Wednesday 9 February 2011


Mutabarire hafi dore ibicumbi by’ umuco biraducitse- Umusaza Sentore mu burwayi butoroshye!

Nk’ uko ibintu byose bigira ababihagararira ndetse bakabyinjiramo kurusha abandi ngo bitere imbere niko n’ umuco nyarwanda wagiye ugira intore ziwimakaza ndetse zikawitangira. Nk’ uko amateka y’ U Rwanda abyerekana, benshi mu basaza bakoze ubuhanzi bagiye batabaruka, bituma uyu munsi hatakigaragara abahanzi benshi bakora ubuhanzi nyarwanda, ahubwo bakagenda binjira mu mico y’ amahanga.

Muri iyi nkuru, turibanda ku myato y’ umuhanzi Sentore Athanase ise wa Masamba Intore, wamenyekanye cyane mu gushishikariza abakiri bato umuco nyarwanda, none uyu munsi ahejejwe mu buriri n’ uburwayi kandi yari agishoboye kujya mu nganzo.

Ivuka n’ amabyiruka ya Sentore

Umuhanzi Sentore yavutse mu mwaka wa 1934, avukira mu muryango w’ abatware kuko ise wamubyaye Munzenze yari umutware muri Nyaruguru. Amaze guca akenge, Sentore yagiye kwiga mu ishuri ryitwaga Ecole Auxiliaire de Nyanza, iri rikaba ryarashinzwe na Mutara Rudahigwa agamije kwigisha abana bakomokaga mu miryango y’ abatware ngo bazasimbure ababyeyi babo.

Sentore yinjiye mu itorero Indashyikirwa ry’ Umwami Mutara Rudahigwa, ndetse riza no kumenyekana cyane kugeza ubwo ari ryo torero ryaserukiye U Rwanda muri Exposition de Bruxelle yabaye mu mwaka wa 1958.

Sentore yabaye umwe mu bantu 27 batoranijwe mu gihugu hose ngo bazaserukire mu Bubiligi, aho yari ku mukondo w’ izo ntore afatanije na Semuvumbyi, bitwara neza cyane dore ko icyo gihe U Rwanda rwabaye urwa mbere ku isi, batahana igikombe. Aha twabibutsa ko mu ntore zahoze muri iri torero, Sentore ariwe wenyine usigaye ku isi y’ abazima.

Sentore nk’ Inyenzi mu buhungiro…

Umwaka umwe nyuma y’ aho, ni ukuvuga mu mwaka wa 1959 yafashe iy’ ubuhungiro, ubwo imyivumbagatanyo yatangiraga mu gihugu, ubwoko bw’ abatutsi bugatabwa ishyanga.

Ageze mu gihugu cy’ U Burundi, Sentore ntiyicaye ahubwo yahise ashinga itorero naryo aryita Indashyikirwa. Impamvu ngo ni uko atashakaga ko abana b’ Abanyarwanda bazibagirwa umuco nyarwanda, bagafata imico yo mu mahanga. Muri iryo torero kandi, yahoraga abibutsa kutazibagirwa na rimwe ko bari mu buhungiro, akabashishikariza guhora batekereza uburyo bazataha bagasubira mu Rwababyaye.

Abenshi mu bahoze mu itorero Indashyikirwa ryo mu buhungiro barapfuye ariko hasigaye Muyango utuye I Bruxelle mu Bubiligi ndetse na Cyoya uba ku Gisenyi.

Mu mwaka wa 1963, impunzi zari ahitwa I Kigamba mu Burundi zirangajwe imbere n’ abantu basobanutse nka Sentore, zariyegeranije zishaka abasore zitangira kujya zibohereza I Katanga muri Zaire, aho bashinze umutwe w’ Inyenzi. Muri uru rwego, Sentore yari mu Kanama gashinzwe gutegura(Comite d’ organization), aho we yari ashinzwe guhamagarira urubyiruko kujya mu mutwe w’ Inyenzi ndetse no gushaka abaterankunga(fundraising) abinyujije mu bitaramo bye.

Muri urwo rugamba no gushaka gutaha cyane, Sentore yahimbiye abazungu indirimbo ikoze mu rurimi rw’ Igifaransa yitwa En avant vers la Patrie, muri yo akaba yarababwiraga ko Abanyarwanda barambiwe ubuhunzi bashaka gusubira iwabo. Twabamenyeshaga ko iyi ndirimbo yaje gusubirwamo n’ umuhungu we Massamba, kuri CD ye nshya aherutse gushyira ahagaragara.

Kuko we atari kureka imirimo yari ashinzwe gukora ngo ajye ku rugamba, yafashe icyemezo cyo kohereza abavandimwe be bose. Muribo twavuga nka Ndabarasa, Ruvebana, Cyoya na Garikani. Aba bose kandi baracyariho, usibye Garikani waje kwitaba Imana nyuma y’ aho.

