Sunday 13 February 2011

MISS Jojo ntiyari yitabiriye igitaramo n'ubwo ari kuri affiche ubu ntiyatubeshye ra...

Miss Jojo
Miss Jojo
 KUKI MISS JOJO ATITABIRIYE IGITARAMO CYO MU BUBILIGI YARI YARABIVUZE HOSE KU MARADIO RA...

Mu ijoro ryakeye nibwo i Bruxella mu Bubirigi ahitwa La BODEGA
habere igitaramo cyari kiswe Valentine's Edition, iki gitaramo kikaba cyitabiriwe n' umuhanzi Ally Kiba ukomoka muri Tanzania, ndetse hakaba hari hategerejwe n'umuhanzikazi Miss Jojo ukomoka mu Rwanda, ariko akaba atigeze ahagera kuberako atabonye ibyangombwa byo kujya muri kiriya gihugu. Nyuma yo kumenya ko Miss Jojo atitabiriye icyo gitaramo twegereye  saleh manager we tumubaza impamvu  yabiteye maze utubwirako kuba atitabiriye kiriya gitaramo byatewe n'uko atabonye visa yo kujya hariya, Saleh akaba yatubwiye ko icyatumye iyo visa itaboneka ari uko abamutumiye bamusabye gushaka visa habura iminsi itatu, iyo minsi ikaba yari mike kugirango abe ayibonye, gusa akaba yaragerageje uko ashoboye ariko biranga.

Nkuko Saleh yakomeje abidutangariza ngo Embassy yabanje kwaka Miss Jojo impapuro z'amasezerano yagiranye n'abo bantu, arazijyana, ku wa kane nimugoraba aza gusabwa kuzana icyangombwa cy'abamwishingiye aho mu Bubirigi, aribwo yahise abwira abo bamutumiye kugishaka nabo kibagora kukibona kuko ngo bagombaga kujya kucyandikisha muri commune aho mu Buburigi, ibyo bituma Miss Jojo atabona visa.
Gusa abo bari bamutumiye bakaba biyemeje ku mutegurira ikindi gitaramo ku itariki itaramenyekana, ndetse ngo bakaza mushakira ibyangombwa hakiri kare kugirango bitanzogera.
iyi ni affiche yicyo gitaramo


Ngiyi ni affiche yicyo gitaramo


Aha bamwe mubanyarwanda baba muri Belgique bakaba batangarije zahabutimes.com  ko ba babajwe cyane no kutabona Miss Jojo ngo kuko bakunda indirimbo ze cyane.
Read More... ZAHABU TIMES

No comments:

Post a Comment