Monday 23 March 2015

Ange Kagame, ari gusabwa kujya mu marushanwa ya Miss Rwanda



Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida w'u Rwanda abantu bari kumusaba ko yaziyamamaza mu marushanwa ya Miss Rwanda.

Ange Kagame, utarakunze kujya mu ruhame cyane, ntakunda guhishira amarangamutima ye; ubwo yashyiraga kuri facebook ifoto ye aseka benshi bamugejejeho ibitekerezo bihuriza ku kumusaba ko rimwe yazajya mu marushanwa y’ubwiza yo ya nyampinga w’u Rwanda bakamushyigikira.

Umwe muri bo yagize ati “Nyabuneka  ni kuki utajya muri ba nyampinga b'u Rwanda kandi mbona wujuje ibisabwa?”

Akimara kwerekana ko akunda gukama, Ange Kagame ukoresha twitter kenshi ku munsi, ndetse ibyo yandika bigakurikirwa cyane.


Ubwo yasangizaga inshuti ze iyi foto, muri iki gihe havugwa iby’itorwa rya Miss Rwanda 2015, Ange nawe yasabwe kuzitabira aya marushanwa ku bw’uburanga bwe n’igikundiro agaragarizwa (Ifoto Interineti)

Kuva aho atangiriye gukoresha twitter, Ange Kagame amaze gushyiraho ubutumwa (tweets) burenga ibihumbi 8, akurikirwa n’abantu 21.716, we agakurikira abantu 276.

Ku munsi w'abagore, Ange yashyizeho aka gafoto ari kumwe na nyina, amwifuriza umunsi mwiza n'abagore bose muri rusange


Imwe mu mafoto Ange aheruka gushyira kuri facebook, gutwara ibimoto binini; kimwe mu byo akora bikamunezeza

No comments:

Post a Comment