Nyuma y’ ibyo kandi, Sentore yakoze imirimo itandukanye mu gihugu cy’ U Burundi; yakoze muri Minisiteri y’ Uburezi mu ishami rishinzwe buruse(Bourse d’ etude), aha bashatse kumuha ubwenegihugu abatera utwatsi agira ati: ”Sinshobora kuba ubundi bwoko, nzakomeza kuba Umunyarwanda”. Ibi byaje kumuviramo kwirukanwa kuko abemeye kwitwa Abarundi aribo bonyine bagumishijwe mu mirimo myiza.

Sentore yakoze muri Banki Nkuru y’ U Burundi hanyuma ajya kwigisha kubyina n’ imihamirizo ya Kinyarwanda mu ishuri St Albert, ryigagamo impunzi z’ Abanyarwanda. Iri shuri ryizemo Abanyarwanda benshi harimo n’ umwe mu bayobozi bakuru b’ ingabo z’ U Rwanda, Brig. Gen. Jean Bosco Kazura.

Ubwo Sentore yagarukaga mu rw’ imisozi igihumbi…

Umuhanzi Sentore kugeza uyu munsi ukiri uwa mbere mu kuvuza inanga, agitaha mu Rwanda nyuma y’ urugamba rwo kubohoza igihugu rwari ruyobowe n’ Inkotanyi cyane, Gen. Maj Paul Kagame, yahise ajya mu Itorero ry’ Igihugu Urukerereza(Ballet National). Yabaye umutoza ndetse n’ umujyanama waryo igihe kitari gito, aho basuraga ibihugu bitandukanye nka Espagne, Canada ndetse na Amerika ari ko besa imihigo, bagatahana ibikombe.

Uburwayi bwa Sentore

Nk’ uko twatangiye tuvuga ko hari ibintu byinshi bishobora kutumaraho ibicumbi by’ umuco urusorongo, ni nako bishobora kuba kuri Sentore, ubu uhejejwe mu buriri n’ uburwayi.

Umuhanzi Sentore wagaragaraga nk’ ugifite imbaraga dore ko yari agishobora kujya mu bitaramo by’ imihigo, aho akora mu muhogo, agakumbuza abantu ibitaramo bya kera, ubu noneho uburwayi buramutinyutse.

Nk’ uko twabitangarijwe n’ umuhungu we Massamba, uyu musaza amaze amezi agera ku munani afashwe n’ uburwayi bwo kugagara(paralysie) ingingo zose z’ amaguru, ku buryo atakibasha kugenda. Ngo yavujijwe mu bitaro byigenga n’ ibya leta nka CHK, Faycal ndetse n’ ahandi.

Twabajije Massamba icyo bateganyiriza uwo musaza, adutangariza ko hari gahunda yo kumujyana kwivuza I Nairobi muri Kenya, aho bafitanye gahunda n’ umuganga kuwa Gatatu tariki ya 2 Gashyantare 2011 mu bitaro bya Agha Khan.

image
Umusaza Sentore arashaje ariko afite byinshi asazanye
Twavuganye na bamwe mu Banyarwanda bakunda kandi bateza umuco nyarwanda imbere, bahuriza ku ijambo rimwe rigira riti: ”Biragatsindwa ko umuntu nk’ uriya aducika tubireba, twazicuza uburangare bukomeye”.

Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu yagize ati: ”Twaba duhombye kuko Sentore ni umwe mu basaza b’ inararibonye mu muco, cyane cyane mu buvanganzo bw’ umudiho w’ intore n’ amakondera, tutibagiwe n’ umurishyo w’ ingoma yigishije benshi“.

Tumaze kumenya ko hakenewe amaboko ahagije ngo uyu musaza ubitse ubukungu bw’ umuco muri we abashe kuvuzwa, dufatanije na Masamba Intore; duhamagariye abakunzi b’ umuco nyarwanda, inshuti z’ umuryango, abafana be by’ umwihariko ndetse na buri muntu wese ufite ubushake bwo kugira icyo akora ngo uwo musaza asigasirwe, hato tutamubura tumureba, tukamera nk’ abahishije isomero.

Abifuza kumenya amakuru y' uyu musaza, kumusura cyangwa kugira inkunga iyo ariyo yose batanga banyura kuri Telefoni igendanwa ya Masamba Intore,(+250)788 30 77 44.





imageimage
Sentore aherutse gukora ku murya w' inanga muri Hotel Lamigo,
abantu barumirwa


image
Umusaza yakoze mu muhogo atungura benshi
na Masamba ubwe arumirwa

No comments:

Post a Comment