Sunday 6 February 2011

King Anatole umuhanzi uje kurengera ba nyamweru


Munyengabe Anatole ni umusore uje vuba mu muziki nyarwanda uvuga ko aje mu muziki ashaka kwita kubantu batajya bakunda guhabwa agaciro nk’abandi mu muryango bazwi ku izina rya ba nyamweru. Mu buhanzi bwe aravuga ko agiye by’umwihariko kwita kuri ba nyamweru.

Uyu musore ukoresha akazina k’ububuhanzi ka King Anatole avuga ko we iyo arebye asanga mu muryango nyarwanda kimwe na henshi mu bihugu duturanye abantu batajya bita kuri ba nyamweru. Kuri we ngo iyo niyo nshingano ya mbere abona akwiye kwiha kandi akaba yumva azabigeraho.

Maze kumva iyi ntego idasanzwe y’uyu muhanzi (bigaragara ko akiri muto), nahise ngira amatsikop yo kumva ibihangano bye. Niko kubishaka ngo numve niba koko imvugo ye ariyo ngiro. Mu kubyumva ariko nasanze yiririmbira iby’urukundo.

image
King Anatole ni igikara kandi aracyari muto, ariko intego ye ni ukuvuganira ba nyamweru

Ibyo byatumye mpitamo kumubaza uburyo avuga ko agiye kwita kuri ba nyamweru nk’umuhanzi nyamara atari byo aririmba. Nuko ansubiza ambwira ko gutangirira ku ndirimbo zivuga ku bantu bitwa ba nyamweru byamugoye cyane ariko ko ariyo gahunda. Ati:”Muri studio indirimbo yanjye ya kabiri mfiteyo, ivuga ku burenganzira abantu tubuza bagenzi bacu ba nyamweru”.

Kuba aje avuganira ba nyamweru kandi ngo ni ibintu we yiyumvisemo nk’umuhanzi ntaho bihuriye n’ibyo abantu bashobora guhita bakeka bavuga ko wenda mu muryango w’iwabo haba havukamo ba nyamweru. Yewe nawe kubatamuzi bashobora kubyumva bagakeka ko yaba ari nyamweru ariko siko biri ahubwo we ni igitekerezo yagize kuko asanga abahanzi bagenzi be badakunze gutekerezaho.

Ati:"Kuba bagenzi bacu ba nyamweru akenshi dukunda guhura nabo basabiriza mu muhanda njyewe birambabaza kandi hari icyo twakora".

Ni ku bw’iyo mpamvu we asaba ababa bafite umutima nk’uwe kumushyigikira bityo bakagerageza kurengera uburemganzira bwa ba nyamweru.

Amaze gukora igihangano kimwe ariko arateganya gukora n’izindi ndirimbo nyinshi ziharanira kurewengera ba nyamweru. Mu buzima busanzwe akaba ari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye. Yiga mu mwaka wa kane I Nyamirambo.

No comments:

Post a Comment