Tuesday 14 March 2017

Imanza Leta y’u Rwanda iregwamo mu Rukiko rwa Afurika rw’Uburenganzira bwa Muntu

Imanza ziri muri uru rukiko ziregwamo Leta y’u Rwanda ni izi zikurikira:
1. App. No. 002/2014 – Faustin Uwintije v. Republic of Rwanda

Faustin Uwintije, w’imyaka 53, yareze Leta y’u Rwanda agaragaza ko yakomeje kugirana na Leta ibibazo bya politiki n’iyobokamana kuva mu 1966. Uyu agaragaza ko ikirego cye kimaze imyaka irenga 3 mu rukiko rwa Afurika.

Uwintije asobanura ko kuva muri iyo myaka yose yagiye aterwa inshuro nyinshi, agafungwa mu buryo butemewe ndetse ko yagiye asimbuka n’urupfu mu bihe bitandukanye, agasaba ko hagaragaza ko uburenganzira bwe bwahohotewe. 

2. App. No. 003/2014 – Ingabire Victoire Umuhoza v. Republic of Rwanda

Ingabire Victoire Umuhoza, w’imyaka 47, agaragaza ko yavukiye ku Gisenyi, ko mu 1994 haba jenoside mu Rwanda we yari ari mu Buholandi.

Mu kirego cye, Ingabire uyobora ishyaka rya FDU Inkingi, agaragaza ko u Rwanda rutubahirije ingingo zigize amasezerano mpuzamahanga y’Uburenganzira bwa muntu. Asaba ko hasuzumwana ubushishozi urubanza rwe rwamukatiye imyaka 15 yakatiwe n’Urukiko rw’Ikirenga.

3. App. No. 016/2015 – Kayumba Nyamwasa and Others v. Republic of Rwanda

Kayumba Nyamwasa mu kirego cye yatanze afatanyije na bagenzi be barimo Safari Stanley bagaragaza ko ari Abanyarwanda bahungiye muri Afurika y’Epfo.

Baregamo Leta y’u Rwanda ko guhindura ingingo y’101 y’itegeko nshinga byakozwe mu mwuka w’ubwoba kandi ko nta kubivuguruza kwashobokaga, bitewe n’uko ubutabera bw’igihugu butigenga kandi bamwe mu bagize inzego zabwo bari mu ishyaka riri ku butegetsi. 

Banagaragaza ko inkiko za Afurika y’Epfo zagaragaje ko gushaka kwicwa kwe byakozwe n’abantu bafitanye imikoranire na Leta y’u Rwanda.

Mu kirego cyabo bavugamo ko mu Rwanda hari uburenganzira n’amategeko birengera ikiremwamuntu byakunze kutubahirizwa, hagaragazwa uko bamwe mu banyapolitiki bakomeye bagiye bafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

4. App. No. 017/2015 – Kennedy Gihana and Others v. Republic of Rwanda

Iki cyo ni ikirego cyakiriwe kuwa 22 Nyakanga 2015 gitanzwe na Kayumba Nyamwasa, Kennedy Alfred Nurudiin Gihana, Bamporiki Abdallah Seif, Frank Ntwali, Safari Stanley, Dr Ettienne Mutabazi na Epimaque Ntamushobora bagaragaza ko ari abaturage b’u Rwanda.

Mu kirego cyabo berekana ko pasiporo zabo zagizwe izidafite agaciro batabimenyeshejwe.
Ibi bavuga ko byabaye ubwo bageragezaga gusaba Viza ya Amerika, ariko bakabwirwa ko Guverinoma y’u Rwanda yavanyeho pasiporo zabo, ikazishyira mu zidafite agaciro.

Muri iki kirego, bakagaragaza ko byakozwe mu buryo butemewe n’amategeko ko nabo ari Abanyarwanda nk’abandi bafite uburenganzira bwo kugira ibyangombwa by’igihugu.

Basabye uru Rukiko  rwa Afurika rw’Uburenganzira bwa Muntu ko rwabemerera kuburanisha iki kirego, kugira ngo bemererwe uburenganzira bwa kiremwamuntu by’umwihariko ubwo kugira ubwisanzure bwo gutembera, ubwisanzure ku bwenegihugu, ubwisanzure ku muryango no ku murimo.

