Sunday 1 May 2011

Kigali: Imirambo ibiri ikiri mishya yatoraguwe mu mugezi wa Nyabugogo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Mata, mu mugezi wa Nyabugogo harohowe imirambo ibiri. Umwe mu barohowe ni umukecuru, undi akaba umusore.

Ibi byabereyeye mu Kagari ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya Akarere ka Nyarugende, ubwo umukecuru yatabarizwaga n’umwana we, nyuma gato y’uko yari amaze kwiyahura mu mugezi wa Nyabugogo hafi y’amasangano y’uwo mugezi n’uruzi rwa Nyabarongo.

Ubwo Igihe.com twahageraga twasanze uwo mukecuru amaze kurohorwa. Mu gihe bari bamaze kumurohora abari bahuruye baturutse hakurya bahise babona undi murambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 na 25, nawe areremba hejuru y’umugezi wa Nyabugogo. Bahise nawe bamurohora gusa we yagaragazaga ibikomere ndetse anavirirana amaraso mu mu mutwe bigaragara ko atari amaze umwanya munini arohamye.

Ubwo polisi yahageraga yahise itangira iperereza, imirambo ijyanwa kwa muganga.

Uyu mukecuru wapfuye yari afite abana bane bamwe bakaba bari bubatse. Abaturage kandi batudangarije ko nta kibazo yari afitanye n’abaturanyi be ndetse ko nta n’icyo bazi yari afitanye n’abo mu muryango we.

Mu kiganiro n'Umuvugizi wa Polisi y'igihugu Supt Theos Badege, yadutangarije ko iperereza rigikomeza, ariko hagati aho imirambo yamaze kumenyekana na bene abantu babimenyeshejwe. Yongeyeho ko abaganga nibamara kwemeza icyahitanye aba bombi, nibwo hazamenyekana niba ari ukwiyahura cyangwa se ari ubundi bugizi bwa nabi.

Ni ubwa mbere mu mugezi wa Nyabugogo hatoragurwamo abantu bapfuye muri uyu mwaka wa 2011, mu gihe mu mwaka ushize wa 2010 bwo hari abamenyekanye bagiye barohama muri uwo mugezi. Nyamara nyuma y’uko hubatswe ikiraro cyubatswe ku bufatanye bw’abaturage n’ingabo z’igihugu mu cyumweru cya Army-Week mu mu mpera z’uwo mwaka, izo mpfu zagiye zigabanuka ku buryo bugaragara.

No comments:

Post a Comment