Wednesday 9 February 2011

Umuyobozi mushya w’ Ingabo z’ Amerika ku Mugabane wa Afurika ari mu ruzinduko mu Rwanda


imageNyuma y’ aho Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika imwemeje nk’ Umuyobozi mushya w’ Ingabo za Amerika ku mugabane wa Afurika(AFRICOM), Maj Gen David R. Hogg ari mu ruzinduko rw’ iminsi itatu mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gashyantare, Gen Hogg ari mu ruzinduko rw’ iminsi itatu mu Rwanda aho yagiranye ibiganiro n’ abayobozi bakuru b’ ingabo ku cyicaro cya Minisiteri y’ Ingabo ku Kimihurura.

Nyuma y’ibyo biganiro, Maj Gen David R. Hogg, yatangarije Igihe.com ko ibiganiro bye n’ Umugaba Mukuru w’ Ingabo z’ U Rwanda, Lt Gen Charles Kayonga, byibanze ku kongera ubufatanye hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ urwego rw’ ingabo z’ U Rwanda.

Gen Hogg yatangaje ko Amerika izarushaho guha amahugurwa abasirikare b’ U Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga umutekano ku isi. Muri ibi biganiro kandi, baboneyeho umwanya wo kuganira uburyo Leta ya Amerika yakomeza gufasha igisirikare cy’ U Rwanda, kuba icy’ umwuga.

image
Gen Hogg aganira n' Umugaba Mukuru w' Ingabo z' U Rwanda

image
Ifoto y' urwibutso ya Gen Hogg n' abayobozi bakuru b' ingabo z' U Rwanda

Muri uru rwego, Gen Hogg yavuze ko U Rwanda ruzarushaho kubona abarimu b’ inzobere baturutse muri Amerika bahugura abasirikari b’ U Rwanda biga ibyo kubungabunga amahoro ku isi.

Naho ku ruhande rw’ U Rwanda, Brig Gen Musemakweli yavuze ko uru rugendo ruzashimangira by’ umwihariko umubano hagati y’ igisirikari cy’ U Rwanda(RDF) n’ Umuryango w’ Ingabo za Amerika zikorera ku mugabane wa Afurika(AFRICOM).

Iyi nama kandi yitabiriwe n’ abayobozi bakuru b’ ingabo nka Lt Gen Ceasar Kayizari na Lt Gen Fred Ibingira.

Tubibutse ko tariki ya 10 Mutarama 2011, ari bwo uwahoze ayoboye AFRICOM, Gen William Ward yagiriye uruzinduko mu Rwanda, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame ndetse n’ abasirikare bakuru b’ ingabo, agamije kubasezera no kubizeza imikoranire myiza n’ umuyobozi uzamusimbura.

Tubamenyeshe ko nyuma y’ ibyo biganiro, Gen Hogg yakomereje urugendo rwe i Gako ahabera imyitozo ya gisirikare.

No comments:

Post a Comment