika yashyikirije iy’ U Rwanda Mudahinyuka ukekwaho ibyaha bya Jenoside








Kuri uyu wa Gtatanu tariki 28 Muatrama 2011, ku isaha ya mbili za mu gitondo, nibwo indege ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari isesekaye ku Kibuga cy’ indege mpuzamahanga cya Kanombe izanye Mudahinyuka Jean-Marie Vianny uzwi cyane ku izina rya Zouzou, ucyekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ibi byakozwe hakurikijwe amasezerano yo guhanahana abakoze ibyaha agenga Polisi Mpuzamahanga (Interpol) U Rwanda rufitanye n’ iki gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

image
Chief Supt. Tony Kuramba, ushinzwe Interpol
muri Polisi y'u Rwanda


Umushinjacyaha Mukuru Martin Ngonga, ubwo yaganiraga n’ abanyamakuru yavuze ko kuba Igihugu nk’ iki cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyemera gukurikirana dosiye cyashikirijwe n’ U Rwanda ari ibintu byiza kandi bitanga n’ icyizere ko n’ izindi bashyikirijwe nazo zizakurikiranwa.

Martin Ngoga yagize ati: “ Uyu ni uwa kabiri woherejwe nyuma ya Kagaba; ni byiza cyane ko babyumva bakohereza abantu nk’aba, bituma n’ ibindi bihugu bidakomeza kugira urwicyekwe rw’ uko umuntu yakoherezwa kuburanira mu Rwanda.”

image
Umushinjacyaha Mukuru Ngoga

Ngoga kandi yakomeje avuga ko hari n’ abandi benshi bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika U Rwanda rwasabye ko bakoherezwa mu Rwanda kubera ibyaha bitandukanye bacyekwaho muri bo harimo n’ abaherutse gucibwa urubanza n’ Urukiko rukuru rwa Gisirikare aribo Gérard Gahima n'umuvandimwe we Théogène Rudasingwa.

Abajijwe ku mpamvu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigaragaza ubushake bwo kohereza abakekwaho ibyaha mu Rwanda mu gihe ibihugu by’ U Burayi byo ubona ko bidashyiramo imbaraga, Martin Ngoga yasubije ko biterwa n’ imikorere y’ inzego z’ ubutabera bwa buri gihugu. Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo akenshi zihitamo kohereza abantu bacyekwaho ibyaha mu gihugu baba barabikoreyemo ariko ngo ibihugu by’ I Burayi byinshi bihitamo kubiburanishiriza.

Mudahinyuka Jean-Marie Vianny (Zouzou) yavuye mu Rwanda mu 1994 aho yahise yerekaza mu bihugu bya Zambiya na Zimbazwe; yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2000, mu mwaka wa 2004 ni bwo inzego z’ Ubutabera z’ U Rwanda zatangiye kumusaba iza Amerika kubera ibyaha yari akurikiranweho.


image
image
Mudahinyuka akigezwa ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru


Nyuma y’ aho amanyeye ko ashakishwa, Mudahinyuka yahise ahindura amazina ye atangira kujya yiyita Thierry Rugamba.

Kuva mu mwaka wa 2004 nibwo uyu Zouzou yafashwe arafungwa azira kuba yarabeshye amazina ye inzego zishinzwe abinjira n’ abasohoka muri Amerika ndetse no kuba yararumye urutoki umwe mu bapolisi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika rugahita runacika.

Mudahinyuka Jean-Marie Vianney yavutse tariki ya Mbere Mutarama 1960, avukira mu Ntara y’ Amajyepfo mu cyahoze ari Komini Masango. Mu mwaka wa 1994 yari atuye mu Murenge wa Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali aho bivugwa ko yanagize uruhare mu kwicira abantu muri Stade ya Nyamirambo.

image

Yafatiwe muri mujyi wa Chicago wo muri Leta ya Illinois mu mwaka wa 2004, yagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu ku isaha ya saa mbili za mu gitondo aho yari avuye muri gereza ya Miami yo muri Leta ya Floride, bikaba biteganyijwe ko agiye guhita ajyanwa muri gereza kuko n’ ubundi urukiko Gacaca rwa Nyakabanya mu rubanza rwari rwaburanishije adahari rwamukatiye imyaka 19.

