Sunday 13 February 2011


Ubusuwisi : Abantu 4 b’umuryango umwe n’umupilote  baguye mu mpanuka y’indege
Abantu bane bo mu muryango umwe n’mupilote wari ubatwaye baguye mu mpanuka y’ indege kuri uyu wagatanu mu bisozi birebire bya Alpes ubwo indege yari iri ku butumburuke bwa m 3.000 nk’uko akakuru aturuka kuri Polisi y’ubusuwisi abihamya.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi rivuga ko umupilote waguye muri iyi mpanuka yari afite imyaka 58 kandi ko nawe yari umufaransa wiberaga mu Busuwisi.
Naho abapfuye bo mu muryango umwe bo bari batuye ahitwa Monnaie muri Indre na Loire mu Bufaransa.
Ubwo indege yatangiraga guhungabana ita icyerekezo yajyagamo, ahagana mu ma saa sita na 45, bagerageje kwitabaza umurongo w’ izindi ndege ariko ntibyagira icyo bitanga birinda bigeza ubwo aba bantu bane n’ umupilote barinda bapfa.
Nyuma yo kugenzura ahabereye iyo mpanuka, Polisi yatangaje ko byose byaturutse ku miyaga yaturutse mu bikombe by’ imigezi maze abari batwaye iyo ndege barahungabana.
Kuri ubu ikibuga cy’ indege cy’ aho iyi ndege yakoreye impanuka cyabaye gifunzwe kugeza ubwo hakorwa ubucukumbuzi ku byateye iyi mpanuka nyirizina. Iyi mpanukaq ikaba yabaye indege yari imaze amasaha 10 ihagurutse ahitwa i Laussanne.
Richard IRAKOZE

No comments:

Post a Comment