Sunday 13 February 2011

Umuhanzikazi Knowless
Umuhanzikazi Knowless
Cindy yanze ko bakorana indirimbo asanga atabibasha ahitamo gukorana na Vampos...

Nyuma yaho Knowless agereye aho Ibugande yahise yakirwa na Manager wa Cindy ahabwa n' imodoka yo mubwoko bwa Hummer yo kumutwara we na Anitha Pendo wagiye amuherekeje nk’umuntu umenyereye ibyahariye ndetse unazi indimi zaho, nyuma rero Knowless yaje kubonana na Cindy maze batangira gupanga ibyo gukora indirimbo ariko Cindy amwigizaho nkana mbega ashaka kumwereka umugi ariko asanga Knowless nawe awuzi. muti byagenze gute?
uyu niwe Cindy
uyu niwe Cindy
Cindy yasabye Knowless kuba iwe ntage kuba muri Hotel,  ariko Cindy amusabaga kujya amwishyura amadorari y’amerika mirongo itanu buri joro (50$), ndetse akajya anishyura essence y’imodoka ya mutwaraga, hejuru yibi rero Cindy yasabye Knowless amadorari y’Amerika igihumbi (1000$), aya ngo akaba ari ayo kugirango bakorane iyo ndirimbo, ndetse akomeza amushyiraho n’andi mananiza.
uyu niwe Vampos uri gukorana indirimbo na Knowless
uyu niwe Vampos uri gukorana indirimbo na Knowless
Nyuma rero yo gukomeza kunanizwa Knowless na Anitha baje guhura n’undi muhanzi  akaba na Producer Vampos nawe waho muri icyo gihugu bamutekerereza ibyabo byose maze nyuma yo kumva uko bimeze ahita yemerera Knowless kumukorera indirimbo mu nzu ye itunganya muzika  yitwa "Swangz avenue studio"ndetse bakanayiririmbana, Ibi ntibyatinze kuko ku wa kane yahise akora Beat, ndetse ku wa gatanu hagakorwa igikorwa cyo gufata amajwi, iyo ndirimbo ikaba yitwa “Byemere”.
Read More ...at ZahabuTimes.com

No comments:

Post a Comment