Sunday 1 May 2011

Jeannette Kagame ni mwiza mu gusoma!!!!!

imageKuri uyu wa Gatanu tariki 29 Mata 2011 kuri SERENA Hotel, umuryango Imbuto Foundation wizihije umunsi ngarukamwaka wo gusoma ku nshuro ya kabiri, ufite insanganyamatsiko igira iti”Umusomyi w’uyu munsi, Umuyobozi w’ ejo”. Uyu munsi ugamije kubiba umuco wo gukunda gusoma no kwandika mu rubyiruko rw’u Rwanda.
Mu ijambo yageje ku bari aho umufasha wa perezida wa Repubulika, akaba n’umuyobozi wa Imbuto Foundation, Jeannette Kagame, yashimiye abana ndetse n’abarezi babo kubwo kwitabira uyu munsi wo gusoma. Yakomeje abashishikariza kugira umuco wo gusoma kugira ngo bazabe ibyo bifuza kugeraho mu buzima.

Uyu munsi waranzwe n’ amarushanwa yo gusoma inyuguti zigize amagambo atandukanye, guhimba inkuru ngufi, ubumenyi rusange n’ ibindi, abana barushije abandi bahembwe ibikoresho by’ ishuri ndetse na za mudasobwa zagenewe abana(One lap top per child).

Minisitiri w’uburezi Dr. Charles Muligande, yongeye gukundisha abana gusoma, aho yabahaye ingero z’abanyeshuri batsindwaga mu ishuri, ariko biturutse ku gusoma bakaza kuvamo abahanga bamenyekanye ku isi. Yakomeje ababwira ko nibasoma ibibafitiye akamaro bashyizeho umwete ntacyo bazifuza kugeraho ngo kibananire.Yabasabye kandi ko batakwitabira gusoma igihe bari ku ishuri gusa, ahubwo ko bajya babikora no mu rugo babifashijwemo n’ ababyeyi.

Uwari uhagarariye ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku bana UNICEF, yatangaje ko umuryango ahagarariye wishimira cyane ibikorwa bya Madamu Jeannette Kagame ndetse n’ Imbuto foundation , muri rusange kubw’uruhare agira mu burezi bw’ umwana. Yagarutse ku gaciro ko gusoma aho yavuze ko bigira akamaro cyane, iyo umuntu abyitoje akiri muto.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abanyeshuri 300 baturutse mu mashuri atandatu yigenga n’ andi atandatu ya Leta. Abo bana bose biga mu mashuri abanza bakaba bafite hagati y’ imyaka 6 na 12 y’amavuko.

Abo banyeshuri bakoze amarushanwa yo gusoma agamije: gushishikariza urubyiruko kugira ubumenyi bwagutse, kwerekana ingaruka nziza zo gusoma no kubiba umuco wo gukunda gusoma no kwandika mu rubyiruko cyane abagifite imyaka mike, bikabafungura ubwenge kandi bikabafasha kumenhya byinshi byingenzi mu buzima.


image
image
image
image

No comments:

Post a Comment