Umushinjacyaha Mukuru Ngoga akaba yavuze ko Ubushinjacyaha bukuru bwiteguye kumufasha ku buryo niba ashaka kujurira yabikora kuko ngo itegeko ryemera ko umuntu waciriwe urubanza adahari, igihe cyose abonekeye ashobora kuba yakongera akajuririra icyemezo cyafashwe n’ urukiko rwaburanishije urubanza rwe.

Foto: Rugasa ( igihe.com)

Sinzi neza igihe nzabyarira ariko ntabwo bizatinda, ni vuba kuko ndakuriwe – Umuhanzi Paccy


Sinzi neza igihe nzabyarira ariko ntabwo bizatinda, ni vuba kuko ndakuriwe – Umuhanzi Paccy


 

 

 

Sinzi neza igihe nzabyarira ariko ntabwo bizatinda, ni vuba kuko ndakuriwe – Umuhanzi Paccy


posted on Jan , 23 2011 at 13H 46min 49 sec viewed 23435 times



Hashize amezi arenga umunani bihwihwiswa ko umuhanzi Paccy umenyerewe mu njyana ya Hip Hop nyarwanda yaba atwite ariko nyir’ubwite ntagisubizo gifatika atanga. Ubu noneho aremera ko atwite inda nkuru kandi ko vuba aha ari hafi yo kubyara.

Intandaro y’ibyo bihuha byose byaje no kuvamo ukuri byatangiye ubwo Lick Lick, Producer ukunze gukorana n’uyu muhanzi, yamukoreraga indirimbo nyinshi zitandukanye bigaragara ko amwitaho bihagije. Kera kabaye Paccy yaje gusa n’aho amuvaho gato, ubwo Lick Lick yari atangiye gukorana n’umuhanzi wo mu njyana ya R’n’B witwa Knowless.

image
Paccy hambere ataratwita

Ibi byababaje Paccy kugeza n’aho byaje guhwihwiswa ko Lick Lick yaba ashaka ubushuti bwihariye kuri Knowless, bituma Paccy ajya kure y’uwo mu producer wakomeje kenshi kujya avugwaho ubushuti budasanzwe na n’uwo muririmbyikanzi wo mu njyana ya R’n’B.

Hadaciye kabiri Knowless na Lick Lick baje kunaniranwa. Aha Lick Lick yaje gutangaza ko impamvu yatumye bananirana ari umuhungu w’inshuti ye wabiteye ariwe “Safi” wo mu itsinda rya muzika “Urban Boys”.

Ku rundi ruhande naho byavugwaga ko Lick Lick yashakaga ubushuti kuri Knowless ariko Knowless yikundanira na Safi ariko batabyerura. Lick Lick na Knowless baje rero gushwana havugwa n’amagambo menshi ko byaba byaratewe na Paccy.

Nyuma ya Knowless, Lick Lick yaje kwishumbusha indi nkumi nayo iririmba mu njyana ya R’n’B yitwa “Lizz”, ndetse uyu yaje no kugaragara muri “Tusker Project Fame Season 4 ariko agarukira Nairobi atabashije kwigaragaza.

image
Nyuma ya Knowless,
Lick Lick yishumbushe
Lizz uri kuri iyi foto

Lick yaje kumufasha nawe amukorera indirimbo zitandukanye ariko amagenda ye ntiyaje kumunyekana.

Hadaciye kabiri ubwo umuhanzi Pacson yasubiragamo indirimbo ye yitwa ”Imvune” agashaka gushyiramo abahanzi bose, yaje no gushyiramo Pacc, uyu amaze kuyiririmbamo, Lick Lick amajwi ye aza kuyasiba kuburyo byaje no guteza ikibazo kugera aho Pacson yaje gutwara micro ya Studio akoreramo yitwa “Unlimited Records”, aha byahise bigaragarira buri wese ko bafitanye ikibazo gikomeye, dore ko byanavugwaga ko Lick Lick yaba yarateye Paccy inda.

