Friday 11 February 2011

Nyuma ya iPad y’abanyamerika na WeePad y’abashinwa, abanya Taiwan basohoye WindPad



Mu gihe kuva mu mwaka wa 2010 hatangiye kugaragara za mudasobwa zifite umubyimba muto cyane nka iPad yakoze na Apple Inc. (USA), na Weepad yakozwe n’abashinwa, isosiyete yo muri Taiwan MSI Inc. muri uku kwezi kwa Gashyantare 2011 yasohoye mudasobwa yayo inanutse yitwa WindPad 100W nyuma y’igihe kirenga amezi 6 ibitangaje.

MSI ikaba itangaza ko iyo mudasobwa yayo izaba ikora neza nka mudasobwa zigendanwa dusanzwe tumenyereye.

- Iyo Windpad 100W ifite ubugari (width/largeur) bwa pouces/inches 10.1, ni ukuvuga santimentero 25.4, operating system yayo ikaba ari Windows 7 nka mudasobwa nyinshi zo muri iki gihe.

image

- Ifite ubushobozi bwo kubika ibintu bya 33GB, ni ntoya birumvikana , ariko ishobora kujyamo USB ebyiri, ifata Bluetooth, ifite ahasoma carte mémoire (memory card), RAM ya 2GB, ikaba ifite na webcam.

- Amashusho asohoka mu buryo bwa HD (High Definition), ikaba ifite na cameras 2 za 1.3 megapixels.

image

Ibyo byose kandi ushobora kubikoresha amasaha 6 idacometse. WindPad ikoze muri pulasitiki, bikaba wenda bisekeje ariko bituma itaremera kuko ipima amagarama 700 gusa, mu gihe mudasobwa zigendanwa zisanzwe (nka HP) ziba zirenza ibiro 2.

Igiciro cyayo kikaba kiri hagati y'amadolari 500 na 700 y'amanyamerika. Kuko yasohotse muri uku kwezi, birumvikana ko itaragera iwacu, ariko kubera uburyo ibikoresho by'ikoranabuhanga byihuta, muyitege mu minsi ya vuba kandi ku giciro kiri hasi y'icyo yatangiye igura!

No comments:

Post a Comment