Sunday 20 February 2011

Mbega Gakoni k'abakobwa nisubirwamo ikaba Hip-hop ya Jay polly izaba imeze ite?



Jay Polly ugiye gusubiramo indirimbo Gakoni k' Abakobwa ya Mavenge Sudi



Umuhanzi Jay Polly uririmba injyana ya Hip-hop, amaze kumvana ubwitonzi bwinshi ibihangano by’ umuhanzi wo hambere, Mavenge Sudi, akumva ko indirimbo ze zirimo umwihariko mu muziki w’ umwimerere yahisemo gukorana nawe mmu buhanzi. Akazatangira asubiramo indirimbo ye yakunzwe cyane mu Rwanda ahagana mu myaka ya 97 yitwa Gakoni k’ abakobwa.

Mavenge Sudi ni uwo hambere ariko indirimbo ze zirakunzwe
Jay Polly akimara gugifata iki cyemezo, yahise ashakisha uburyo yasubiramo indirimbo y’ umuhanzi Mavenge Sudi maze akayiririmba ku buryo bwa Hip-Hop asanzwe akora abantu bakabikunda nk’ uko yabitangarije Igihe.com.
Niko kuvugana na Mavenge ndetse babyemeranyaho nyuma y’ aho Dj Theo (uzwi nk’ umukuru w’abamamaza bakanashyigikira ibihangano by’abanyarwanda) abahurije dore ko Jay Polly ubwe atari azi Mavenge Sudi. Jay Polly yagize ati:”Njye numvise ibihangano bye mbikunze nuko baranyereka ngo dore ni uwo Mavenge Sudi, maze mugezaho igitekerezo cyanjye acyakira neza. Bityo muri iki cyumweru ndajya muri Studio kwa Lick nkore Remix y’ indirimbo ’Gakoni k’ abakobwa’.”

Mavenge Sudi nawe avuga ko mu by’ ukuri atari azi uwo Jay Polly gusa ko yumvaga abantu bamuvuga ndetse n’ indirimbo ze akazumva ariko ataramubona. Mu magambo yatangarije Igihe.com yagize ati:”Niwe wabinsabye kuko njyewe uwo Jay Polly wo muri Tuff Gangz ntari muzi. (…)arashaka gukora Remix y’ indirimbo yanjye yitwa Gakoni k’ abakobwa kandi narabimwemereye.”
Mavenge akaba anongeraho ko bazanarushaho gukorana, akamugira inama ndetse akanamufasha kurushaho gutera imbere mu muziki nyarwanda we na bagenzi be bakunzwe luri ubu. Ati:”Nibura babakagera nk’ aho natwe twageze twe twabatanze mu buhanzi.”

The Ben na Uncle Hostin abahanzi b'ubu bakoranye na Jay Polly
Tubibutse ko uretse iyi ndirimbo Gakoni  k’ Abakobwa, Mavenge Sudi yanamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Taxi Voiture, Simbi na Kantengwa. Muri iki gihe Jay Polly nawe amaze kwigaragaza cyane mu rubyiruko nk’ umuhanzi ubasha kuririmba neza injyana ya Hip-hop benshi bitirira injyana y’ umujinya.
Iyi ndirimbo ‘Gakoni k’ Abakobwa iri mu njyana ya Hip hop ikazumvikanamo inyikirizo n’ andi majwi by’ umuhanzi Mavenge Sudi. Nimara kujya ahagaragara Arnold Films yabemereye kuzahita ibakorera Video clip yayo bityo abakunzi b’ aba bahanzi bombi bazabasha kuyumva banayireba.



Jay Polly Ft Mavenge bizaba bimeze bite ra

Uturutse ibumoso ni Mavenge hamwe na Jay Polly

1 comment:

  1. Ntegerezanije amatsiko kumva iyi ndirimbo yagizwe nshya. Mavenge ni umwe mu bahanzi najye mbonamo ubuhanga bw'umwimerere.

    ReplyDelete