Muri iyi minsi inkuru yavugwaga n’uko hagati ya Lick Lick na Paccy umubano wari wose, dore ko uwo mu producer yahise anamwihamagarira, amushyira nanone muri remix ya gatatu y’indirimbo “Imvune”, iyi ikaba ifite umwihariko w’uko icurangishijwe gitari gusa.

image
Umuhanzikazi Knowless
uvugwaho kuba yarigeze
guteza impagarara hagati
ya Paccy na Lick Lick
Ibyo ariko Lick Lick yarabihakanye avuga ko Chelsea imaze imikino igera kuri irindwi idatsinda ati “nitsinda rimwe ntabwo bizaba bivuze ko yagaruye intege, tubanye mu buryo bwa Business”.

Hari amakuru yizewe dufite atubwira ko iyo Lick Lick yabaga ari nk’ahantu, wajyaga kumva Paccy agize atya aramuhamagaye bakaganira ibintu wumva byihariye.

Nyuma yuko umubano ugarutse nk’uko bigaragara mu bitangazamakuru bitandukanye, Paccy yahise yemera ko atwite kandi akuriwe. Uyu muhanzi n’ubwo yemeyera ko atwite ariko, ntarabasha kuvuga Papa w’umwan, ahubwo atangaza ko we ntacyo bimutwaye kuba agiye kwitwa Mama, yemeza ko ari ishema kuri we kuko yaguye umuryango.

Producer Lick Lick kugeza ubu nawe aravuga ko inda atari iye nta naho ahuriye nayo.

Kubijyanye na Muzika ya Paccy, avuga ko ubu ariko kanya ko kuba yakora muzika, dore ko amaze gushyira ahagaragara indirimbo ye ya mbere muri uyu mwaka yitwa ”Icyabuze”, ari kumwe na Mani Martin ndetse na Riderman, nyuma y’uko yaramaze amezi agera ku munani adasohora igihangano na kimwe.

image
Producer Lick Lick

Laddy Gaga agiye gukora parufe ihumura nk’intanga ngabo zivanzemo amaraso!



Umuhanzi Laddy Gaga akunze kuvugwaho utuntu twinshi dutunguiranye kandi dutangaje cyanwe. Akjenshi akunda kubigaragariza mu myambaro yambara n’ibikorwa akunda gukorera kuri stage imbere y’abafana be. Kuri ubu yahisemo no kubigaragariza mu bikorwa kuko agiye gushyira ahagaragara parufe ikozwe ku buryoo ihumura amaraso n’intanga ngabo bivanze.
Abenshi bakunda gufata uyu mukobwa (wabaye umubikira) nk’umusazi kubw’imyambarire ye. Ibikorwa bye nabyo benshi bakaba bajya babona ko bitangaje cyane dore ko iteka aba ashaka agashya. Nko kuri iyi parufe aravuga ko yayitekerejeho yifuza kugaragaza itandukaniro n’abandi bakoraga amaparufe agerageaz kuvanga impumuro y’intanga ngabo n’amaraso.
Gusa ngo iyi parufe ntizapfa kuboneka ahantu hose kandi n’ahgo izaboneka izaba ikosha kubw’ibintu izaba ikozwemo kugira ngo ibashe kubona iyi mpumuro Laddy Gaga yifuje. Iyi parufe akaba yari yarifuje kuyiririra izina ryue ariko nyuma aza gusanga byaba byiza ayise Monster. Iri rikaba ari ryo zina iyi parufe izasohoka mu mwaka utaha w’I 2012.

