Sunday 13 February 2011

INDIRIMBO BELLA YASHYIZE IJYA HANZE NK'UKO MBIBONA


Abasore bagize Dream boyz
Abasore bagize Dream boyz
Dream Boyz, itsinda rigizwe n'abasore babiri aribo Platini Nemeye na Mujyanama Jean Claude uzwi cyane ku izina rya TMC, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Gashyantare 2011 bashyize ahagaragara indirimbo yabo nshya bakoranye na Kitoko Bibarwa, yitwa "Bella".
Iyi ndirombo, "Bella" ikaba yaratunganijwe na Producer Isaac Mbabazi benshi bazi ku izina rya Lick-Lick, akaba yarayikoreye muri Unlimited Record, inzu itunganya muzika ibarizwa Inyamirambo, uyu musore Lick akaba ari nawe  wakoze  indirmbo nyinshi za Dream Boyz zigaragara kuri album yabo ya mbere "si inzika" baherutse gushyira ahagaragara ku itariki ya 4 Gashyantare muri kaminuza nkuru y' u Rwanda I Butare.

Iyi ndirimbo ikaba ije yaritegerejwe n'abantu benshi doreko yatangiye kuvugwa mu itangaza makuru mbere y'uko irangira bityo bigatuma abantu benshi bakomeza kuyitegerezanya amatsiko, "Bella" dream boyz ikaba yayikoranye na Kitoko umuhanzi nawe ukunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Kitoko Bibarwa wakoranye na Dream boyz indirmbo
Kitoko Bibarwa wakoranye na Dream boyz indirmbo
Iyi ndirimbo akaba ariyo ya mbere Dream boyz isohoye nyuma yo kumurika album yabo ya mbere, ndetse ngo ikaba izasohoka kuri album yabo ya kabiri nayo bagiye gutangira gutegura, ndetse ngo iyo ndirimbo ikaba igiye guhita ikorerwa amashusho mu minsi ya vuba.

2 comments: