Sunday 1 May 2011

Umuhungu wa Khadafi yahitanywe n'ibitero bya NATO

Ibitero by’indege by’ingabo mpuzamahanga birakomeje mu gihugu cya Libiya. Gahunda yo guhitana Col Mouammar Kadhafi yo ntikihishira, kuko aho baketse ko ari hose baharashisha misile zikomeye. Nyuma y’iminsi itari mike inzu ze, iz’abana be n’ibiro bye bikomeje kuraswaho, ingabo za OTAN zashyize zihitana umuhungu wa Colonel Mouammar Kadhafi.

Ibitero bitatu bikomeye by’indege z’intambara za OTAN ziganjemo iz’Abanyamerika, Abafaransa n’Abongereza byashegeshe ingoro ya Colonel Kadhafi iri ahitwa Bab-Al-Aziziya. Mbere y'uko haraswa, indege z’ubutasi z'Abafaransa n'Abanyamerika zari zakomeje kuhibanda, zinyura muri icyo kirere nyuma y’aho izi ngabo ziboneye amakuru y’uko Colonel Kadhafi n’umuryango we baba bayirimo.

Nyuma yo kurasa ingoro ya Kadhafi hakangirika byinshi na bamwe mu bayirimo bakahasiga ubuzima, indege za OTAN zakomeje kurasa ku bigo by’ingabo za Kadhafi biri hafi y’aho atuye, ari nako zikomeza guca igikuba muri Tripoli.

Général Charles Bouchard Umugaba Mukuru w’izi Ngabo za OTAN zikomeje kugaba ibitero muri Libiya yatangaje ko bababajwe no kuba hari abantu baba baguye mu bitero by’indege zabo, kuko ngo bo batagamije kwica abasivile, ahubwo bagendereye guhangana n’igisirikare cya Kadhafi cyica abaturage. Mu ntara ya Benghazi ho, umujyi wa kabiri munini muri Libiya nyuma ya Tripoli baraye mu birori babyina ko Kadhafi yishwe. Uyu mugi niwo cyicaro gikuru cy'abigometse kuri Kadhafi.

Mu masaha y’igicuku cy’ijoro ryakeye nibwo Televiziyo ya Libiya yatangaje ku mugaragaro ko ibitero by’indege za OTAN byagabwe ku rugo rwa Kadhafi aho yari kumwe n’umugore we, bamwe mu bana be na bamwe mu buzukuru be, n'inshuti z'umuryango. Itangazo ryongeyeho ko ibyo bitero byahitanye umuhungu w’umuhererezi wa Kadhafi n’abuzukuru batatu ba Kadhafi.

Umuhungu wa Kadhafi wahitanywe n’izi ngabo mpuzamahanga ni Saif al-Arab Kadhafi w’imyaka 29 (ugaragara hejuru ku ifoto). Amakuru yakomeje gucicikana ku bitangazamakuru mpuzamahanga kugeza mu rukerera ni ay’uko umugore wa Kadhafi nawe yaba yahaguye na Colonel Kadhafi ubwe agakomereka.

N’ubwo Umuvugizi wa Leta ya Libiya yatangaje ko Kadhafi n’umugore we ntacyo babaye, abanyamakuru bigereye ku bisigazwa by’inzu yarashwe bikomeye n’indege za OTAN, baratangaza ko bigoye kwiyumvisha ko hari uwaba yari arimo ngo asohokemo ari mutaraga.

Ni inshuro ya cumi na kabiri ibitero by’indege bigabwe ku nzu za Kadhafi kuva iyi ntambara yiswe iyo kurinda abasivile ba Libiya yatangira kuwa 19 Werurwe 2011. Mu mwaka w’1986 ubwo indege z’Abanyamerika zarasaga na none ku ngoro ya Colonel Kadhafi, zahitanye umukobwa utaragiraga ababyeyi (Fille adoptive) warererwaga mu rugo kwa Kadhafi.

Leya ya Libiya yongeye gutangaza ko iyi ntambara itabayeho kubwo kurinda Abanyalibiya, ko ahubwo ari iyo kwica umuyobozi w'ikirenga wa Libiya, kugira ngo ubutunzi bw'igihugu cye yarinze igihe kirekire busahurwe ntacyo bishisha.

No comments:

Post a Comment