Thursday 17 February 2011




Richardirakoze.blogspot.com yifurije Aimee uwimana Urugo ruhire....













Amakuru dufite hano kuri Richardirakoze.blogspot.com ni uko Uwimana Aimee kuri ubu yagiye mu mubare w'abagabo bafite abafasha bemewe n'amategeko nyuma y'aho asezeraniye n'umufasha we 
Uwayezu Claire
 

Nyamara nubwo bimeze gutyo, uyu musore ntago yigeze agaragara cyane mu bijyanye n'urukundo (urukundo hagati y'umuhungu n'umukobwa), mu gihe byavugwagako ndetse binumvikana ko yakundwaga cyane n'abakobwa. Igihe cyose kigira umwanya wacyo nkuko Aime yabitangaje mbere gato yo kujya gusezerana. Nyuma y'igihe gihagije yari amaze akundana na Uwayezu Claire, ni kuri uyu wa 13/02/2011, mu masaha ya saa tatu n'igice ubwo Uwimana Aime yasezeranaga imbere y'amategeko na Uwayezu Claire, bikaba byarabereye ku murenge wa Nyarugenge mu mugi wa Kigali, uyu muhango buretse inshuti zabo n'imiryango yabo, ukaba kandi wari wanitabiriwe n'abahanzi Fortran Bigirima na mukuru we Lode kuva Bujumbura hamwe n'abandi bake bo mu Rwanda.




Uyu ni Aimee arikumwe n'umufasha we Claire hamwe na Tonzi
 
Nkuko byari biteganyejwe kandi saa cyenda z'umugoroba nibwo hamwe n'umuryango we, Aime Uwimana yari asesekaye Kabeza - Samuduha, aje gusaba no gukwa Uwayezu Claire. Nyamara imvura ntabwo yoroheye uyu muhango na gato nubwo bitabujije gahunda gukomeza nkuko zari ziteganyijwe ndatse abantu bakaba benshi cyane. Pasiteri Dieudonne wo kuri Zion Temple akaba ariwe wasabiye Aime Uwimana, kandi hakaba haragaragaye abahanzi hamwe n'abanyamakuru benshi cyane yewe banaririrmbye bitandukanye bari baje gushigikira mukuru wabo nkuko benshi bamwita, abandi bavuga amagambo atandukanye banamuha impano. Muri bo tukaba twavuga Tonzi Clementine, Aline Gahongayire, Gaby Irene kamanzi, Barnabas, Felix, Guy Badibanga, Amani Egide, Asaph, Fortran Bigirimnana mukuru we Lode kuva Bujumbura n'abandi.




Aha Asaph bari kuririmba,Aline,Felix na Barnabas
 
Uyu muhango ukaba wararangiye ahagana muma saa moya z'ijoro gahunda ikurikiye ikaba ari gusezerana imbere y'Imana bizaba tariki ya 5/03/2011, aho nyuma yo kwakira abatumiwe, urugo rwa Uwimana Aime na Uwayezu Claire ruzataha kumugaragaro. Reka dukomeze tubifurize imyiteguro mwiza.




Nguwo Aimee Uwimana Nyuma yo guhabwa umugeni we Claire

Tubamenyeshe ko uyu Uwimana Aimee asanzwe azwi mu Rwanda nk' umuhanzi umuze gushyira hanze Album 5 zose akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo nka Muririmbire Uwiteka,Umurima w'amahoro n' izindi nyinshi. yanabigize umwguga kuririmba dore ko abifatanya no gucuranga . asanzwe kandi ataramira abantu kuri Serena Hotel. ndetse ubu asigaye afite Studio ye ikora indirimbo mumajwi (Audio), iri murugo (Home studio). 

Related stories at  Inyarwanda 


No comments:

Post a Comment