Abantu batandukanye nyuma yo kumva iyi nkuru y’uko Laddy Gaga ashaka guha impumuro y’intasnga zivanze n’amaraso parufe ye nshya, ntibahwema kubasza uburyo uyu mukobwa azabasha kubigeraho n’uburyo iyi parufe y’akataraboneka izaba imeze.
Tubibutse ko Laddy Gaga amazina ye asanzwe yitwa  Stefani Joanne Angelina Germanotta akaba yaravukiye  mu mugi wa New York kuya 28, mu mwaka w’i 1986. Ni ukuvuga ko afite imyaka 24. Akaba avuka ari umwana wa mbere abyarwa na Joseph Germanotta naho nyina akaba yitwa . Cynthia. Akaba amaze igihe igihe kini ahabwa ibihembo bitandukanye byiganjemo ibya MTV Awards.
Richard IRAKOZE

Impamvu mvuga amazina y’abantu mu ndirimbo ni uko mfite abajama benshi- Dr Claude






Umuhanzi Dr Claude aravuga ko impamvu mu ndirimbo ze hakunda kugaragaramo amazina y’abantu batandukanye ari uko afite abakunzi benshi cyane ku buryo yumva nta kundi yajya abasuhuza keretse kubavuga gahoro gahoro mu ndirimbo ze.

Ibi akaba abivuga mu gihe abantu bo bakunze kumva mu ndirimbo ze hatajya haburamo amazina atandukanye y’abantu. Akaba avuga benshi mu bakunzi be kuri we yita “abajama”. Mu ndirimbo ze hakunze kumvikana amazina nka Sister Cynthia, Akimana, Nziza Désiré (murumuna we), Restaurant Chez Robert, Grand Ndengeye, Muzehe Ramazani, Richman, Kiki Bea, Grand la Confiance, Jean de Dieu, n’abandi batandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na Igihe.com, Dr Claude avuga ko kuri we abantu benshi baziranye cyane ku buryo mu kubereka ko abishimiye yahisemo kujya avuga amazina yabo mu ndirimbo ze. Ibi ariko abenshi bakaba bajyaga bakekaga ko mu ndirimbo ze aba avuga abaterankunga bamufashije mu gukora indirimbo ze abamamaza.

Mu bisobanura atanga akaba avuga ko ntaho bihuriye no kwamamaza abantu kuko mubo aba avuga akenshi baba ari n’abantu batagize n’aho bahuriye n’umuziki gusa ari inshuti ze za hafi. Aha akaba avuga yewe ko anaziranye n’abana bo ku mihanda benshi n’abandi bantu baba basanzwe cyane ku buryo bibashimisha cyane iyo biyumvise mu ndirirmbo.

Uyu muhanzi akaba anavuga ko ibintu by’ubuhanzi yabitangiye kera akiri umu Mc muri Club Maxime na Casablanca muri Hotel Méridien, ari nabwo yatangiraga kujya amenyana n’abantu benshi. Naho ibyo kuririmba nk’ umwuga akaba yarabitangiye mu marushanwa ya Free Style mu gihugu cy’u Burundi. Aha akaba yaratangiye ibintu by’amarushanwa mu gihe cy’ abahanzi nka nyakwigendera Jean Christophe Matata yari agezweho muri icyo gihugu.

Kuva ubwo niho yagiye arushaho kumenyana n’abajama batandukanye, bakaba ari nabo akenshi banamutera inganzo. Urugero rukaba ari nko ku ndirimbo ye 'Baramujyanye', iri gucurangwa cyane ku maradio yo mu Rwanda, aho yayihimbye biturutse ku muntu w’inshuti ye wamunyuzeho amubwira ko umukunzi we bamujyanye...

Guhorana morale n’ubucuti n’abantu benshi bya Dr Claude (The Original), byanamugejeje ku mubano n’umwari w’umubiligi bigeza ubwo amwereka umuryango none kuri ubu bafitanye abana. Uyu mufasha we akaba ari mu Rwanda aho bari kwita by’umwihariko ku mwana wabo muto w’amezi atatu.

Richard IRAKOZE

Umuhanzi The Ben yanditse indirimbo nshya ‘yise Mumparire’!





