Thursday 17 February 2011

Abanyeshuri 5 ba kaminuza nkuru y’ uRwanda (NUR) bari muri Norvege muri Festival yo gukemura amakimbirane


Aba ni bamwe mu banyeshuri bitabiriye iyi Festival baturutse mu Rwanda

Kuva ku itariki ya 11 kugeza kuya 20 uku kwezi kwa Gashyantare, abanyeshuri 6 ba kaminuza Nkuru y’ u Rwanda, izwi ku izina ry’ i Ruhande, bari I Trondheim mu Gihugu cya Norvege, aho bitabiriye  Festival ihuza abanyeshuri biga muri za kaminuza zitandukanye ku isi zo mu bihugu birenga 100. Insanganyamatsiko ikaba ari “GLOBAL HEALTH” nk’ uko abanyeshuri bari muri iyo Festival babibwiye Igihe.com.

Ababanyeshuri bavuye mu Rwanda  mu Rwanda muri iyi Festival bari kwiga ku bijyanye no gucyemura amakimbirane mu muryango. Nyuma y’aho umwe muri aba banyeshuri agereje ijambo kuri bagenzi be baturutse mu bindi bihugu havuzwe ko u Rwanda ruri mu bihugu biri kugenda bitera imbere mu gucyemura amakimbirane n’ ubuzima muri rusange.
Bityo aba banyarwanda bari muri iki gihugu bahise bafata iyambere mu gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu iterambere ry’ Ibihugu byabo . umushyitsi mukuru muri ibyo birori yari igikomangoma cya Norvege.
Mu rwego rwo kworoshya ubwumvane, hari amatsinda agera kuri 18 atandukanye akaba afite n’ insanganyamatsiko zitandukanye twavuga nka: the future, theatre, genes, environment etc.

Uyoboye dialogue groups MARTIN, yavuze ko iyi Festival (ISFIT) yatangiye muri 1990, itangizwa na JARAND RYSTAD. ISFIT ifite abaterankunga batandukanye, Aha  twavuga nka Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga ya Norvege n’ andi makompanyi atandukanye. Yakomeje kandi avuga ko iki gikorwa cyagize impinduka nziza  aha yavuzemo  nk’ibiganiro biganisha ku mahoro bigenda bikorwa n’ ibitabiriye ISFIT zo mu myaka yashize. Icyo bazakomeza kwitaho ni ukwibanda mu turere twabayemo genocide nk’ u Rwanda, si Jenoside gusa ahubwo n’ ahabaye  amakimbirane akomeye.

Ku bijyanye no gukurikirana ishyirwamubikorwa by’ inyigisho ISFIT itanga, Martin avuga ko hari gahunda yo gufasha abitabiriye ISFIT gutangiza imishinga iciriritse bityo igahuriramo abantu batandukanye bakaboneraho kuganira ku byateza imbere igihugu cyabo.

Nk’uko bagenzi bacu bari muri iki gihugu babibwiye Igihe.com ngo kuruhande rw’ abitabiriye iki gikorwa, bahamya ko kuri bo kidasanzwe. Nathan, 22, uva muri Ireland yagize ati :’’Iki gikorwa ni ingirakamaro birenze, njye na bagenzi banjye twavanye muri Ireland y’ Amajyaruguru, twemeranya ko hari icyo bizahindura mu mubereho yacu, ibyabaye iwacu buri muntu byamugizeho ingaruka niyo mpamvu twemera ko bizahindura ubuzima bwacu.’’

Ibiganiro bitandukanye bikomeje gutangwan’ impuguke zitandukanye zo ku isi zaratumiwe, aha twavuga nko muri ISFIT  ya 2009 harimo Dr DESMOND Tutu, His holiness DALAI LAMA etc . Uyu mwaka hatumiwe impuguke  nka MICHAEL MARMOT,Dr  HANS Rosling,Dr SIMA Simar. Batanga inyigisho zitandukanye. Urugero ni ku bijyanye no ku buzima bw’ ababyeyi (abana cg ababyeyi bapfa babyara cg bavuka).

Uretse abanyeshuri 5 bo muri kaminuza Nkuru y’ u Rwanda harimo kandi n’undi munyeshuri umwe wo mu Ishuri ry’ Imari n’ Icungamutungo (SFB).
Richard IRAKOZE

No comments:

Post a Comment