Saturday 12 February 2011

Me Bernard Ntaganta yakatiwe gufungwa imyaka ine, abandi bacibwa ihazabu


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Gashyantare 2011, nibwo Urukiko Rukuru rwa Repubulika rwasomye urubanza ubushinjacyaha buregamo Me Bernard Ntaganda ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo n’ abo bafatanyi gukora imyigaragambo mu buryo bunyuranyije n’ amategeko, urukiko rukaba rwabahamije ibyaha, rukatira Ntaganda gufungwa imyaka ine n’ihazabu y’ibihumbi ijana naho abo bareganwaga bacibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana buri umwe.

Mu rubanza Me Bernard Ntaganda wari Perezida w’ishyaka rya PS-Imberakuri yaregwaga n’ubushinjacyaha, Ibyaha byo kuvutsa igihugu umudendezo, amacakubiri ndetse no gukora imyigaragambyo itemewe.

Abo bari bari mu rubanza rumwe aribo: Sylvain Sibomana, Alice Muhirwa, Martin Ntavuka na Jean Baptiste Icyitonderwa bo bari bahuriye ku cyaha kimwe na Me Bernard Ntaganda cyo gukora imyigaragabyo nta ruhushya, iyi ikaba yaragombaga kuba tariki ya 24 Kamena 2010.

Umushinjacyaha yari yasabye urukiko ko rwahanisha Bernard Ntaganda gufungwa imyaka 10 n’ amezi 2 agatanga n’ ihazabu y' ibihumbi 400, mu gihe abandi bo bari basabiwe gufungwa amezi abiri bagatanga n’ihazabu y’ibihumbi ijana buri umwe.

Icyaha cya hamye Me Ntaganda cyo kuvutsa igihugu umudendezo yakoresheje imvugo ari nazo zimwe muri zo urukiko rwagaragaje ko zari zigamije kuvutsa igihugu umudendezo.

Kuba yaravuze ko atemera uburyo gahunda y' Umurenge SACCO ikora, iki cyaha kiramuhama kuko gikangurira abaturage kwanga gahunda za Leta.

Yavuze ko abize mu gifaranza bafatwa nk’ abize mu kibeho, ibi urukiko rukaba nta bimenyetso bihagije rubona ubushinjacyaha bwatanze, ku mvugo za Gacaca irimo abahezanguni, tura tugabane niwanga bimeneke, Kadihirambetezi, ndetse no kuvuga ko Leta iyabamwe atari iy’ubumwe, imvugo zagaragaye ko zitamuhama ku cyaha cyo kuvutsa igihugu umudendezo.

Ku cyaha cyo gukurura amacakubiri ku mvugo yakoresheje avuga ko Abanyarwanda bazira uko basa, Leta ni iya bamwe si iy’ubumwe, gacaca irimo abahezanguni, imvugo ubushinjacyaha bugaragaza ko irimo amacakubiri ni ivuga ngo "Abanyarwanda bazizwa uka basa muri gacaca".

Ku cyaha cyo gukora imyigaragambyo itemewe nacyo urukiko rwasanze kimuhama, hamwe na batatu muri bane bareganwaga icyo cyaha bakaba barakoze icyaha cy’ubwinjiracyaha mu gukora imyigaragambyo kikaba kibahama, gusa uwitwa Icyitonderwa Jean Baptiste we yagizwe umwere.
Nguyu Me Ntaganda imbere y' Urukiko
Urukiko rwanzuye ko Bernard Ntaganda ahamwa n’icyaha cyo kuvutsa igihugu umudendezo rumukatira imyaka ibiri kuri icyo cyaha, naho ku cyaha cyo gukurura amacakubiri rumukatira imyaka ibiri, icyo gukora imyigaragabyo rumukarita hamwe n’abo bafatanyije gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana buri umwe. Byose hamwe biba gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu y’ibihumbi ijana kuri Bernard Ntaganda.

Twabibutsa ko Bernard Ntaganda yafashwe tariki 24 Kamena 2010. Icyo gihe polisi ikaba yaratangaje ko yamuhamagaje kuko akekwaho amacakubiri no kuba afite uruhare mu gikorwa cy’ ubwicanyi cyari kigiye gukorerwa Christine Mukabunani, kuri ubu wamusimbuye ku buyobozi bwa PS-Imberakuri. Kuri uwo munsi yafatiweho nibwo habaye imyigaragambyo y’ abayoboke be bashakaga ko iryo shyaka ryagira abarihagararira muri Komisiyo y’ Amatora. Bamwe muri bo bakaba baravuze ko yafashwe kubera iyo myigaragambyo, mu gihe polisi yo yavuze ko byabaye impurirane.

No comments:

Post a Comment