Umuhanzi The Ben yanditse indirimbo nshya ‘yise Mumparire’!


posted on Jan , 27 2011 at 06H 51min 20 sec viewed 7076 times



Umuhanzi The Ben amaze igihe yanditse indirimbo yitwa Mumparire iri guca ibintu ku maradiyo hano mu Rwanda. Iyi ndirimbo ikaba yararirimbwe n’umuhanzi Jack-B, akaba ari nawe wabitwibwiriye.

Uyu muhanzi akaba yaratangarije IGIHE.com ko kuba The Ben yaramwandikiye iyi ndirimbo ari ukubera ko abantu benshi bajyaga bakeka ko The Ben atajya akunda kwiyandikira indirimbo, bityo iyi ndirimbo ikaba ari imwe muzo yiyandikiye. Gusa nk’uko Jack-B yabitubwiye ngo ntiyabashije kuyiririmbira ahubwo yahise ayimuha ngo abe ari we uyiririmba.

Jack-B akaba yaranatumbwiye ko we ajya abasha kuvugana n’uyu muhanzi bakaganira ibintu bitari bike ku buryo n’ubu aklimushimira ku bitekerezo akya amuha mu buhanzi bwe.

Uyu musore The Ben, n’ubusanzwe yari inshuti na Jack-B dore ko uyu yanamubyiniraga. Kuri ubu Jack-B akaba nawe yarahisemo gutangira kuririmba ku giti cye aho anaherutse gushyira ahagaragara album ye ya mbere mu Ntara y’Amajyaruguru. Iyi album akaba yarayise Ijoro Riguye, akaba anavuga ko ari hafi kuyimurikira abakunzi be mu Mujyi wa Kigali mu mezi make ari imbere.

Tubibutse ko nyuma y’aho umuhanzi The Ben agiriye ikitaraganya muri Amerika ku itariki ya 07 Gashyantare 2010, abantu bakomeje kujya bamugarukaho mu nkuru zinyuranye z’imyidagaduro. Ibi bikaba bitari bitunguranye cyane kuko yari amaze kuba icyamamare hano mu Rwanda ndetse abantu benshi bamwiyumvamo. Abakobwa benshi bakaba ari bo baba abahamya b’ irungu The Ben yabateye. Gusa nk’uko umuhanzi Jack-B yabibwiye Igihe.com, The Ben aracyatekereza ku muziki nyarwanda nk’uko yabigaragaje yandika iyo ndirimbo .


Richard IRAKOZE

Thursday 27 January 2011

Umuhanzi Kamichi yagiye gusura Knowless asanga yarimutse!

Muri iyi weekend umuhanzi Kamichi yarikoze ajya gusura umukobwa w’umuhanzi witwa Butera Jeanne uzwi nka Knowless asanga aheruka inzira mu cyi kuko aho yari azi ko atuye atari ho agituye kuri ubu. Gusa we, nk’uko amakuru abitubwira ntiyari yamenyeshejwe ko uyu muhanzi yimutse akava aho yari atuye.

Ubusanzwe uyu Butera yari atuye ahitwa I Nyamirambo hazwi cyane nko Kwa Mutwe hafi ya Studio F2K itunganya indirimbo. Aho yari atuye hakaba hazwi cyane ku izina rya ‘Califonia.’ Amwe mu makuru y’iri yimuka rya Knowless ava Kwa aho Califonia, avuga ko nyuma yo gusanga ahantu atuye hahora akajagari kenshi n’urujya n’uruza rw’abantu, uyu mukobwa, w’imyaka 20, yahisemo gufata icyemezo cyo kwimuka akajya ahandi hari umutekano kurusha aho yabaga. Mu gufata iki cyemezo ariko bigaragara ko atabimenyesheje abantu benshi, kubera ko uyu Kamichi yahageze agasanga yarimutse.

Kamichi nyuma yo gusanga Knowless yarimutse yagize ati:”Njyewe nagiye nyine nzi ko musanga yo kuko mu masaha ya nimugoroba akenshi akunda kuba ari mu rugo, ngezeyo barambwira ngo yarimutse nibaza ukuntu yimutse ntanabyumvanye abantu biranshobera!” Akaba yarahise ahindura gahunda kuko uwo yari yaje ashaka atamubonye kandi aho yimukiye atahise ahamenya.

image
Umuhanzi Knowless basuye bagasanga yariyimukiye!