5. App. No. 022/2015 – Rutabingwa Chrysanthe v. Republic of Rwanda

Iki kirego cyakiriwe n’uru rukiko ku wa 24 Ugushyingo 2014, Rutabingwa Chrysanthe agaragaza ko yari yarahawe akazi mu buryo bwemewe n’amategeko ngo akore nk’umugenzuzi muri Leta, akagaragaza ko icyemezo cyo guhabwa aka kazi cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yabaye kuwa 17 Nzeri 1999. 

Rutabingwa arega ahanini anenga icyemezo n° 116/PRIV/BR/RU cyamwirukanishije kimushinja amakosa akomeye, ndetse ko hari n’inyandiko zirimo amabanga ya Leta yashyize hanze.

We asaba uru Rukiko rwa Afurika rw’Uburenganzira bwa Muntu ko rwatesha agaciro iki cyemezo, ndetse rukagaragaza ko cyafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, by’umwihariko bunyuranyije n’itegeko nshinga, agasaba ko uru rukiko rwamusubiza mu mirimo ya Leta yahozemo, kuko atari yakujuje imyaka 65 y’izabukuru.

6. App. No. 023/2015 – Laurent Munyandilikirwa v. Republic of Rwanda

Laurent Munyandilikirwa, muri iki kirego cye aregamo Leta y’u Rwanda. Uyu Munyandilikirwa mu kirego cye agaragaza ko ari umunyamategeko wahoze ari perezida w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda witwa LIPRODHOR. 

We avuga ko ku buyobozi bwe yakomeje kotswa igitutu na Leta y’u Rwanda, kugeza ubwo yegujwe mu buryo avuga bunyuranyije n’amategeko.

Agaragaza ko habaye inama za rwihishwa zafashe ibyemezo byo kumuvana ku buyobozi, akavuga ko ashinjwa ko yanengaga cyane Leta. Avuga ko kuwa 3 Werurwe 2014 yatangiye kugira ubwoba bw’ubuzima bwe nuko aza guhunga, ko yakomeje guterwa ubwoba ko azicwa kugeza n’ubu.

Iki kirego Munyandilikirwa yagitanze ahagarariwe na Federasiyo Mpuzamahanga iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ya FIDH hamwe n’undi muryango nawo uharanira uburenganzira bwa muntu witwa RFKHR (Robert F. Kennedy Human Rights).

Urukiko rwa Afurika rw’Uburenganzira bwa Muntu rugiye gutangira kuburanisha imanza ziregwamo Leta y’u Rwanda

Guhera tariki ya 6 Werurwe kugeza tariki 24 Werurwe 2017, Urukiko rwa Afurika rw’Uburenganzira bwa Muntu ruzasubukura imirimo yarwo ku nshuro ya 44 (44th Ordinary session), aho ruzaburanisha bimwe mu birego biregwamo Leta y’u Rwanda.

Mu kiganiro Ikinyamakuru Izubarirashe.rw cyagiranye na Mukamulisa Marie Thérèse, umwe mu bacamanza b’Urukiko userukiyemo igihugu cy’u Rwanda, yavuze ko hari zimwe mu manza ziregwamo Leta y’u Rwanda zujuje ibyangombwa zizatangira kuburanishwa muri uku kwezi kwa Werurwe.

Izo manza zirimo urwa Victoire Ingabire Umuhoza n’urwa Kayumba Nyamwasa, nk’uko Mukamulisa abivuga.
Yagize ati “Zizaburanishwa kuri gahunda ziriho, kuri iyi gahunda y’ukwezi kwa gatatu izo nibuka, nk’uko nakubwiye ntabwo umuntu ibintu byose yaba abyibuka mu mutwe ariko uko nibuka muri iyi session yo mu kwezi kwa gatatu urubanza rwa Ingabire ruriho, hazaba icyo  bita ‘public hearing’, ngire ngo n’urubanza rwa Kayumba.”