Saturday 12 February 2011

Guhera mu cyumweru gitaha, ibiciro by’ ingendo bizazamuka


Na ka Moto kagiye kuzamura ibiciro n'ubwo nakajyagaho gake ku munsi...

Birongeye birazamutse Mana weeeee ubuse nzogera gukatakata hose uko niboneye...

Ikigo gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro(Rwanda Utility Regulatory Agency-RURA) cyatangaje ko kubera impamvu z’ izamuka ry’ ibiciro, guhera kuwa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare 2011, ibiciro by’ ingendo bizazamurwa.

Mu itangazo bashyize ahagaragara, RURA yatangaje ko ibiciro bizazamurwa bireba amatagisi rusange ndetse n’ amamodoka mato atwara abagenzi(taxi voiture).

Uburyo ibiciro bizaba byifashe, ni ukuvuga ko aho ikilometero kimwe cyishyurwaga amafaranga 18, bizahinduka 19. Ahishyurwaga amafaranga 180 hazajya hishyurwa 190, naho ku murongo wa Nyamirambo ntibizahinduka, hazaguma kwishyurwa amafaranga y’ U Rwanda 120.

Ku mamodoka mato(taxi voiture), igiciro kizashyirwa ku mafaranga y’ U Rwanda 327 ku kilometero kimwe, ariko imodoka(voiture) zitwara abagenzi zibakura mu kibuga cy’ indege mpuzamahanga cy’ I Kanombe, ikilometero kimwe kizajya kishyurwa amafaranga y’ U Rwanda 374.

Mu rwego rwo gukumira ubwumvikane buke bushobora kuvuka hagati y’ abagenzi n’ abashoferi ba taxi voiture, buri modoka igomba kuzaba ifite mubazi(compteur), ku buryo umuntu azajya ahita amenya ayo agomba kwishyura, nta kuharenganira kubayeho.

RURA yagaragaje ko impamvu nyamukuru yo kuzamura ibiciro by’ ingendo, ari uko n’ ibiciro bya peteroli byazamutse, kuko ubu essence yavuye ku mafaranga 825 igera kuri 965 kuri litiro imwe. Si ibyo gusa kuko n’ ibiciro by’ imodoka ku masoko byazamutse kuko imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster(izi modoka nini zisigaye zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali) yaguraga miliyoni 39 igeze kuri miliyoni 45 z’ amafaranga y’ U Rwanda.
Transport irongeye irahenze koko Mana njye birambangamiye peee...


Abayobozi ba RURA baboneyeho gutangaza ko ibiciro bishya byashyizweho ari ibyemeranijwe n’ impande zirebwa n’ iyi gahunda zose, ni ukuvuga, amashyirahamwe aharanira inyungu z’ abaguzi n’ abandi.

No comments:

Post a Comment