Sunday 6 February 2011

Indirimbo ya Rihanna yangiwe kujya yerekanwa kuri Youtube n'ubwo iryoshye kubi

ka riri ndagakunda ariko hari utwo gakora nkabona kavangiwe kabisa...
Umuhanzi Rihanna yangiwe ko indirimbo ye yerekwa abantu bari munsi y'imyaka 18 ku rubuga rukwirakwiza amashusho (video) hirya no hino ku isi rwa Youtube.com, ibi bikaba byatewe n’uko uyu muhanzi yagaragaje amafoto y’urukozasoni kandi yerekana ubusambanyi bukabije muri iyi ndirimbo.

Nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye, byumvikana muri iyi ndirimbo S&M ko umuhanzi Rihanna avuga amagambo mabi yerekeza ku busambanyi aho agira ati:”Sex in the air/ I don't care/ I love the smell of it/ Chains and whips excite me.
Ni ukuvuga ngo ’Igitsina mu kirere/ntacyo nitayeho/nkunda impumuro y’igitsina/ Ntacyo nitayeho/ Iminyururu n’inkoni birankurura nkaba imbata yabyo.

Uretse uru rubuga rwa Youtube, ibindi Bihugu 11 byamaze gufungira amazi n’umuriro amashusho y’iyi ndirimbo aho nta wemerewe kugaragaza video ya S&M mu ruhame (on air).

Nyamara uyu muhanzi Rihanna we, ibi ntibyamuciye intege habe na busa. Ahubwo yahise arangira bafana be urubuga rwe bashobora gusangaho iyi ndirimbo. Ku rubuga rwe rwa Tweeter yanditse agira ati:”ubu noneho mushobora kureba video y’indirimbo yanjye S&M kuri Rihannanow.com itari iyangirijwe n’abantu bayivanamo amashusho amwe n’amwe bakeka ko ari mabi (edit)!!”

image
Rihanna wakoze indirimbo itavugwaho rumwe!

Uyu mukobwa kandi akaba atangaza ko yumva iyi Video yayigaragaje neza cyane kandi uko yabyifuzaga. Naho abajijwe kubyo kwambara ubusa agaragaza ibikorwa by’ubusambanyi, Rihanna yagize ati:”Nonese ko abantu barebye iyo nise Umbrella... Iriya ngaragara nambaye ubusa buri buri”.

Ku mbuga zitandukanye abantu bakaba bakomeje kuvuga ko uyu muhanzi akunda ibikorwa by’ubusambanyi kandi ko yumva iteka aribyo yahora yibereyemo biturutse kuri iyi ndirimbo yise S&M. uretse amagambo twavuze haruguru muri iyi ndirimbo Rihanna yise S&M, anavuagamo andi magambo akururira abantu mu bikorwa by’ubusambanyi hanumvikanamo ahoaba aririmba ati :’’ N’iyo naba mubi kajana mu bindi mu bijyanye n’igitsina byo ndi kabuhariwe. N’iyo inkoni zamvuna amagufa nkunda igitsina mu kirere!’’

Tubamenyeshe ko ubusanzwe iri zina S&M, Rihanna yahaye iyi ndirimbo rivuga ko afite iby’inyongera byose (Tous les accessoires). Iyi ndirimbo ikaba iri kuri album ye ya 5 yise Loud. Amazina ye asanzwe yitwa Robyn Rihanna Fenty. Ubu afite imyaka 20. Se yitwa Ronald nyina akitwa Monica Fenty, batandukanye Rihanna afite imyaka 14. Avukana na basaza be babiri aribo Rorrey na Rajad Fenty II.

No comments:

Post a Comment