Thursday 26 May 2011

Ubuzima bw’umuhanzi w’icyamamare Sean Kingston

Amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star yiyemeje kuzazana igihangange mu muziki w’isi Sean Kingston, maze akanakora indirimbo n’umwe mu bahanzi bo mu gihugu cy’imisozi igihumbi. 

Byatumye twifuza kubagezaho ubuzima burambuye bw’uyu muhanzi twibanda ahanini ku bijyanye n’umuziki we. Uyu muhanzi uzaza mu kwezi kwa karindwi, yatangiye kuririmba akorera mu njyana ya reggae nk’injyana yaterwaga inganzo na sekuru we watunganyirizaga umuziki igihangange cy’icyamamare mu ri iyo njyana Bob Marley.

Isomere byinshi kuri Sean Kingston:

Amazina ye asanzwe ni Kisean marc Anderson, akaba yaravutse kuwa shyantare 1990 ahitwa Miami ho muri Floride. Azwi cyane ku kabyiniriro ka Sean Kingston. Ni umuririmbyi w’umu Jamaïco-américain. Injyana ye aririmba ivanzemo reggae na pop akaba rimwe na rimwe ajya anyuzamo akanarapa. Niwe muhanzi wa mbere wasinyanye amasezerano na Beluga Heights, inzu itunganya umuziki y’umu producer Jonathan "JR" Rotem.
Ubuzima bwe
Kisean Anderson, azwi kandi ku kazina ka Vali, yavukiye kandi akurira i Miami gusa inkomoko ye nyirizina ayikura kuba nya Jamaïquain. Kisean Anderson arrive yinjiye mu muziki nyuma yo gusinyana n’utunganya umuziki w’umunyamerika witwa Jonathan "JR" Rotem, washimye cyane impano y’uyu musore nuko amugira inama yo kuyikoresha aririmba mu njyana za Rock, Jazz na Pop.
Ku bufatanye n’umuhanzi w’icyamamare Lil Wayne, baje gukorana album ye ya mbere bayita : The dick of Mike. Uyu muhanzi aza kugirana amasezerano na, Beluga Heights, wamufashije gukora, gutunganya no gusohora Album ya mbere yise Sean Kingston. Mu 2011, yaje gutangira gukina amafilime ndetse aza gukina mu gice(episode) cy’ubuzima bwa Zack Et Cody, igice cyayo cya 3 aho aba akina umwanya w’ibimwerekeyeho.

Beautiful Girls, indirimbo ye ya mbere yatumye yamamara Indirimbo ye yahereyeho, Beautiful Girls, yarakunzwe cyane ndetse iramamara muri Québec, by’umwihariko mu gace k’amajyaruguru n’ahitwa Kuujjuaq, ahanini bishingiye ku gace aririmbamo muri iyo ndirimbo k’iyitwa Stand By Me izwi cyane.
Sean Kingston yagiye mu bijyanye n’umuziki abikomoye ahanini kuri nyirarume we witwa Buju Banton, umuhanzi wo mu njyana ya reggae, hamwe na sekuru we Jack Ruby, watunganyirizaga Bob Marley ibihangano bye.

Iyo uyu muhanzi yandika ibihangano bye akenshi aba abashaka kugaragaza impano ye yo kwandika amagambo neza kurusha kuririmba. Gusa ibihangano bye iyo bigiye hanze abantu bikundira imiririmbire ye n’ijwi rye(RnB) n’uburyo atondekanye amagambo(Hip-Hop) kurusha uko babikundira amagambo yabyo nk’uko we aba abyifuza.

Sean Kingston na Nickki Minaj

Ubuhanzi bwe
Album amaze gushyira hanze
  • 2007 : Sean Kingston
  • 2009 : Tomorrow
  • Indirmbo ze ku giti cye:
  • 2007 : "Beautiful Girls"
  • 2007 : "Me Love"
  • 2008 : "Take You There"
  • 2008 : "I’m Eighteen"
  • 2009 : "Fire Burning"
  • 2009 : "Face Drop"
  • 2010 : "Eenie Meenie"
  • 2010 : "Everyone", indirimbo yakoreshejwe mu mikino ngororamubiri y’urubyiruko Singapour mu 2010(Jeux Olympiques de la Jeunesse Singapour), yayiririmbanye na Jody Williams, Tabitha Nauser, Steve Appleton na Jessica Mauboy.
  • 2011 : "Ready Or Not" yafatanije na Michael Mind
  • indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi:
  • 2007 What Is It (Baby Bash Afatanije na Sean Kingston)
  • 2007 Love Like This (Natasha Bedingfield Afatanije na Sean Kingston)
  • 2007 Big Girls Don’t Cry (remix officiel) (Fergie Afatanije na Sean Kingston)
  • 2007 Too Young (Lil Fizz Afatanije na Sean Kingston)
  • 2007 Shorty Got Back (Fransisco Afatanije na Eric Jay & Sean Kingston)
  • 2007 Doin’ Dat (Clyde Carson Afatanije na Sean Kingston)
  • 2007 Like This (MIMS Afatanije na She Dirty, Sean Kingston, Red Cafe & N.O.R.E.)
  • 2007 Reggae (remix) (MIMS Afatanije na Sean Kingston, Mr. Vegas & Vybz Kartel)
  • 2007 America’s Got Talent (avec Butterscotch)
  • 2007 The Sweet Escape Tour de Gwen Stefani du 26 octobre - 9 novembre.
  • 2007 The Tonight Show with Jay Leno
  • 2007 Colours (Sean Kingston Afatanije na Rick Ross & The Game)
  • 2008 Ghetto Girl (Sean Kingston Afatanije na Mann)
  • 2008 There’s Nothin (Sean Kingston Afatanije na The Dey and Juelz Santana)
  • 2008 Still in love (Girlicious Afatanije na Sean Kingston)
  • 2008 Roll (Flo Rida Afatanije na Sean Kingston)
  • 2008 That’s Gangsta (Bun B Afatanije na Sean Kingston)
  • 2009 I’m At War (Lil Wayne Afatanije na Sean Kingston)
  • 2009 Follow Me Sean Paul Afatanije na Sean Kingston (Twitter Song)
  • 2009 Feel It Three 6 Mafia Feat Flo Rida, Tiësto & Sean Kingston
  • 2010 sneak peak (Justin Bieber Afatanije na Sean Kingston)
  • 2010 Eenie Meenie (Justin Bieber Afatanije na Sean Kingston)
  • 2010 Rude Girl (Sean Kingston Afatanije n’abahanzi batamenyekanye)
  • 2010 Put that on my hood (Sean Kingston Afatanije na Bow Wow)
  • 2010 Letting Go (Sean Kingston ft. Nicki Minaj)
  • 2010 Shawty Let’s Go (Sean Kingston ft. Justin Bieber)
  • 2010 BBM (Sean Kingston ft. Soulja Boy)
  • 2011 Fever (Sean Kingston ft. Wisin & Yandel)
Ibihembo yahawe n’ibyo yahataniye
MOBO Awards 2007: Best Reggage Act (yaragihataniye)
Teen Choice Awards 2007: Choice R&B Track Beautiful Girls (yaracyegukanye) 2007: Choice Summer Track Beautiful Girls (yaragihataniye)

Richard IRAKOZE

No comments:

Post a Comment