Monday 21 February 2011

Impanuka : Bisi ya ONATRACOM yahitanye umukobwa w' imyaka 21 i Rwamagana...



Mu Mujyi wa Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba, Umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko mugitondo cyo kuwa Gatanu yagonzwe anahitanwa na bisi y’ikigo gitwara abantu n’ibintu ONATRACOM.

Nk’uko byatangajwe n’umwe mu biboneye n’amaso yabo iyo mpanuka uko yagenze, ubwo umushoferi wa bisi yabonaga ko arenze umuhanda yagombaga kunyuramo, yasubije imodoka inyuma kugeza ubwo yahise agonga nyakwigendera wari kuri moto, ako kamwanya ahita ashiramo umwuka. Uwari utwaye iyi moto we yabashije kurokoka ntacyo abaye.

Uwari utwaye iyo bisi, Bwana Francis Ndamage, kuri ubu ufungiye kuri station ya Polisi ya Rwamagana, Umuyobozi wa Polisi muri ako Karere, Rutabayiru Alex, yatangaje ko akurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo gusubira inyuma mu muhanda ufite ukuboko kumwe mu gihe yari no kuri telefone.

Musoni Haled ni umwe mu biboneye uko iyo mpanuka yagenze, kubwe umushoferi wa bisi niwe ashyiraho amakosa yose kuko yamwiboneye ari kuri telefone mu gihe yarimo arasubiza imodoka inyuma kugeza impanuka ibaye.



Musoni yavuze ko we na bagenzi be basakuje cyane baburira uwo mushoferi ariko biba iby’impfabusa.

Iyi ibaye impanuka ya kabiri ikozwe n’imodoka ya ONATRACOM mu Mujyi wa Rwamagana mu gihe cy’ukwezi kumwe.

No comments:

Post a Comment