Saturday 23 March 2019

Abayislam 22 bagizwe abere ku byaha baregwaga by’iterabwoba(yavuguruwe)


  • 22 bagizwe abere ku byaha baregwaga byose
  • 3 bahamijwe kubana n’umwana nk’umugore n’umugabo bahanishwa amezi 6 n’amande 200,000 by’amafaranya y’u Rwanda
  • 15 bahamijwe ibyaha bakatiwe imyaka 5 buri umwe.
Kuva isaa yine n’igice za mugitondo kugeza saa moya n’iminota icumi urukiko rukuru urugereko rwihariye ruburanisha imanza zambukiranya imipaka rukorera i Nyanza rwasomye urubanza rwari rumaze gusubikwa kabiri kose ku mpamvu z’ubunini bw’uru rubanza.
Umucamanza yatangiye agaragaza uko abaregwa n’ubushinjacyaha baburanye ndetse n’ibimenyetso bagiye bashingiraho, anagaragaza ingingo zamategeko bagiye bashingiraho.
Inshuti n’imiryango y’abaregwa  ntabwo yari yitabiye cyane kubera ko hari abibazaga ko rwongera gusubikwa, nk’ibisanzwe umutekano wari wakajijwe bihagije, warindwaga na Polisi ndetse n’abacungagereza.
Bigeze saa sita n’igice z’amanywa, umucamanza yatanze akaruhuko ko kugorora amaguru kw’abafungwa ndetse no kujya mu bwiherero, bagarauka bakomeza kubwirwa uko imiburanishirize yagenze.
Icyemezo cy’urukiko cyari gitegerejwe na benshi cyatangiye kugaragara ubwo umucamanza yagaragazaga icyo urukiko ruvuga rugendeye ku matgeko aho yatangiye guca amarenga y’uburyo ibihano biri bimeze, aho abakuarikiranaga urubanza batangiye gucika intege abandi bishimira ibyo bari kumvana abacamanza.
Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice nibwo umucamanza yatangiye kuvuga ibihano urukiko rwageneye abaregwa aho rwatangiriye ku bahamwa n’icyaha aho rwemeje ko Nzahaya Muddy na Nsengiyumva Abdarahman Ismail bahamwa n’icyaha cyo  kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba, nicyo kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba bahanwa n’igifungo cy’imyaka 10 kuri buri umwe.
Abandi bakatiwe imyaka 5 ni abahamwe n’icyaha cyo kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba, aba bakaba ari Fundi Salim alias BABOU-G, Kamanzi Ally, Byumvuhore Faraj, Murwanashyaka Shaffy Asuman, Gakwisi Abdul Malik, Mugabo Janvier Sulaiman, Tuyizere Yunusu alias Ustadh, Uwitonze Hamimu, Nshimiyumuremyi Abubakar, Mubirigi Karim Jaffar, Mukayisire Pamela Maruwa, Uwamahoro Zawadi na Zayana Morisho.
Umucamanza kandi yahamije icyaha abaregwa batatu kubana n’umwana nk’umugore n’umugabo aribo Mucyo Abubakar, Habimana Amza na Serugendo Juma bakatirwa igifungo cy’amezi atandatu n’amande y’ibihumbi 200, ariko rubahanaguraho icyaha cyo kurwanya ububasha bw’amategeko ndetse n’ibindi byaha bine baregwaga.
Urukiko kandi rukaba rwagize abere ku byaha abaregwa 22 baregwaga bityo rutegeka ko bahita barekurwa,   abo ni Mussa Ally Nizar, Kimenyi Ali alias Gatete, Muhirwa Joseph Yusufu, Sheikh Ndabishoboye Ally, Sheikh Habimana Yassin, Rubangisa Antoine Sulaiman, Kayiranga Jean Marie Vianney Yahaya, Kalisa Seif, Maniraguha Hamza Babou, Ndikumana Issa, Ngabonziza Abubakar Jean Claude, Umuringa Moreen Latif, Ngabonziza shema Hassan,Kubwimana Said Mathiew, Murwanashyaka Hassan Babou, Hatibu Ramadhan, Hategekimana Ramadhan, Ndizihiwe Manisur, Dukundimana Ramadhan,Nsanzumuhire Jean Claude, Ntigurirwa Omar na Manirafasha Asuman.
Uru rubanza nirwo rwa mbere rubaye ruburanishije abantu benshi, rukaba urwa mbere ruburanishije abregwa iterabwoba 40 ku butaka bw’u Rwanda.