Saturday 7 May 2011

Habineza Joe yabonye akazi: ubu ni Ambasaderi


Byaraye bitangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'intebe, mu bubasha ahabwa n'amategeko, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yashyizeho ba Amabasaderi bashya, anagena imyanya mu zindi nzego ku buryo bushya.

Ubu Habineza Joseph aka Joe, Inshuti ya Bose ntakiri umushomeri n'ubwo yeguye bwose kuko Leta yumvise amarira ye ndetse inashyira mu gaciro umurava w'uyu mugabo benshi bavuze ko akunda abagore, uretse ko abagore nta wutabakunda da!


Dore nguyu mu bahagarariye u Rwanda mu mahanga:


01. HABINEZA Joseph : Ambasaderi Abuja/Nigeria

02. Dr. MURIGANDE Charles : Ambasaderi Tokyo/Japan (mu Buyapani)

03. KAREGA Vincent : Ambasaderi Pretoria/South Africa (Muri Afurika y'Epfo)

04. NYIRAHABIMANA Solina : Ambasaderi Geneva/Switzerland (Mu Busuwisi)


Abashyizwe mu yindi myanya

05. Dr. MUJAWAMARIYA J d’Arc : Rector KIST / Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga rya Kigali - KIST)

06. Ambassadeur GATETE Claver: Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR)

07. NSANZABAGANWA Monique : Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR)

08. Dr. NDUSHABANDI Désiré: Vice Rector ushinzwe Ubutegetsi n’Imari muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR / UNR)

09. Dr. NDAGIJIMANA Uzziel : Umunyamabanga Uhoraho (PS) muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE)

Nuko nuko komeza ugaragaze umurava Joe, turagukunda, udashyukwa agutere ibuye.

No comments:

Post a Comment