Sunday 6 February 2011

Umujyi wa Kigali :Impanuka yabereye imbere y’inzu mberabyombi y’u Rwanda n’abafaransa



Mu ijoro ryo kucyumweru ahagana na saa tatu na mirongo n’igice, moto yavaga mu ihuriro ry’imihanda mu mugi wa Kigali izamuka igana kuri Mille Colline yasomanye n’imodoka yavaga Mille Colline igana muri iryo huriro maze umushoferi wa moto akomerekera muri iyo mpanuka.
Umushoferi wari utwaye iyi modoka ifite plaque Raa 369N, yabwiye Igihe.com ko atabashije gusobanukirwa ibibaye ko ahubwo yabonye moto iza igahita imugwamo. Yongeraho ko we yagendaga buhoro ariko kubera ko iyo moto yaturukaga mu ikorosi ntiyabashije kuyihunga yahise asomana nayo maze umushoferi wa moto ahita agwa hasi.
Umushoferi wa moto twasanze akiryamye hasi kandi yakomeretse bikabije mu maso, mu gihe umushoferi w’imodoka we yari ari gukurikirana uburyo polisi yari iri kwandika uko impanuka igenze. Uyu mushoferi w’imodoka yakomeje avuga ko kuri we asanga impanuka yatewe n’umuvuduko ukabije w’uwari utwaye moto ari nawe bagonganye.
Umushoferi wa moto yahise ajyanwa kwa muganga n’imodoka ya polisi.ntitwashoboye kumenya amazina y’abakoze impanuka. Gusa hashimwe uburyo polisi yatabaranye ingoga n’uburyo abari bahuruye batabaranye ingoga.
Uyu mushoferi yari atwaye moto igaragaza ko ari iya sosiyete icunga umutekano ya Fodey Security mu gihe umushoferi w’imodoka yari atwaye imodoka ifite ibirango bya Hotel Mille Colline.
Richard IRAKOZE

No comments:

Post a Comment