Monday 7 February 2011

Leta y'u Rwanda nayo yavanye abanyarwanda bari bugarijwe n'imidugararo y'igihugu cya Misiri


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gashyantare 2011, nibwo indege ya kompanyi RwandAir yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamaganga cya Kigali izanye bamwe mu banyarwanda babaga mu Misiri, ku ikubitiro hakaba haje abagera kuri 44.

Ibyo bibaye nyuma y’aho Leta y’u Rwanda yari yatangaje ko igomba gucyura Abanyarwanda baba muri kiriya gihugu mu rwego rwo kubahungisha ingorane bashobora guhura nazo zikomoka ku myigaragambyo y’abaturage imaze gufata intera ikomeye mu gihugu cya Misiri hagamijwe gukura Perezida w’icyo gihugu Hosni Mubarak ku butegetsi.

Nyuma y’itahuka ry’aba Banyarwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yagize ati : “Bitewe n’ibibazo bya politiki biri kubera muri Egypt, ntitwatinze kuvugana n’abanyeshuri b’Abanyarwanda bari Alexandria na Cairo ndetse n’abaturage b’igihugu cyacu bari mu bice bitandukanye bya Egypt mu rwego rwo kumenya uko bari bamerewe ndetse no gutegura uko bacyurwa.” Yakomeje agira ati: “U Rwanda rurashimira abayobozi ba Egypt, abaturage, by’umwihariko Ambasade y’icyo gihugu I Kigali ndetse n’Ikigo cy’icyo gihugu gishinzwe iby’indege ku burinzi n’ubufasha bahaye Abanyarwanda bari mu bihe bikomeye.”

Abanyarwanda baje biganjemo abanyeshuri bigaga muri icyo gihugu bagera kuri 43 ndetse n’undi umwe wakoraga muri icyo gihugu. Ubwo bari bakigera ku kibuga basanganiwe n’imiryango yabo n’ibyishimo byinshi nabo baririmba bati:”Hobe Hobe Hobe ab’iwacu muraho…….”. Tuganira na bamwe muri abo banyeshuri ubwo bageraga I Kanombe, badutangarije ko bakoze ibishoboka byose kugirango babashe kubwira bagenzi babo b’Abanyarwanda bari bazi baba muri icyo gihugu kugirango hatagira usigarayo kubera kutabimenya.

Ubusanzwe Abanyarwanda bazwi baba mu Misiri bagera kuri 68, muri bo 51 ni abanyeshuri babiri. Muri aba 44 baje 38 boherejwe mu Misiri n’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda, abandi batanu boherezwa na Leta, mu gihe undi waje ari umunyarwandakazi wakoraga muri icyo gihugu. Mu bandi bakoraga muri icyo gihugu, Umunani ntibaje kubera impamvu zabo bwite.

Mataho Ruma wari umaze imyaka igera kuri ibiri yiga mu Misiri ibirebana n’ubuhinzi, yatangarije IGIHE.com ko ibice bimwe na bimwe byo mu Misiri harimo imyigaragambyo ikomeye ndetse no mu bice by’ibyaro iyo myigaragambyo ikaba yatangiye kuhagera n’ubwo Leta ya Misiri yahanyanyagije abasirikare. Muri iyo myigaragambyo kandi abantu batangiye kuyigwamo kuko abigaragabya bahangana n’abashinzwe umutekano bakoresheje amabuye.

Tuganira na Mufti w’u Rwanda sheikh Habimana Saleh yagize ati:”Birenze ukwemera, U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike bibashije gukura ku ikubitiro abaturage babyo mu Misiri mu rwego rwo kubarinda akaga bashobora guhura nako, ibi byerekana igihugu gikunda abaturage bacyo.”

Nk’uko kandi Sheikh Habimana yakomeje abitangaza, ngo ibintu nibimara gusubira mu buryo, aba banyeshuri Leta izongera ibafashe kujya gukomeza amasomo yabo, dore ko kuri ubu aba banyeshuri n’ubundi batari barimo kwiga kubera ko bari bari mu kirukuho.

Hagati aho mu Misiri ibintu ntibyoroshye, kuri uyu wa Gatatu abashyigikiye Mubarak basakiranye n’abamurwanya bararwana baterana amabuye n’amacupa aba arimo lisansi aturitswa (cocktail Molotov). Kuri ubu ingabo zasabye abigaragambya bose kuva mu mihanda bakaguma mu ngo zabo.

Mu bindi bihugu by’Abarabu naho ibintu ntibyoroshye kuko muri Yemen abanyeshuri bo muri kaminuza bakamejeje, aho bashaka gukuraho Perezida wabo umaze imyaka 32 ayobora icyo gihugu, mu gihe muri Syria naho bamwe mu baturage bashaka gukuraho Bashar El Assad uriho kuva mu mwaka wa 2000, akaba yaragiyeho asimbuye se wari witabye Imana nyuma y’imyaka 30 ku butegetsi. Muri Jordania naho, umwami Abdullah ari gushaka uburyo yahindura ibintu muri Leta ye.

image
Hano abatahutse mu Rwanda bava mu Misiri uko ari 44 barimo bururuka indege

image
image
image
image
Aha barimo basanga imiryango yabo yari itegereje kubakira

image
Imiryango yabo n'inshuti bari babategereje ku kibuga cy'indege cya Kanombe

image
image
image
Bakigera ku kibuga cy'indege cya Kanombe bakiranwe urugwiro n'imiryango yabo

No comments:

Post a Comment