Thursday 26 May 2011

Abahanzi na Illuminati: Beyonce/ ivuka ry’uwitwa Sasha Fierce izina ryaje no kwitirirwa Album

Muri make umuhanzikazi Beyonce Knowles yavutse taliki 04 Nzeri 1981, mu mujyi wa Houston ho muri Leta ya Texas, mu bwana bwe akaba yarakunze kwiga ibintu bijyanye n’ubuhanzi (performing arts), yaje kumenyekana cyane mu mpera z’imyaka ya 90 aho yari mu itsinda rya Destiny’s Child bageranye kure, mu myaka ya 2004 nibwo yatangaje ku mugaragaro ko agiye kujya akora ku giti cye (solo).

Mu byo tuganiraho uyu munsi rero akaba atari amateka ye, ahubwo ari ubuzima bwe bwite yatangiye ahagana mu mwaka wa 2004, ndetse no kuri album ye ya nyuma iri hanze ariyo “I Am…Sasha Fierce”, iyi album abantu benshi bakomeje batangaza ko ari nziza ari nako batangazwa n’iri zina risa nkaho ari izina ry’undi muntu kurusha uko ryaba izina ry’igihangano.

Beyonce mu kugira icyo atangaza kuri iyi album yagize ati “I have someone else that takes over when it’s time for me to work and when I’m on stage, this alter ego that I’ve created that kind of protects me and who I really am”, ugenekereje mu kinyarwanda byaba ari “mfite undi muntu unzamo akankoresha iyo ari igihe cyo gukora, cyangwa iyo ndi imbere y’abafana ni undi muntu nahimbye kugira ngo ajye arinda uwo ndiwe”. Ibi akaba ari ibyabwiwe rubanda mu cyongereza bakunda kwita “official story”.

Ese koko “Sasha Fierce” ni umuhimbano?

Mu byagaragajwe n’ibimenyetso bitari bike, ntabwo Sasha Fierce ari umuhimbano nk’uko Beyonce abitangariza rubanda, ibi bikaba bifitanye isano yo hafi n’ibivugwa ku mugabo we Jay-Z tuzagarukaho ubutaha.

Album “I Am…Sasha Fierce” mu by’ukuri ivuga ku buzima bubiri umuhanzi Beyonce abayemo, bugaragara mu mashusho, amafoto ndetse n’indirimbo ubwazo ziri kuri iyi album, uhereye ku ndirimbo nka “Ave Maria” cyangwa se “Halo” buri imwe muri izi ndirimbo ikaba yasobanurwa mu buryo bubiri, nk’indirimbo ihimbaza Imana cyangwa se indirimbo y’umwijima.

image
Amwe mu mashusho yamamaza album, agaragaraho umutwe wa Baphomet mu mabara

Amafoto yamamaje iyi album na nyuma yayo agaragaraho iki ?

Ku ifoto ya mbere yaje aho Beyonce yatangarije iyi album, ni ifoto igaragaraho Beyonce yambaye umwambaro ukozwe mu byuma imbere uriho ishusho y’ikigirwamana cy’ihene “Baphomet”, gikomeye cyane muri Illuminati, ikigaragara cyane kuri iyi shusho kinayifasha gutanga ubutumwa bwihuse ni uko ishusho y’ikigirwamana aricyo kintu cyonyine kuri iyi foto kigaragara mu mabara (color) ibindi byose ni umukara n’umweru (black and white), Beyonce nk’uwo akaba ariwe afata nka “Sasha Fierce”, ese amahembe agaragara ku ntugu zombi yo yaba avuga iki?

image
Beyonce imyambarire

Mu kiganiro kindi Beyonce yagiranye n’igitangazamakuru, yagize ati “ iyo ngeze imbere y’abafana, mba umushotoranyi nta nubwo ntinya “sexuality”, ijwi ryanjye rirahinduka, nta bwoba na mba nshobora kugira, kuko mba ndi undi muntu”.

Uyu Sasha Fierce, akomoka hehe yavutse ryari?

Beyonce we ubwe mu kubazwa igihe yatekerereje kuba Sasha Fierce, yagize ati : “Ubishatse wabimenya”, nta handi rero wapfa kubishakira usibye mu mashusho y’indirimbo tubona, duhere ku ndirimbo “Crazy In Love” indirimbo yaririmbanye na Jay-z batangira ubushuti bwabo, twabibutsa ko Jay-z aribwo nawe ubwo yari amaze kwinjira muri Illuminati nk’intangiriro ya album yagiye yita “Blueprint” tuzagarukaho.

image
Mu mashusho y'indirimbo 'Crazy in love'

Mu mashusho y’indirimbo Crazy In Love hagaragaramo ibyiciro bitandukanye, harimo icyiciro cya Sexuality, hakabamo icyiciro cyo kumenyekana (fame), urupfu rw’umuntu umwe, n’izuka ry’undi, muti gute.

Usubiyemo amashusho y’iyi ndirimbo wabonamo ibyo bintu byose, bimwe mu byumvikana cyane harimo izina Jay-z aba akoresha “Young” kuko icyo gihe yari mushya muri ibi bintu ari nabwo nyine Blueprint 1 yari ikijya hanze.

image
Ukurikiye neza iyi ndirimbo crazy in love wabonamo iyi shusho

Hagaragaramo amashusho Beyonce muzima afungiye mu modoka yananiwe kuvamo, nyuma igaturika, mu kugera iruhande rwa Jay-z kwa Beyonce, Jay-z akaba yarahakoresheje ijambo “Young B” (wabitekerezaho).

image
Beyonce yambaye impeta y'umutwe w'ikigirwamana Baphomet (ntabwo abiyobewe)

image
Beyonce n'umugabo Jay Z bakora ibimenyetso bya Illuminati

Kuri iyi ngingo hakaba hatakwirengagizwa imyambarire mishya ya Beyonce ifite isano ryo hafi n’imyambaro igaragara muri filime “Metropolis” ihabwa robot yari amaze guhabwa ubuzima bw’umukobwa.

image
Beyonce n'ikinyugugu...ijisho rimwe

image
Rolling Stones yaranditse it, Beyonce afitwe n'umwuka ufite ingufu nyinshi, unafite izina...Sasha!

Umwanzuro

Benshi mu basoma inkuru zijyanye n’ibintu bya Illuminati n’abantu bakomeye, bamwe bahita bagira bati “uru ni urwiyenzo, ni amagambo ashyirwa ku bantu bakomeye gusa” benshi babifata nko gusagarira umuntu iyo amaze kugera ku rwego rwo hejuru, gusa mu bigaragara ni uko Illuminati ikenera gukoresha umuntu w’umunyabwenge rubanda ruzifuza kureberaho, ntabwo bakeneye gufata umwe wiyita MC ntavuze, kuko ntaho yageza ubutumwa nawe ubwe yarinaniwe. Beyonce akorera mu nzu ya Columbia Records, ubwayo izwi kuba inzu yashinzwe na Illuminati, kuba bashobora kumufata bakamuhindura igikoresho cyabo, ku rundi ruhande bakamufasha kuzamuka mu ntera ntabwo ari ibintu bitangaje.

1 comment: