Thursday 26 May 2011

Vuvuzala zigira ingaruka nyinshi ku bantu bose

Abahanga mu by’ ubuzima baratangaza ko ngo ibirumbeti bikunze gukoreshwa n’ abafana b’ umupira w’ amaguru bizwi cyane nka ‘Vuvuzela’ bishobora kuba isoko y’ indwara zimwe na zimwe.
Aba bahanga kandi bakomeza bavuga ko ngo iyi Vuvuzela ibika amacandwe menshi ku buryo ngo bisa n’ urugero rw’amacandwe asohoka mu gihe umuntu yitsamuye aho ngo aya macandwe aba afite umuvuduko w’ udutonyanga miliyoni 4 mu isegonda rimwe (4 millions de goutteletes dans une seconde/ a 4 million droplets a second) nk’ uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Ikindi ni uko ngo mu ruhame rw’ abantu benshi, umuntu umwe ukoresheje Vuvuzela ashobora kwanduza abandi bantu benshi indwara zandurira mu mwuka nk’ ibicurane n’ igituntu.

Ku bw’ ibi rero ngo abashinzwe gutegura imikino Olempike baracyibaza niba bazemera ikoreshwa rya za Vuvuzela mu mikino ya Olempike (Olympiques/Olympics) yo muri 2012 izabera i London mu gihugu cy’ u Bwongereza.

Usibye kuba zitera indwara kandi, benshi mu bakunzi b’ imikino itandukanye bavuga ko Vuvuzela zifite urusaku ruruta urw’ indege irimo gufata ikirere ku buryo ngo zishobora kuba imwe mu mpamvu ya tera umukinnyi guta umutwe.

Dr. Ruth McNerney, ni umwe mu bayoboye itsinda ryakoze iyi nyigo ku birebana na Vuvuzela. Mu nama yatanze ku bakoresha Vuvuzela kandi barwaye indwara zandura yabasabye kudatizanya na bagenzi babo ndetse no kwirinda kuzivugiriza hafi y’ abandi bafana.

Iri tsinda rikora ubushakashatsi ngo ryifashishije abakorerabushake 8, bahawe amahembe nuko bayakoresha nka Vuvuzela hanyuma mu gupima umuvuduko w’ amacandwe hakoreshejwe za laser.

Ubu ngo hari kwigwa uburyo hakorwa ubundi bwoko bwa Vuvuzela butandukanye n’ uburiho kuri ubu.

No comments:

Post a Comment