Sunday 13 February 2011

Preston Edwards yabaye umuzamu wambere uhawe ikarita itukura vuba cyane mu mukino...

Edward wahuye n'amahirwe make
Edward wahuye n'amahirwe make
Uruva Gusenya mwa bagabo mwe....

Kuri uyu wa Gatandatu mu Bwongereza habaye igitangaza ubwo umuzamu  Preston Edwards w'ikipe ya Ebbsfleet United yahuraga nuruva gusenya maze agasohorwa mu kibuga nyuma y'amasogonda icumi gusa umukino utangiye.

Aha ikipe ye ya Ebbsfleet United yari yakiriye kukibuga cyayo Stonebridge Road  ikipe ya Farnborough, kuri uwo mukino nibwo Preston Edwards yahuye n'amahirwe make ahabwa n'umusifuzi ikarita itukuru ku masogonda icumi ( 10'' ) gusa umukino utangiye.

Ibi bikaba byaratewe nuko myugariro wa Ebbsfleet United yokejwe igitutu na rutahizamu wa Farnborough maze agahereza nabi umupira umuzamu we aribwo wahise wifatirwa na rutahizamu wa Farnborough wari usigaranye n'umuzamu, Preston Edwards nawe mu kwirwanaho aba akoreye ikosa uwo rutahizamu, Umusifuzi nawe yahise akora icyo agomba gukora ahita amuha ikarita itukura ndetse atanga na pénalty.
Gusa icyatangaje kindi ni uko iyo kipe nta muzamu usimbura yari ifite,biba ngombwa ko umwe mubakinnyi ariwe wiyemeza kujya mu izamu
Dore uko byagenze kuri Youtube.com
Soma inkuru irambuye kuri Zahabutimes

No comments:

Post a Comment