Kubwe Butera yabwiye Igihe.com ko impamvu yatumye yimuka ari uko aho yari atuye hatamujyagamo kandi ko yumvaga atakihishimiye. Akaba yimukiye ahitwa kuri Avenue Paul 6 munsi ya KIST. Kuba yimukiye hafi y’aho yari atuye bizafasha abakunzi be kutamubura kuko hegeranye n’aho yari atuye mu Biryogo, agace kazwi kubamo abahanzi benshi. Abandi bakaba bagiye bavuga ko azaba ari n’impamvu zo kwegera amastudio ari kumukorera indirimbo muri iyi minsi.

Uyu muhanzi muri iyi minsi akaba aherutse gusohora indirimbo nshya n’umuhanzi Danny. Iyi ndirimbo bakaba barayikoreye kwa Producer Junior muri Line Up Studio mu Biryogo.

Richard IRAKOZE


Knowless niwe wenyine mbwira gufata ku mutima wanjye ngo yumve uko utera- Safi

Indirimbo Intego y’Abahanzi bagize itsinda Urban Boyz yumvikanamo amagambo aryoheye amatwi aririmbwa n’umuhanzi Safi. Aha Safi akaba aririmba agira ati: " Fata ku mutima wanjye wumve uko utera, kugukunda nabigize intego…"

Ibi byatumye tumubaza uburyo asaba abakobwa b’ iyi Kigali gufata ku mutima we bakumva uko utera, maze atubwira ko ayo magambo ayabwira umukunzi we Knowless wenyine nta wundi ashaka ko yivanga mu by’urukundo rwabo.

Tumubajije ku kijyanye n’uko wenda abakobwa nibamara kumva iyi ndirimbo batazaza ari benshi ku bw’uburyo yahogoje muri iyi ndirimbo ati : "Richa, abantu bose bamenye ukuri. Bamaze kumenya ko dukundana. Gusa ibyo ntibyambuza kuyitura abazumva ibanyuze kuko naririmbye amagambo umuntu wese yakwiyumvamo."

image
Safi ati " abakobwa bamenye ukuri..."

Aba basore ubusanzwe bizwi ko no mu mavideo y’indirimbo zabo batajya bajya kure bashaka abandi bakobwa ahubwo bakoresha abasanzwe ari inshuti zabo. Yewe na Knowless aherutse gukoresha muri clip ye 'Byarakomeye' umusore Safi uzwi nk'umukunzi we.

Mu guhura n’uyu muhanzi Safi akaba yahise ahera ko aduha iyi ndirimbo ‘Intego’, anatubwira ko ubu inkuru ajyanye i musozi ko ari uko umwana bari batwite bamwibarutse. Kandi ko icyo bari barifuje cyo kuririmba ku rwego rwo hejuru bagitangiranye n’ ’Intego’. Nibyo koko ni intego na Safi yiniguranye ijambo ry’urukundo ku mukunzi we.

image
Knowless (ibumoso wambaye fumées) Safi yatuye indirimbo

Muri iyi ndirimbo yabo nshya Intego hakaba humvikanamo amagambo y’ umuhanzi Rabadaba avuga ikinyarwanda ngo : "Sinzamureka kuko aruta bose." Naho Safi mu ijwi rye rihogoza akaba yumvikanamo cyane aririmba inyikirizo ati : "Fata ku mutima wanjye wumve uko utera, kugukunda nabigize intego kuko ubaruta bose. Urwo ngukunda ntirugira konje (congé)…"

Tubibutse ko aba basore bamaze iminsi babiciye mu ndirimbo Indahiro bakoranye na Riderman. Nabwo hari nyuma yo gukundwa cyane nyuma y’indirimbo Umwanzuro yari yaraciye ibintu hirya no hino mu Rwanda.

Richard IRAKOZE