Friday 18 February 2011

Intambara y’ abagore Nizzo ‘wo muri Urban Boyz’ yari amaze iminsi arwana itumye ashyira ahagaragara umukobwa akunda!

Agasaro Sandrine niwe Nizo akunda ngo imvururu zihoshwe...

Hashize iminsi mike havuzwe ko Nshimiyimana Muhamedi,  uzwi ku kazina ka Nizzo, yaba yaribasiwe n’ abakobwa bamuteye aho atuye bose bahamya ko ari we bakunda kandi ko bifuza ko yabakunda bose nawe.

Iyi ntambara yaje guhoshwa n’ ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze yatumye hamenyekana umukunzi w’ ukuri w’ umuhanzi Nizzo. Uwo akaba ari umukobwa ugaragara ku byapa byamamariza MTN witwa Agasaro Sandrine.

Ubwo Nizzo yaganiraga n’ urubuga Igihe.com yavuze ko umukobwa bakundana ari Sandrine kuko ari we umwereka urukundo rwuzuye. Ati :’’Uriya Agasaro niwe ubinyereka ko ankunze kandi nanjye ndamukunda cyane .’’ naho ibijyanye n’ iby’ abakobwa bamwirukaga inyuma ngo abemerere ko abakunda kandi ko bazabana we avuga ko ibyo atabyitayeho kandi ko nta gaciro azabiha.

Aya magambo Nizzo ayavuga mu mvugo ya kigabo kandi wumva ko yihagazeho ndetse anashimangira ko umukobwa (uri guca ibintu muri iyi Kigali ku byapa bya MTN) nawe amukunda aho yagize ati :’’ Richard, Enda nimero ze maze muvugane umubaze wumve.’’ Akimara kumpa nimero ze namubajije nsa n’umutunguye umusore yaba akunda maze ambwira atajijinganya ko Nizzo ari we mukunzi we. Ati :’’Tumaranye amezi nk’abiri ariko turakundana.’’

Nizzo kandi avuga ko kuba uyu mukobwa bakundana amaze guca ibintu cyane cyane ku bantu basura imbuga za Inetrnet zamaarriza MTN aho uyu mukobwa aza kuri paji ibanza, ku byapa biri ahirengeye mu Mujyi wa Kigali no ku mihanda, avuga ko ibyo ntacyo bizahungabanya ku rukundo bafitanye.



Nizzo wunamye ku ruhande rw'ibumoso, Safi hagati na Humble 



Ati :’’Ahubwo binyereka ko mfite nyine umukobwa muzima kandi ukunzwe na benshi, bityo aho nzajya nca abantu bakatubonana bazajya babona ko mfite umuntu ukomeye iruhande rwanjye’’

Kimwe mu bituma uyu musore ari gukurura abakobwa benshi ni uko indirimbo z’ itsinda ariirmbamo ari ryo Urban Boyz zikunzwe cyane muri aka karere ka East Africa. Ikindi ni uko n’ ijwi ry’ uyu musore ari intagereranwa mu majwi akomeye hano mu rwanda byahuza n’uko yinjira mu ndirimbo adategwa abakobwa benshi bagahita bumva bakwitwa abe.




Nizzo akaba avuga ko we n’ umukunzi we Agasaro yumva nta kizapfa kubatanya. Ibi abishingira ku buryo yahamije ko ari we akunda imbere y’abakobwa benshi baje bahamya ko abakunda bikageza ubwo biteza imvururu urubanza rugakizwa n’abaturanyi.

No comments:

Post a Comment