Friday 25 February 2011

Gasabo: Yafatiwe mu cyuho ari hafi kwica uwo bashakanye, ngo ahite yibanira n’ inshoreke

Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Gashyantare, Polisi y’ Igihugu yataye muri yombi umugabo witwa Rugwizangoga Jean de Dieu w’ imyaka 37 y’ amavuko utuye mu Murenga wa Rutunga, Akarere ka Gasabo; yafashwe ari gucura umugambi wo kwiyicira umugore we Nyirantabaruye Violette bafitanye abana batatu.

Ubwo twamusangaga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ Igihugu, ku biro by’ Ishami rya Polisi rishinzwe iperereza(CID), Rugwizangoga yari afite mu ntoki agashoka, umugozi muremure w’ umuhondo ndetse n’ umwenda byari biteganijwe kwica umugore we.

Rugwizangoga yatubwiye ko yari afite gahunda yo kwiyicira umugore kuko atari akimukunda ndetse bari bafitanye amakimbirane atandukanye.

Byose bijya gutangira...

image
Rugwizangoga wiyemerera kuba yaracuze umugambi wo kwiyicira umugore

Yavuze ko kuva bashakana bari babanye nabi. Muri bimwe bibi yavuze umugore we yamukoreraga, ari nabyo byamuteye gushaka kumwica harimo, kuba yaramwiciye umuvandimwe(mushiki wa Rugwizangoga), yaroze umwana wa mukuru we(umwana w’ umuvandimwe wa Rugwizangoga), ndetse avuga ko yigeze kumutera imitezi(indarwa yandurira mu mibonano mpuzabitsina).

Ngo mbere y’ uko acura umugambi wo kumwica, yabanje kumuteraniriza umuryango barabunga ariko hanyuma yumva atagishaka kubana nawe, nibwo ngo yahise yigira inama yo kumwica ngo ahite yibanira na Ingabire Alphonsine, usanzwe ari inshoreke ye kandi ngo bakundanye kuva cyera.

Rugwizangoga yavuze ko abamushakiye ibikoresho ndetse bagombaga no kumufasha kwiyicira umugore, yari yabasezeranije kubagororera moto ndetse n’ ibihumbi bigera muri magana ane(400.000Rwf).

image
image
Rugwizangoga ari kumwe n'uvugwaho kuba ari inshoreke ye Alphonsine

Yatubwiye ko kuri uyu wa Gatatu bari biriwe begeranya ibikoresho ko bagombaga kwica umugore we kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25. Yavuze ko byari biteganijwe ko we(Rugwizangoga) azabanza akamuzirika hanyuma akamushyira umwenda mu kanwa ngo adasakuza hanyuma bakamukubita agafuni, bityo gahunda yabo ikaba igiye mu buryo.

Si Rugwizangoga watawe muri yombi wenyine kuko n’ abo bafatanije gucura uwo mugambi bose bafashwe.

Twabajije Ndayambaje Rwandenze w’ imyaka 32, wari usanzwe atwara moto ya Rugwizangoga, nawe ukurikiranweho kuba mu mugambi wo gushaka kwica umugore wa Rugwizangonga, avuga ko ibyo gushaka kwica umugore wa shebuja ntabyo azi ndetse atigeze anabigiramo uruhare. Yavuze ko umugore wa Rugwizangoga yaje akamubyutsa amusaba kumutwara na moto, undi mu gihe yabyukaga ahita akubitana n’ abapolisi batwaye Rugwizangoga, nawe bahita bamufata.

image
Mu bikoresho yiyemerera kuba yarateganyaga gukoresha harimo umugozi muremure, agafuni ndetse n' umwenda wo kumupfuka
mu maso ngo adatabaza


Gusa uyu Ndayambaje ngo si ubwa mbere afunzwe kuko yamaze imyaka 2 n’ igice muri gereza, ubwo yafungishwaga na se umubyara amuziza gushinja uruhare muri Jenoside umuryango wa Rugwizangoga.

Ingabire Alphonsine wavuzweho kuba inshoreke ya Rugwizangoga ndetse akaba yari yiteguye kubana nawe, yavuze ko yari asanzwe ari inshuti y’ umuryango wa Rugwizangoga ndetse ko yabanaga neza n’ uwacurirwaga umugambi wo gupfa. Yagize ati: ”Ese nari kujya kubana nawe nte, kandi mfite umugabo n’ abana batatu?”

Twamubajije impamvu yazanywe kuri polisi kandi avuga ko ari umwere, avuga ko ku munsi w’ ejo yahamagaye Rugwizangoga kuri telefoni amusaba kuza ngo amubwire ikibazo afite(yashakaga kumubwira ko umugabo we yafunzwe, ariko gufungwa kwe ntaho guhuriye n’ ibi), ngo ubwo Rugwizangoga yamugeragaho yari kumwe n’ abapolisi bahita babatwarana bombi.

image
Ndayambaje uvugwaho kuba yari mu mugambi wo kwica

image
Uhereye ibumboso:Rugwizangoga,Alphonsine,Uwimbabazi,Utamuriza
na Ndayambaje


Mu kiganiro kigufi yagiranye n’ abanyamakuru, Umuvugizi wa Polisi, Supt Theos Badege yavuze ko uyu mugambi wamenyekanye ubwo uwari wahawe ikiraka cyo kwica uyu mugore, yanyuze inyuma abibwira polisi.

Yaboneyeho kumushimira uwo mutima yagize wo gutabariza umuntu ndetse asaba abaturage ko bakwiriye kureka ibikorwa nk’ ibi kuko bitegurwa mu gihe gito ariko ingaruka zabyo zigatinda ndetse zigakora ku bantu benshi.

Supt Theos Badege yavuze ko iki cyaha nikibahama, nk’ uko biteganywa n’ ingingo ya 312, ngo bashobora guhanishwa igifungo kigera kuri burundu.

No comments:

Post a Comment