Monday 21 February 2011

Justin Bieber njye arantangaza hari utuntu tw'udushya kuri we nakuboneye...



Justin Bieber umuhanzi w' umunyamerika ufite gusa  imyaka 16 amze kugaragara nk'umwe mu bahanzi dukunda turi benshi kubw' ibihangano bye bitunogera nihereye ho...

Uko arushaho rero kugenda yamamara ni nako uyu muhanzi ukiri muto abanyamakuru badahwema kumenya byinshi kuri we. Nyuma rero y'aho ibitangazamakuru bitandukanye bimenye bikanatangaza ko uyu mwana yatangiye no kujya asohokana abakobwa mu mahotel atandukanye bakanafata yo ibyumba nyamara kubera imyaka ye akaba atabyemerewe n' amategeko. Ubu noneho hasohotse ibintu bine bitari bizwi n'abantu kuri iki cyamamare..

Ibintu bine dukesha MTV bisa b'ibitangaje kuri Drew Bieber ni ibi
  • Justin Bieber akunda cyane igihugu cya Canada ngo kuriwe asanga ari cyo gihugu kiza cyane kurusha ibindi byose ku isi. Justin Bieber agira ati: " Muri Canada ujya kwa Muganga nta cyo wikanga, nyamara hano iwacu usanga duhora tuzitirwa n'ubwishyu buhanitse bw'amafarana yo kwivuza. Rwose uyu mwanya wa mbere utwarwa na Canada"

  • Justin Bieber nta bintu bvbyinshi azi kuri Politiki. Yewe n'iyo mu gihugu cye. Ntaa mazina akomeye  cyangwa se andi matariki yizihizwaho iminsi mikuru itandukanye y'igighugu uyu muhanzi ngo yiyiziye. Kuri iyi ngingo agira ati: " Sinzi neza n'amashyaka ya Politiki twaba dufite hano iwacu."

  • N'ubwo ijwi rya Justin Bieber rikundwa n'abantu batari bake. Byurya ngo rihora rihindagurika indirimbo ku yindi. Ariko ntibyoroshye ko buri muntu ahita abyumva. umutoza we mu by'amajwi agira ati: " Ijwi rye mu by'ukuri ntirihamye hamwe, ariko buhoro buhoro azagenda abasha kuricunga ku buryo ryahama ahantu yifuza. Aracyari muto bizagenda biza"

  • Ugifungura mudasobwa(Computer) ya Justin Bieber uhingukira ku ifoto ya Selena Gomez. Uyu akaba ari umukobwa nawe ukiri muto umaze iminsi asohokana na Justin Bieber, ifoto ye ikaba ariyo ikoze Desktop Background ya mudasobwa ya Jutin Biebber. 

No comments:

Post a Comment