Thursday 10 February 2011


Ba rwiyemezamirimo 4 bararega Umujyi wa Kigali kubambura akayabo ka miliyoni 45 z’ amanyarwanda



Ba rwiyemezamirimo 4 bahagarariye amasosiyete ane atandukanye bararega Ubuyobozi bw’ Umujyi wa Kigali kubambura akayabo amafaranga angana na Miliyoni 45 y’ amafaranga y’ U Rwanda.

Twagiranye ikiganiro n’ abahagarariye Seven Arts Studio, New Kigali Designers na Global vision, aya ni amasosiyete avuga ko yambuwe n’ ubuyobozi bw’ Umujyi wa Kigali; badutangariza ko hashize amezi arenga 3 bishyuza guhera igihe batangiye serivisi zitandukanye, zirimo kumanika za banderoles, gutaka imihanda, gutanga imipira n’ ibindi.

Aba barwiyemezamirimo badutangarije ko kuva ayo mezi 3 yose bakomeje kwishyuza bakababwira ko nta mafaranga ahari ndetse bakabwirwa nabi cyane.

Aba barwiyemezamirimo bavuze ko ikibazo cyabo cyari gikwiye gushakirwa umuti mu rwego rw’ igihugu kubera ko umurimo bakoze ari ingirakamaro. Banavuga kandi ko bababajwe no kubona Umujyi wa Kigali wanga kubishyura mu gihe inyungu za banki yabagurije amafaranga yo kubikora zikomeza kwiyongera.

Mu kiganiro twagiranye n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umujyi wa Kigali, Jean Marie Matabaro kuri telefoni, dore ko ari nawe ureba ibibazo byose by’ Umujyi wa Kigali muri iki igihe abayobozi bari bahasanzwe barangije manda zabo, yatubwiye ko icyo kibazo akizi, ariko yihutira gusaba abo ba nyir’ ubwite kugenda bakavugana bakaba barebera hamwe uburyo bakwishyurwa.

Hagati aho ba nyir’ ayo masosiyete bakomeje gutabaza kuko bavuga ko bababajwe no kumara amezi 3 mu gihirahiro cyo kutishyurwa amafaranga y’ U Rwanda arenga miliyoni 45 mu gihe amasezerano bagiranye n’ Umujyi wa Kigali avuga ko bagombaga kwishyurwa bitarenze icyumweru kimwe.

No comments:

Post a Comment