Sunday 20 February 2011

Inzego za Leta ziravugwa mu micungire mibi y' isanwa y' Inteko ishinga amategeko

Minisiteri y’ Imari n’ igenamigambi, Minisiteri y’ Ibikorwa remezo ndetse n’ Inteko ishinga amategeko ni zo nzego za Leta zitungwa agatoki mu kugira uruhare mu micungire n’ imikorere mibi yagaragaye mu isanwa ry’ Ingoro y’ Inteko ishinga amategeko.

Ibi ni ibyagaragarijwe inteko rusange y’abadepite kuri uyu Gatanu muri raporo ya komisiyo idasanzwe yashyiriweho gukurikirana iby’iki kibazo, iyi ikaba iyobowe na Depite Nyandwi Desire.

Amakuru dukesha Orinfor avuga ko iyi komisiyo idasanzwe yari yahawe ishingano yo gucukumbura ibibazo byagaragaraga mu isanwa ry’ ingoro y’ Inteko ishingamategeko, yanagaragaje impungenge z’ uko umuryango w’ Ubumwe by’ Ibihugu by’ I Burayi ushobora kutazongera gutera inkunga ibikorwa by’ isanwa ry’ iteko ishingamategeko y’ U Rwanda.

Ubwo Umuryango w’ Ubumwe by’ ibihugu by’ I Burayi waganiranga n’ iyi komisiyo idasanzwe, abawuhagarariye bavuze ko batazongera gutanga inkunga kubera impamvu zo kutishimira ikoreshwa nabi ry’ inkunga isaga miliyoni 6 z’ amayero (Euros) yari yagenewe icyo gikorwa.

Ntabwo ari inzego za Leta gusa zivugwa muri iki kibazo, ahubwo iyi raporo inagaragaza amasosiyete y’ ubwubatsi ariyo Thomas & Piron, Fair Construction, Sosiyete RRI yari ishinzwe gukurikirana imirimo y’ isanwa hamwe na bamwe mu bakozi b’ inteko ishinga amategeko bihaye gukurikirana ibijyanye n’ ibikoresho byaguzwe kandi inteko itarigeze igira uruhare mu gushyira umukono ku masezerano y’ isanwa ry’ inteko ishinga amategeko.

Urwego rwari rushinzwe kureberera uko ibikorwa bigenda arirwo Minisiteri y’ ibikorwaremezo rwasobanuriye komisiyo ko bimwe mu byatumye ituzuza inshingano zayo ari imikorere mibi ya sosiyeti RRI yari yarahawe akazi ko gukurikirana imirimo y’ isanwa ry’ inteko.

Gusa abayobozi ba RRI bo batangarije abagize iyi komisiyo idasanzwe ko mu mirimo yabo bagiye bananizwa cyane n’ iyi Minisiteri (MINIFRA) aho bayigaragarizaga kenshi ko hari imirimo idakorwa neza, nyamara ngo abayobozi ba MINIFRA bakabumvisha ko bagomba gusinya kugira ngo Entreprise z’ ubwubatsi zihabwe amafaranga.

MINIFRA ariko ikomeza ivuga ko ikindi kibazo yahuye nacyo ari imikorere mibi n’ ubwumvikane buke bwagaragaye hagati ya sosiyete ebyeri z’ ubwubatsi Thomas & Piron hamwe na Fair Construction zatsindiye isoko ryo gusana inteko bakaba basobanuye ko batinye gusesa amasezerano yabo, kubera ko basangaga bishobora gutera Leta igihombo gikabije.

Ibi ariko izo sosiyeti zombi zibihakana zivuye inyuma, kuko zasobanuriye abagize komisiyo idasanzwe ko kutarangiza imirimo bari bahawe mu gihe cy’ amezi 15 kugera aho byageze mu mezi asaga 35, ngo byatewe n’uko imirimo bari bumvikanye yagiye ihindagurika kugeza n’ aho ibyari ugusana byaje kuzamo no kubaka aho Sena ikorera.

Ahubwo, izi sosiyete zikomeza zemeza ko imirimo zakoze ari myiza kuko hanabaye iyakira rya burundu ry’ imirimo yakozwe, kuri iki kibazo Minisiteri y’ Imari, iy’ Ibikorwaremezo ndetse n’ Inteko inshingamategeko nabo ngo bemera ko habayeho amakosa kuko bakiriye imirimo itarangiye kandi idakoze neza.

Iyo Komisiyo kandi yavuze ko Vincent Gatwabuyenge, wahoze ari umunyabanga mukuru muri MINIFRA nk’ umwe mu bantu bagombaga kugira ibisobanuro batanga itabashije kumubona kandi ngo yarasangaga ari ngombwa, ikomeza ivugako yageze aho yari atuye, bakababwira ko asigaye atuye muri Afrika y’ epfo.
Read more at IGIHE.com

No comments:

Post a Comment