Thursday 27 January 2011

Knowless niwe wenyine mbwira gufata ku mutima wanjye ngo yumve uko utera- Safi

Indirimbo Intego y’Abahanzi bagize itsinda Urban Boyz yumvikanamo amagambo aryoheye amatwi aririmbwa n’umuhanzi Safi. Aha Safi akaba aririmba agira ati: " Fata ku mutima wanjye wumve uko utera, kugukunda nabigize intego…"

Ibi byatumye tumubaza uburyo asaba abakobwa b’ iyi Kigali gufata ku mutima we bakumva uko utera, maze atubwira ko ayo magambo ayabwira umukunzi we Knowless wenyine nta wundi ashaka ko yivanga mu by’urukundo rwabo.

Tumubajije ku kijyanye n’uko wenda abakobwa nibamara kumva iyi ndirimbo batazaza ari benshi ku bw’uburyo yahogoje muri iyi ndirimbo ati : "Richa, abantu bose bamenye ukuri. Bamaze kumenya ko dukundana. Gusa ibyo ntibyambuza kuyitura abazumva ibanyuze kuko naririmbye amagambo umuntu wese yakwiyumvamo."

image
Safi ati " abakobwa bamenye ukuri..."

Aba basore ubusanzwe bizwi ko no mu mavideo y’indirimbo zabo batajya bajya kure bashaka abandi bakobwa ahubwo bakoresha abasanzwe ari inshuti zabo. Yewe na Knowless aherutse gukoresha muri clip ye 'Byarakomeye' umusore Safi uzwi nk'umukunzi we.

Mu guhura n’uyu muhanzi Safi akaba yahise ahera ko aduha iyi ndirimbo ‘Intego’, anatubwira ko ubu inkuru ajyanye i musozi ko ari uko umwana bari batwite bamwibarutse. Kandi ko icyo bari barifuje cyo kuririmba ku rwego rwo hejuru bagitangiranye n’ ’Intego’. Nibyo koko ni intego na Safi yiniguranye ijambo ry’urukundo ku mukunzi we.

image
Knowless (ibumoso wambaye fumées) Safi yatuye indirimbo

Muri iyi ndirimbo yabo nshya Intego hakaba humvikanamo amagambo y’ umuhanzi Rabadaba avuga ikinyarwanda ngo : "Sinzamureka kuko aruta bose." Naho Safi mu ijwi rye rihogoza akaba yumvikanamo cyane aririmba inyikirizo ati : "Fata ku mutima wanjye wumve uko utera, kugukunda nabigize intego kuko ubaruta bose. Urwo ngukunda ntirugira konje (congé)…"

Tubibutse ko aba basore bamaze iminsi babiciye mu ndirimbo Indahiro bakoranye na Riderman. Nabwo hari nyuma yo gukundwa cyane nyuma y’indirimbo Umwanzuro yari yaraciye ibintu hirya no hino mu Rwanda.

Richard IRAKOZE

No comments:

Post a Comment