Sunday 20 February 2011

Umuryango IBUKA washyize ahagaragara urutonde rw’ abantu 256 barokoye Abatutsi muri 1994

Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’ abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 washyize ahagaragara urutonde rw’ abantu 256 bahaze(guhara) ubuzima bwabo barokora Abatutsi muri Jenoside yo muri Mata 1994.

Muri raporo yashyizwe ahagaragara na IBUKA kuri uyu wa Kane nk’ uko amakuru dukesha Agence Hirondelle abivuga, ngo abo bantu nta ruhare na ruto bagize mu itegurwa cyangwa mu bikorwa ibyo ari byo byose bya Jenoside ahubwo bagaragaje ubumuntu mu isi ya kinyamaswa.

Muri abo bantu 256 bagize uruhare mu irokorwa ry’ Abatutsi nk’ uko iyo raporo ikomeza ibivuga, bamwe barakubiswe, baratotezwa ndetse bishyura n’ inshungu ariko ntibatatira ubwo bumuntu.

Theodore Simburudari Perezida wa Ibuka
Usibye abo 256, iyo raporo yagaragaje ko hari abandi bantu 20 batakiriho bitewe n’ uko bicanywe n’ Abatutsi cyangwa bishwe n’ urupfu rusanzwe nyuma ya Jenoside. Muri abo havugwamo Padiri Jean Bosco Munyaneza wicanywe n’ abakirisitu be kuri Paruwasi Gatulika ya Mukarange, uyu ngo ubwo yasabwaga kwitandukanya n’ Abatutsi yasubije interahamwe ati: «Ndi umwungeri mu ntama zanjye, niba mushaka kundokora, mundokorane nabo ariko kandi niba mushaka kubica munyicanye nabo». Ibi byatanzwe mu buhamya n’ abarokotse Jenoside b’ I Mukarange.


Tubamenyeshe ko muri abo 256 bashyizwe ahagaragara, 74% bari abaturage basanzwe batunzwe n’ ubuhinzi ndetse benshi muribo batize byibura n’ amashuri abanza ; 85,4% ni abagabo mu gihe 14,6% ari abagore.
Read More at  Igihe.com

No comments:

Post a Comment