Friday 18 February 2011

Eric-J arashyira ahagaragara Igice cya kabiri cya Filime ye ‘Bikubere isomo mu buzima’ izajya ica kuri Televiziyo y’ u Rwanda (RTV)
Nguyu umuhanzi Eric-J ugiye gusohora igice cya kabiri cya Filime ye


Umuhanzi ukora ibijyanye n’amafilime hano mu Rwanda Ntakirutimana Eric, wamenyekanye  ku izina ry’ ubuhanzi rya Eric-J yahawe n’ inganzo ya muzika, arizeza abakunzi be barebye cyane filime ‘Bikubere Isomo ku Buzima ko vuba mu kwezi kwa gatatu azaba ashyize ahagaragara igice cyayo cya kabiri.

Uyu muhanzi ukomoka mu Ntara y’ i Burasirazuba nk’ uko yabitangarije Igihe..com, avuga ko nyuma yo gukora igice cya mbere akakigeza kuri Televiziyo rukumbi y’ u Rwanda (RTV), ubu abantu bamaze kuba benshi bakunze ibihangano bye. Ku bw’ iyo mpamvu benshi bajyaga bamusaba kubagezaho igice cya kabiri cy’ iyi filime kuko bayikunze ubu arabahumuriza ababwira ko kiri hafi.

Yagize ati :’’Nabwira abakunzi banjye ko ubu amashusho namaze kuyashyikiriza usanzwe untunganyiriza filime ku buryo mu kwezi gutaha azaba yamaze kujya ahagaragara.’’ Anongeraho ko aya mashusho azaza afite akarusho ko kuba yarakoranywe ubwitonzi kandi udukosa twagiye tugaragara mu yabanje twakosowe twose kuko yabonye umwanya uhagije wo kwakira ibitekerezo bitandukanye by’ abakunzi be.
Erikc-J anavuag ko yiteguye gukomeza kugeza ku banyarwanda ibihangano bye byuje impanuro aho yizera ko n’igice cya kabiri akimara kugikora zahita agishyikiriza Televiziyo y’ u Rwanda maze abanyarwanda bakihera amaso.
Uretse kandi no gukorera mu rwanda arateganya kujya guhanganisha ibihangano bye mu gihugu cya Uganda kuko hari amarushanwa menshi amaze kwakira ubutumire ngo azajye kurushanwayo. Ibi akazabifashwamo n’ uwitwa Nzaramba Elie Hotel uri muri icyo gihugu kandi banateganya gukorana mu minsi ya vuba gahunda nyinshi.
Eric-J hamwe n'umuhanzi Med yiteguye kuba yafasha mu minsi ya vuba


Mu kiganiro yagiranye na Igihe.com, Eric-J avuga ko gukina amafilime n’ubwo bimugora agerageza kubikora ku buryo bizajya bimutuunga we n’umuryango mu minsi ya vuba. Uretse gukina amafilime aranateganya kwiyereka bakunzi be mu bihangano bitandukanye bya muzika aho azwi cyane mu ntara y’ i Burasirazuba. Ubuhanzi ni nabwo bwamuhaye izina ubu akoresha rya Eric-J.

Mu minsi ya vuba aravuga ko azashyira ahagaragara indirimbo azita Sida uri Umugome izaza yiyongera kuri Uriya mukobwa yakoreye kwa Dr Jack na Inyinya yakoreye muri Future Records i Remera. Iyi ndirimbo nshyashay azayikorana n’umukobwa witwa Med ateganya kuzazamura mu bijyanye na muzika akarushaho kumenyekana hirya no hino.

Richard IRAKOZE

No comments:

Post a Comment