Thursday 10 February 2011

abasore babiri bacyeye kandi bampaye umuziki ucyeye....

Ngabo abasore babiri bagize itsinda Simple Life aribo Serge na Audace Willy

‘Simple Life’, ni itsinda rishya, rivutse mu ntangiriro z’ umwaka wa 2011. Rigizwe n’abasore babiri aribo Serge Gatsinzi na Audace Willy Mucyo. Bakaba ari abahanzi bazanye imbaraga nyinshi mu muziki kubwo kumenya gucuranga ibyuma bya muzika.
Uyu Serge yamenyekanishijwe cyane n’indirimbo ze nka Qualité, Mbwire Iki Umukunzi, n’ Amapingu y’ Urukundo, zacaga kenshi kuri Radio Salus. Naho Audace Willy we uretse kuba asanzwe ari umuririmbyi anagaragara muri Filime imaze guca ibintu mu mujyi wa Kigali yitwa “Amapingu y’ Urukundo”.
Nyuma yo guhura bagasanga bahuje impano, bahisemo gukorana. None ubu bavanye indirimbo yabo ya mbere bakoranye bise ‘Ndibaza’ muri Studio ‘The Focus Production’ ikorera ku Kicukiro. Nyuma yo gukorerwa iyi ndirimbo na Producer Lick Lick, barateganya kurushaho gukora ibindi bihangano kuko iyi ndirimbo abantu bamaze kuyumva bababwiye ko inogeye amatwi.

Ku ruhande rwe Serge, ufite impano ikomeye kuri gitari, avuga ko kuba yarabaye muri band byatumye arushaho kumenya neza amabanga yihishe mu gukora ibihangano binogeye amatwi. Akaba avuga ko ubwo yabaga muri band yamenye uburyo bwo kwandika no gucuranga indirimbo ze kuri gitari ku buryo ubu yicurangira indirimbo ze nta kibazo.

Ibi byatumye twifuza kumenya igihe Serge yaba amaze akoresha gitari maze adusubiza agira ati : "Gitari ni inshuti yanjye kuva kera ubu maze imyaka 12 ndi kuri gitari."
Cyo kimwe na Audace Willy, wumvikana muri iyi ndirimbo aririmba mu njyana ya  Hip-hop, yatangiye umuziki kera kandi afite umwihariko wo kwandika amagambo ajyanye n’ injyana  nka kimwe mu biryoshya ibihangano byabo. Audace kandi azi kubyina kuburyo kuri ubu ageze ku rwego rwo kubyigisha abandi.






Mu minsi ya vuba, barateganya gushyira ahagaragara amashusho y’ iyi ndirimbo, Ndibaza’ aho bateganya ko abakunzi babo bazabasha kubabona nyuma yo kubumva. Baranateganya gusubiramo ibihangano byabo bakoze kera bitamenyekanye cyane bakabimurikira abantu bikoze ku buryo bugezweho kandi bifite n’amashusho (Video Clips).

Uretse n’umuziki, aba  basore bahuzwa n’akazi ko gusobanura indimi z’amahanga (Translators) kandi iyo ubabonye, bagaragara ko ari abasore bakeye, iteka badatana n’inshuti yabo ‘Gitari’.


No comments:

Post a Comment