Wednesday 4 May 2011

Ese koko Bin Laden yarapfuye cyangwa nio ibihuha bya Obama?

Mu ijoro rishyira tariki ya 2/5/2011 Perezida Barack Obama yagaragaye kuri Televiziyo avuga ko Osama Bin Laden yishwe muri Pakistan. Inkuru yahise iba kimomo ku isi yose, n’ubwo mbere y’ijambo rye hari abanyamakuru bari babivuzeho. Gusa kuri ubu abantu baribaza niba koko Bin Laden yarapfuye, bamwe bakaba batabyemera kuko bitaba ari ubwa mbere Leta ya USA na CIA babeshya isi. Abandi bo barabyishimiye bajya mu mihanda, mu gihe abahanga muri politiki batangiye kwibaza uko bizagendekera Al Qaeda nyuma y’itangazwa ry'urupfu rw’umukuru wayo.

Biragoye kumenya niba koko Bin Laden yarapfuye kuri iriya tariki cyangwa akiriho. Gusa baba ababyemeza cyangwa ababihakana,bose bafite ibyo baheraho, akaba aribyo tugiye kurebera hamwe.


image
Navy SEALs, imena mu ntore (the best of the best) mu ngabo z'Amerika


- Amakuru atangwa na CIA avuga ko mu nzu ya Bin Laden habagamo abantu 18 harimo abamurinda, abo mu muryango we n’abandi.


imageimage

image
Inzu Ben Laden i Abbottabad muri Pakistan. Bivugwa ko yabagamo kuva mu mwaka wa 2005.
Mu 2009, abanyeshuri ba Kaminuza ya UCLA bari bakoze imibare basanga hari amahirwe 81%
ko Bin Laden yaba aba aha hantu!



image
Obama muri White House atangaza urupfu rwa Bin Laden

- Abandi bo bavuga ko Bin Laden akiriho, mu minsi mike akaba azasohora video abibeshyuza, mu gihe abandi basanga hari amasezerano (deal) yabayeho ku mpande zombi kugirango Ben Laden azagume yihishe ntazongere kuvuga, bizagaragare nk’aho yapfuye koko.

- Amafoto yasohotse nyuma y’urupfu rwa Bin Laden nayo yatumye abantu baseka kuko bigaragara ko ari ayari asanzwe yahinduwe hakoreshejwe mudasobwa, ndetse umuntu wabikoze akaba ari umuswa mu gukoresha Photoshop!

image

Gusa ariya mafoto Amerika yaje kuyahakana ivuga ko yakozwe na Televiziyo imwe yo muri Pakistan, ahubwo ngo aba Navy SEALs bakoze iriya operasiyo bafashe andi ashobora kuzasohoka vuba.

No comments:

Post a Comment