Wednesday 4 May 2011

Fc Balecelone yateye ubwoba Manchester United

Ikipe ya FC Barcelone yakatishije itike yo gukina umukino wa nyuma wa Champions League nyuma yo kunganya na Real Madrid 1-1 kuri stade ya Barca Camp Nou nyuma yo kuyitsinda 2-0 mu mukino ubanza.
Kuri uyu wa kabiri i Camp Nou, nyuma y’akavura katari koroshe ikipe ya Barca yabashije gukomera ku ntsinzi yabo yo mu mukino ubanza banganya 1-1 na Real Madrid nyuma y’amashoti menshi kizigenza wabo Lionel Messi yarekuriraga Casillas nawe wari wabaye ibamba, usibye ko na Real yacishagamo ikataka, nko ku munota wa 47 ubwo rutahizamu wa Real Higuain yaje gutsinda igitego cyaje guhakanwa n’umusifuzi Bleeckere nyuma y’ikosa Ronaldo yari yakoreye Mascherano.
Nyuma y’iminota 7 gusa nibwo abo hagati ba Barca baje guhererekanya umupira neza nuko Iniesta wigaragaje muri uwo mukino yaje gutanga umupira mwiza kwa Pedro nawe utamutengushye kiba kiranyoye, Real yagombye kurindira umunota wa 64 ubwo Marcelo yabonezaga mu izamu igitego cyo kunganya nyuma yaho Di Maria yari amaze gushota igiti cy’izamu nuko Marcelo asubizamo. Ntacyo byatanze kuko mu mikino yombi ikipe ya Barcelone ifite ibitego 3-1 byaje gutuma ikatisha itike yo kwerekeza mu Bwongereza i Wembley ahazabera umukino wanyuma.
Tariki ya 28 Gicurasi i Wembley nibwo ikipe ya Barcelone ishobora kuzacakirana n’ikipe ya Manchester United ku mukino wa nyuma igifite akazi kameze nkaho katazayigora n’ikipe yo m’Ubudage Schalke 04, ubwo mu mukino ubanza Manchester yabatsinze 2-0 umukino wo kwishura ukaba uteganijwe kuri uyu wa gatatu i Old Trafford.

No comments:

Post a Comment