Wednesday 9 February 2011

Ntiyigeze ambwira ariko nabimenye ko Miss Shanelle yagie i Bujumbura...


Umuhanzikazi Miss Shanel, kuri uyu wa kabiri yerekeje mu Gihugu cy’abaturanyi mu majyepho y’u Rwanda. Shanel yagiye gushyigikira umuhanzi Yvan mu gushyira ahagaragara album ye kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Gashyantare 2011. Ise w'uyu muhanzi avukana na Masamba Intore.

Muri iki gitaramo umuhanzi Miss Shanel ateganya kugaragariza abakunzi be bo mu Gihugu cy’u Burundi, na cyane ko ubwo abahanzi b’Abarundi bazaga mu Rwanda mu mihango yo gushyingura Jean Christophe Matata, abanyamakuru b’Abarundi batubwiye ko Miss Shanel ari umwe mu Banyarwanda bakunzweyo cyane muri icyo gihugu.


Iki gitaramo biteganijwe ko kizabera ahitwa Saga Plage I Bujumbura mu Burundi. Nyuma yo gutaramana n’abakunzi bakazakomeza kubyina ‘muri After Party’ ahitwa La Pirogue, nk’uko amakuru dukesha Radio Flash FM ivugira hano mu Rwanda, abitangaza.


image

Miss Shanel

Tubamenyeshe ko muri iki gitaramo biteganijwe ko umuhanzi Kitoko nawe agomba kugaragaramo. Kitoko nawe ni umwe mu bahanzi bamaze kugira abafana benshi mu Gihugu cy’u Burundi kuko amaradio menshi acuranga indirimbo ze kenshi nk’uko abanyamakuru baho babitubwiye ubwo twaganiraga.


Abandi bahanzi nabo bakunzwe cyane mu Gihugu cy’u Burundi bazagaragara muri iki gitaramo barimo Masamba Intore uzajyayo nawe aturutse mu Rwanda. Masamba yamenyekanishijwe cyane n’indirimbo ye “Nyeganyega” yaciye ibintu mu Gihugu cy’u Burundi.

ushaka gusoma iyi nkuru ku rubuga rwa Igihe.com kanda HANOhttp://news.igihe.org/news-4-5-10492.html
Uyu muhanzi Yvan, abahanzi b’Abanyarwanda bagiye gutera ingabo mu bitugu ngo abashe gushyira ahagaragara album ye, aheruka mu Rwanda aho yafashwaga gukwirakwiza ibihangano bye no kubyongera.

No comments:

Post a Comment