Thursday 26 March 2015

Kidum, Tayo, Ellah bo muri BBA bageze i Kigali


Umuhanzi Kidum n’ibindi byamamare byo muri Big Brother basesekaye i Kigali, nyuma y’abandi nabo baje mbere.

Bose baje kwitabira igitaramo batumiwemo n’umuhanzi mugenzi wabo Frankie Joe kizaba kuri uyu wa Gatanu.

Abaje kuri uyu wa Kane ni Kidum n’ubwo we atafotowe n’itangazamakuru, ariko abategura iki gitaramo bemeje ko ari i Kigali.

Abo muri BBA baje ni Tayo (wo muri Nigeria), Ellah wigeze kuba nyampinga wa Uganda mu 2013, Sabina Stadler (wo muri Kenya) na  Melvin Alusa (nawe wo muri Kenya).


No comments:

Post a Comment