Sunday 6 February 2011

Ku munsi wo gukundana Abakimaze bateguye igitaramo


Itsinda ry'abakimaze ryahisemo gutaramira abanya Kigali ku munsi wo gukundana tariki ya 14 gashyantare 2011. Iri tsinda rikaba rigizwe na Dr Jack ndetse na Faruku.

Iki gitaramo bagiye gukora bakise igaruka ry’abakimaze, nyuma y’aho basubiranye bakongera gukorana bari kumwe. Byatumye bashyiramo imbaraga nyinshi mu gukorana izindi ndirimbo kuri ubu bakaba biteze kuzashimisha abakunzi babo mu ndirimbo bise Ndaje n’indi bise Sweety. Iyi ndirimbo bakaba barayikoranye n’umuhanzi Tom Close.

Kuba barasubiranye bakongera guhuza imbaraga mu gukora nk’abakimaze nayo niyo mpamvu ikomeye yatumye bashyira iki gitaramo cyabo ku munsi wo gukundana nk’uko Dr Jack yabibwiye umunyamakuru wa Igihe.com. Kuri uyu munsi ubwo abantu usanga babuze aho basohokana abakunzi babo Bakimaze bahisemo gutegurira abakunzi babo igitaramo.

Ikindi kandi basanze indirimbo zabo zigomba gushyirwa hamwe kuri album maze abazifite bakazabasha kuzibona uko zakabaye. Izi ndirimbo zikazaba zinaherekejwe n’amashusho ya zimwe muri zo bakoreye amashusho. Iyi ikaba ari n’imwe mu ngamba bihaye yo kugeza ku bakunzi babo amashusho menshi n’indirimbo zitanga ubutumwa.

Iki gitaramo kikazabera muri Sky Hotel guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Barateganya kandi no kuzashyigikirwa n’abahanzi bakunzwe hano mu Rwanda nka Tom Close, Urban Boys, Riderman, Just Family, Bably, Neg-G, Jackson Dado, The Gunz, hamwe n'abandi batandukanye.

Bakaba bizera ko imbaraga bari gushyira mu gutegura iki gitamo bafatanije uko ari babiri na Manager wabo Barihuta Jean de Dieu uba mu Bubiligi bizatuma iki gitaramo bari mu gutegura kuryohera abakunzi babo.

Tubibutswe ko nyuma yo guhimba indirimbo zakunzwe cyane nk’Ikigabo cy’igisambo Dr Jack na Faruku bari bamaze igihe baratandukanye. Buri wese ku giti cye akaba yagendaga ahimba indirimbo zitandukanye. Kuri ubu bavuga ko baje baje mu muziki aho bazakorana ibihangano byinshi kandi bizima nk’uko bakiri kumwe bakoranaga ibihangano bigakundwa.

No comments:

Post a Comment