Saturday 12 February 2011

senderi yazanye indirimbo ye nziza no mu mashusho

Mu gushyira ahagaragara Video y’indirimbo ye ”Ndanyuzwe”, umuhanzi Eric Senderi noneho arasaba abamupinga nabo gushyira ibihangano byabo mu mashusho bakabigaragaza bityo nawe akabasha kubibona.

Ibi Senderi arabivuga ashingiye ko hari abantu benshi muri iyi minsi bakunda kugaya ko abahanzi bakoze ibihangano runaka maze bakihutira kubivuga nabi nyamara bo ntacyo bagaragaza. Aha akaba avuga ko we imbaraga yashyize mu muziki muri uyu mwaka, zizagaragaza uwo ariwe koko. Aha akaba avuga ko yiteguye kuba yaba Senderi ukora umuziki ku rwego rw’umwuga.

Iyi clip video y’indirimbo “Ndanyuzwe” Eric Senderi ashyize ahagaragara ni imwe mu ndirimbo abakunzi be bamukundiye cyane, akaba avuga ko byatumye ayikora ku buryo buhambaye aho yayifatiye umwanya akagerageza kugaragaza imibyinire inoze. Byatumye tunamubaza uburyo ahitamo abakobwa bamukinira mu mashusho y’indirimbo ze dore ko akenshi usanga ari intoranywa. Senderi akaba avuga ko we atajya agira ikibazo cy’abakobwa bo kumufasha muri clip kandi beza nk’uko abyifuza. Ati:”Ahubwo benshi baba bansaba ngo mbashyire mu ndirimbo zanjye bakizumva, nkarinda gutoranyamo uwo nshaka wujuje ibisabwa. "
Senderi Eric


Kuri Senderi, iki ni kimwe mubyo ashingiraho avuga ko bamwe mu bahanzi usanga bibasaba kwishyura amafaranga atabarika ngo abakobwa babashe kubemerera kujya mu mashusho yabo. Kuri we avuga ko ahubwo biturutse ku buryo yisanzura kubantu benshi ajya kurangiza indirimbo ye mu majwi afite abamusabye kuzajya mu mashusho ari benshi.

Kubw’iyo mpamvu akaba asaba abantu bakunda kugaya ibihangano bye babivuga uko biboneye ko ahubwo nabo bashyira ibyabo mu mashusho maze bakava mu magambo bakerekana ibikorwa bifatika. Ati:”Abakunda kuvuga batyo nabo nibazane ibyabo babitwereke maze nanjye mbirebe.”
Ngiyi indirimbo Ndanyuzwe by Senderi Eric

No comments:

Post a Comment