Wednesday 16 February 2011

Mbega imyambarire mu Gitaramo cya Faruku na Dr Jack weeee...

 Ndorera uko igitaramo cyagenze n'ibyakiranze byose


Kuri uyu wambere tariki 14/02/2011 habaye igitaramo cyari cyateguwe na ABAKIMAZE Group , iki gitaramo kandi byari biteganyijwe ko kigomba kwitabirwa n'abahanzi batandukanye harimo abana bari kuzamuka mu muziki nyarwanda barimo nka GLORIA, ALICE,SABINE THE QUEENZ , hamwe na P MG , G ROSS,aba bakaba banakorerwa indirimbo na Producer Dr Jack. Hagombaga kandi kuzamo abandi bahanzi nka Tom Close,Bably,Riderman,Urban Boyz,Neg G, Just Family n'abandi benshi. Iki gitaramo kandi cyagaragayemo Kanyombwa na Kalypso ndetse na Nyina wa Mbogo bakaba barasekeje abantu karahava.
Dore tumwe mu dushya twagaragaraye muri iki gitaramo:






1.Just Family yavuye kuri stage itarangije kuririmba kubera scratch nyinshi za Dj.


Ubwo abasore bagize groupe ya JUST FAMILY bari kuri stage,Dj yashyizemo Scratch nyinshi mu ndirimbo ku buryo indirimbo zisa nkaho zitumvikana,bituma bivumbura bahita bava kuri stage batarangije kuririmba indirimbo zabo.
2.Kanyombya yagaragaje ko akiri umusore ubwo yabyinishaga umukobwa abantu bakumirwa.

Kanyombya umenyerewe cyane mu gukina amafilime asekeje ,ntabwo ari ibyo azi gusa kuko azi no kubyina bitangaje. Muri iki gitaramo rero uyu mugabo benshi bahamya ko anashaje akaba yaragaragaye abyinisha umukobwa ku buryo budasanzwe, abenshi bari aho barumirwa.

3.Nubwo bagaragaye kuri affiche, Urban Boyz,Riderman,Bably,Neg G the General n'abandi bahanzi bakomeye ntawigeze uhagaragara.
 
Usibye amajwi atari ameze neza abantu bari bitabiriye igitaramo batashye bitotomba dore ko nkuko byagaragaye kuri affiche abahanzi bakomeye nka RIDERMAN, Tom Close,URBAN BOYS ,NEG G THE GENERAL na Bably bose nta numwe wigeze ugaragara kuri stage .Cyakora Neg G we yarahageze ariko kubera Sound mbi ahita yigendera ataririmbye.
4.Kanyombya na Calpyso ,basekeje abantu bataha imbavu zibarya doreko ubusanzwe aba bagabo bakunzwe hano mu Rwanda.

5.Imyambarire yari muri iki gitaramo yari itangaje dore ko hagaragaye bamwe mu bakobwa basanzwe bambara bitangaje mu bitaramo bya hano mu Rwanda.


6.Urugwiro rwa Lize na Karim ,umukinnyi w'igihugu muri Equipe ya Basketball rwatumye benshi bibaza byinshi .

Ubwo twari tumenyere ko abakinnyi badakunda kwitabira ibitaramo bya muzika, umukinyi wa Equipe y'Igihugu ya Basket Ball uzwi ku izina rya Karim yagaragaye ari kumwe n'umukobwa witwa Lize uyu akaba azwi cyane muri Video umwanzuro ari kumwe na Humble G. Urugwiro rwagaragaye muri iki gitaramo hagati y'uyu mukinnyi n'uyu mukobwa rwatumye benshi bakeka ko hari ubushuti bwihariye bashobora kuba bafitanye,dore ko bari banambariye Saint Valentin (umutuku n'umukara).

7.Abakimaze Group na bo kugirango bashimishe abakunzi babo bari bashyizeho imisatsi isa.

Nkuko bigaragara kuri iyi foto aba basore bari bagerageje kwambara no gusokoza ibintu bijya gusa.Nkuko bisanzwe Dr Jack asanganywe Dreads,ibi rero ngo byatumye na Faruku Dinho na we azishyiraho kugirango bazemeze abafana babo .
7.DJ Bob yari yahuje urugwiro na Nyina wa Mbogo umenyerewe muri film za Kanyombya.

Uyu musore wari umaze iminsi atagaraga mu bitaramo cyane , yagaragaye yahuje urugwiro na Nyina wa Mbogo nkuko mubibona kuri iyi foto. Benshi bakaba baribazaga ibintu bari kuganira dore ko bamaranye akanya kanini.

8.Kanyombya yamaraga kuva kuri stage akajya gutereta.

Nubwo yabaga avuye kuri stage ananiwe,Kanyombwa ntabwo byamubuzaga kwinyabya inyuma mu rwambariro akajya gutereta,iyi foto yafashwe ubwo yari kubwira uyu mukobwa ko yamukunze.

10.VD Frank yagaragaye ari kumwe n'abakobwa badasanzwe!

Uyu Vd Frank usanzwe uzwiho gutemberera cyane muri Sky Hotel ,na we yagaragaye muri iki gitaramo ari kumwe n'abakobwa bambaye bitangaje dore ko we yari ari kwinywera n'agatama.
Twababwira ko icyo gitaramo cyaje gusozwa ahagana mu ma saa saba z'ijoro(1:00 am) abari aho barataha abandi bakomereza mu rubyiniro.
Read More at Inyarwanda

1 comment: