Wednesday 16 February 2011

Igitaramo cy'i Nyagatare cyari kimeze Gite nari narakoburiye amafoto...












 Dore uko igitaramo cyagenze i Nyagatare...








Kuri uyu wa gatanu ushize nibwo Impano Events bari bateguye igitaramo cyo kwizihiza Saint Valentin mu mujyi wa Nyagatare aho hakaba ari mu ntara y'i Burasirazuba.Iki gitaramo kikaba cyari kitabiriwe n'abahanzi benshi harimo RIDERMAN na mugenzi we M IZZO , URBAN BOYS, EMMY, TNP, KAYISHUNGE , DABZ, n'abandi bahanzi bakizamuka muri muzika batuye i Nyagatare ,.



Urban Boyz nubwo baje ari babiri bashimishije abantu karahava
 

Nubwo iki gitaramo cyatangiye gitinze, ndetse bikaba byarasaga nkaho kitaza kwitabirwa, umuhanzi EMMY yageze kuri stage,abantu barakubita baruzura maze abakunzi be biganjemo abakobwa si ukubyina karahava,gusa byarakomeje ku buryo umuhanzi KAMICHI yashimishije abantu cyane mu ndirimbo nka ZOUBEDA, NGWINO UNDEBE, MWENYURA n'izindi.


Uyu ni Kamichi ari gushimisha abafana be 
 
Icyagaragaye ni uko Urban Boyz bari baje batari kumwe na mugenzi wabo Humble J bakaba baravuze ko kuba atabonetse byatewe n'akazi .Nyuma hakaba haraje hasoza umuhanzi RIDERMAN na MIZZO baririmbye indirimbo nka BOMBORI BOMBORI, UMWANA W'UMUHANDA ,ABO TURIBO, NANJYE SINJYE,n'izindi.


Gushimisha abafana cyane kwa Riderman ,byatumye abantu bose bahagarara ndetse bamwe banurira intebe zitangira kuvunagurika,ibyo rero bikaba byaratumye uwari wabakodesheje Salle ahita akupa umuriro maze bituma Riderman ava kuri stage n'agahinda kenshi.Ibi rero bikaba byaratumye iki gitaramo kirangira imburagihe ,nubwo cyari cyagenze neza muri rusange.



Tuganira na Kamichi umwe mubari bateguye iki gitaramo akaba yari yanakitabiriye, yadutangarije ko yishimiye uko igitaramo cyagenze ndetse akaba nawe yarababajwe n'ibyabaye kuri Riderman ,gusa akaba ashimira abahanzi baje mu iki gitaramo kuko bitwaye neza ndetse akaba avuga ko ikindi gitaramo nk'iki kiri gutegurwa i Muhanga.

No comments:

Post a Comment