Sunday 30 January 2011

Mayor Kirabo yasuye abakomerekejwe n’igisasu cyaturikiye I Remera, batatu bitabye Imana


Mayor Kirabo yasuye abakomerekejwe n’igisasu cyaturikiye I Remera, batatu bitabye Imana
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama 2011, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dr Aissa Kirabo Kacyira yasuye abakomerekejwe n’igisasu cyaturikiye i Remera ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 28 Mutarama. Yabasanze aho barwariye mu bitaro bikuru bya Kigali CHUK.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dr Kirabo yasabye abaturage w’ Umujyi wa Kigali kudata icyizere kuko abakora ibi bikorwa bibi nta kindi baba bagamije uretse gutesha Abanyarwanda icyizere. Yagize ati: ”Nagira ngo mpumurize abaturage b’Umujyi wa Kigali kandi nsaba abantu ko batakwiheba, dukomeze twigirire icyizere.” Akaba anasaba abaturage bose kuba maso ndetse bakarushaho gufatanya mu gutanga amakuru y’abantu b’inkozi z’ibibi.

Dr Kirabo yaboneyeho umwanya wo kuvuga ko mu rwego rwo guhashya bene ibi bikorwa, Leta yihaye gahunda yo gushyira urumuri ahantu hose. Akaba asaba abaturage kurushaho kongera urumuri ku nyubako zabo. Aka gace ka Remera ku Giporoso katurikiyemo igisasu kari mu duce turi gukwirakwizamo urumuri muri gahunda Umujyi wa Kigali wihaye yo gushyira urumuri ku birometero 27.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemereye inkunga iyo ariyo yose ku miryango yahuye n’ibi byago. Aha hakaba harimo gukurikirana ishyingurwa ry’abahitanywe n’iki gisasu no kuvuza abarwayi bose bari mu bitaro kubw’iki gisasu.

Uwanyirigira Jacqueline, umutegarugori wakomerekejwe n’iki gisasu, yishimiye iyi nkunga no kuba abayobozi b’Umujyi wa Kigali bifatanyije nabo bakabereka ko babitayeho. Ati:” Nashimishijwe no kubona Umujyi wa Kigali witaye ku byabaye, bakaba bifatanije natwe mu kababaro.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko abihishe inyuma y’iki gikorwa batarabasha kumenyekana ariko ko bagikurikiranwa n’ inzego zibishinzwe kugirango babashe gutabwa muri yombi. Abajijwe ku by’iturika ry’ikindi gisasu ahitwa Kimisagara nacyo cyaturitse kuri uyu wa Gatanu, yasubije ko yabimenye, gusa yongeraho ko ntawe ubu byagizeho ingaruka zo gukomereka cyangwa kugira uwo gihitana. Aha akaba ashimangira ko ku bya Kimisagara bishoboka ko ari nk’umuntu wikizaga iyo gerenede, ariko ko atari agamije konona ubuzima bw’abantu nk’uko amakuru amugeraho abivuga.

Tubibutsese ko iki gisasu cyaturikiye I Remera cyahitanye abantu batatu naho undi umwe akaba amarewe nabi bikomeye kuburyo ari muri koma. Abandi barwayi bagera ku munani bo baracyari kwitabwaho mu bitaro by’indembe bya CHUK. Naho abandi benshi muri 28 bakomerekejwe n’iki gisasu bahawe imiti barasezererwa barataha.

image
image
Hano Umuyobozi w'umujyi wa Kigali Aissa Kirabo Kacyira
ari kwihanganisha umwe mu bakomerekejwe n'igisasu


image
Uyu yitwa Hategekimana Alphonse, ni umwe mu bakomerekejwe n'igisasu
cyaturikiye i Remera witeguye gusezererwa akava mu bitaro bya CHUK kuko
yorohewe


image
Jacqueline Uwanyirigira ni umutegarugori wubatse nawe wakomerekejwe
n'icyo gisasu, hano yarimo ashimira ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali kuba
bwababaye hafi


image
Uyu yakomeretse mu rubavu ariko abaganga bari kumukurikirana bemeje
ko ari bworoherwe bidatinze


Foto: R. I (IGIHE.com)
Richard IRAKOZE

No comments:

Post a Comment